Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani 2,29;3,1-6
Nkoramutima zanjye, niba muzi ko Kristu ari intungane, nimunamenye ko umuntu wese ukora ibitunganye aba akomoka kuri We. Nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi tukaba turi bo koko! Dore impamvu isi idashobora kutumenya: ni uko itamenye Imana. Nkoramutima zanjye, ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa. Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragariza, tuzaba dusa na We, kuko tuzamureba uko ari mu by’ukuri. Umuntu wese kandi umufiteho ayo mizero, arisukura nk’uko na We ari umuziranenge. Umuntu wese ukora icyaha, aba arwanyije itegeko, kuko icyaha ari ukurwanya itegeko. Ariko rero muzi ko Yezu yazanywe no kuvanaho ibyaha, kandi akaba nta cyaha kiba muri We. Umuntu wese ugumye muri We, ntiyongera gucumura ukundi. Naho ucumura wese ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.