Yeremiya 1,17-19

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya 1,17-19

Naho wowe kenyera, ukomeze, uhaguruke maze ubamenyeshe ibyo ngutegetse kubabwira. Ntuzareke bagutera ubwoba, kuko nubugira ari wowe, nzagutera guhinda umushyitsi imbere yabo. Jyewe, uyu munsi nkugize umurwa ukomeye, inkingi y’icyuma, cyangwa nk’inkingi y’umuringa imbere y’igihugu cyose, imbere y’abami ba Yuda, abatware bayo, abaherezabitambo bayo n’abatuye igihugu bose. Bazakurwanya ariko ntibazagushobora – uwo ni Uhoraho ubivuze – humura turi kumwe ndagutabara.”

Mariko 6,17-29

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 6,17-29

Koko rero Herodi yari yatumye abantu bo gufata Yohani no kumubohera mu buroko, abitewe na Herodiya, umugore wa murumuna we Filipo, Herodi yari yaracyuye. Kuko Yohani yari yarabwiye Herodi ati “Ubujijwe gutunga umugore wa murumuna wawe.” Herodiya na we yahoraga ahigira Yohani agashaka no kumwicisha, ariko ntabishobore, kubera ko Herodi yatinyaga Yohani bigatuma amurengera, abitewe n’uko yari azi ko ari umuntu w’intabera kandi w’intungane. Iyo yabaga yamwumvise yabunzaga imitima cyane, nyamara yakundaga kumwumva. Nuko haza kuba umunsi mukuru, ubwo Herodi yari yahimbaje isabukuru y’ivuka rye, maze atumira abatware be, n’abakuru b’ingabo ze hamwe n’abanyacyubahiro bo mu Galileya. Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, ashimisha Herodi n’abatumirwa be. Nuko umwami abwira umukobwa ati “Nsaba icyo ushaka cyose, ndakiguha.” Aramurahira ati “Icyo unsaba cyose ndakiguha, kabone n’iyo cyaba icya kabiri cy’igihugu cyanjye.” Umukobwa arasohoka asaba nyina ati “Nsabe iki?” Undi aramusubiza ati “Saba umutwe wa Yohani Batisita.” Umukobwa agaruka bwangu asanga umwami, amusaba avuga ati “Ndashaka ko umpa nonaha umutwe wa Yohani Batisita ku mbehe.” Umwami biramushavuza cyane, ariko kubere indahiro ye n’abo yari yatumiye, yanga kwivuguruza. Ako kanya umwami yohereza umwe mu ngabo ze, amutegeka kuzana umutwe wa Yohani. Uwo mugabo aragenda, amucira umutwe mu buroko. Nuko azana umutwe ku mbehe, maze awuha uwo mukobwa, umukobwa na we awuha nyina. Abigishwa ba Yohani babyumvise, baraza bajyana umurambo we, barawuhamba.

Nka Yohani Batista Mutagatifu, tube abahamya nyabo ba Yezu

Ku ya 29 Kanama 2012: Yohani Batista acibwa umutwe

AMASOMO: Yeremiya 1, 17-19; Zaburi 71 (70), 1-3.5-6.15ab.17;

Mariko 6, 17-29

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹NKA YOHANI BATISTA MUTAGATIFU, TUBE ABAHAMYA NYABO BA YEZU KRISTU ››

Uyu munsi Mukuru w’ugupfirakristu kwa Mutagatifu Yohani Batista, Yezu Kristu wapfuye akazuka aramuduhaho urugero n’umuvugizi mu ntambara turwana n’Umwanzi Sekibi. Koko rero ibiba kuri Yohani Batista none ni isomo rikomeye kuri twe twese.

Mu buzima bwe, Yohani Batista ntiyanyuzwe n’ubutungane bwe maze ngo atuze agira ati ‹‹ abandi ni akazi kabo. Nibakunkumukira mu muriro utazima birabareba.›› Ahubwo yamaze kwerekwa ibyago ibyaha bikururira abantu ahagurukana ibakwe n’ikibatsi maze aburira bose. Ari abayobozi b’idini rya kiyahudi, ari abasirikare n’abasoresha ndetse n’umutware mukuru w’igihugu ntiyamurebeye izuba. Ahubwo yamusabye yeruye kureka gutunga umugore utari uwe babanaga. Ibyo rero byakururiye Yohani Batista abanzi batari bake barimo Herodiya umugore Umutware Herodi yari yaracyuye. Iyo nzika yari afitiye Yohani yaje kubyara urupfu Yohani yapfuye. Maze apfa yishwe aciwe umutwe kugira ngo uhabweho kado umukobwa wa Herodiya wari umaze kubyinira Herodi n’abashyitsi be maze bakishima. Ng’uko uko Yohani Batista yapfuye azize kwamagana ubusambanyi bwa Herodi na Herodiya. Bityo agahamya Kristu we Kuri guhanurira abantu ntawe kunoneye. Kuko Imana Data wamwohereje ashaka ko abantu bose bakira kandi bakamenya ukuri.

Uyu munsi rero ni twe Yezu aje guha imbaraga nk’iza Yohani Batista. Kuko kugeza ubu hari abagabo bigaruriye abagore b’abandi cyangwa n’abandi bose batwawe n’ubusambanyi . Hari kandi n’abarenganya abandi ku buryo ubwo ari bwo bwose. Abo bose bakeneye ko tubabera Abahanuzi nka Yohani Batista tudatinye inabi bashobora kutugirira. Kuko aho ibyaha bibera umwaku ni uko uwabyishoyemo asigara abyiyumvamo wese. Ku buryo iyo hamagamwe ubusambanyi yumva ari we wamaganwe. Bityo abo bamwamagana na we akumva ko agomba kubahagurukira nk’uko Herodiya yagenje Yohani Batista.

Iyo rero Ijambo ry’Imana ryamamazwa ntabwo ari imikino ahubwo ni urugamba. Koko rero usibye impanuka ishobora kubaho, mu mikino nta maraso ameneka ( nta muntu upfa). Niyo apfuye biba ari impanuka. Uwo mukino ntuba wari ugamije kwica. Ariko kwamamaza Ivanjiri ni urugamba kuko kuva kera na kare, ni uko byamye biteye. Abantu badashaka kurekura ibyaha ngo bakurikire umukiro uri muri Kristu bumva ko bagomba kwirwanaho bigizayo urimo kubahanura ngo bave muri ayoi mahano. Ibyo rero bituma abemera kwakira ubwo butumwa ari bake. Kubera gutinya izo ngaruka z’urugamba. Niyo mpamvu Yezu Kristu wapfuye akazuka aje uyu munsi muri Kiliziya ye. Kugira ngo yongere ayihe bundi bushya ingabire zo guhanurira isi yaremye akanayicunguza amaraso ye.

Umubyeyi Bikira Mariya nadusabire none maze twese twakire ingabire yo guhanura nka Yohani Batista. Bityo ho kugira umuntu n’umwe ukora ibibi ubura umuntu umugeraho ngo amuburire mu izina rya Yezu Kristu wapfuye akazuka. Bityo twese tubonereho gusingiza nta buryarya Yezu Kristu wapfuye akazuka.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.