Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani 1,19-21;5,1-4
Nkoramutima zanjye, twebweho tujye dukundana, kuko Imana yadukunze mbere. Niba umuntu avuze ati «Nkunda Imana», ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi. Koko rero, umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona. Dore rero itegeko Kristu yaduhaye: ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we. Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo. Dore icyo tumenyeraho ko dukunda abana b’Imana: ni uko dukunda Imana kandi tugakurikiza amategeko yayo. Dore gukunda Imana icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntavunanye, kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Intsinzi kandi yaganje isi, ni ukwemera kwacu.