Umuntu afite agaciro gusumba ibindi biremwa

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya IV gisanzwe

Amasomo :

Heb 11,32-40 Zab 30,20-40 Mk5,1-2.6-13.16-20

Kuri uyu munsi Yezu arakiza uwahanzweho na roho mbi zihagije kandi ziyizi. Kubera ububi bwa roho mbi zamwigaruriye yari yaratakaje ubumuntu yarabaye inyamaswa. Aho yabaga nta muntu wahageraga. Kuba uwo muntu yaraturutse mu marimbi ni ukuvuga ko yabaga aho ubuzima bwazimye.Gusa yari ahasize inyuma ye.
Igitangaza cy’izi rohombi ni uko zari zizi neza Yezu uwo ariwe ndetse zikamupfukamira. Zizi neza ububasha afite, ko agenga ibyaremwe byose.
Yezu ntiyigeze akora ibitangaza yikinira, buri gihe hari inyigisho ashaka gutanga. Umuntu yakwibaza ati ziriya ngurube zazize iki? Mu byukuri Yezu yashoboraga gukiza uriya muntu ku bundi buryo nk’uko yabikoze ahandi. Iyi vanjili y’uyu munsi iratwereka agaciro gakomeye umuntu afite kabone n’iyo rubanda baba bamufata nk’utagifite agaciro, nk’uwapfuye ahagaze yibera mu bapfuye.
Ingurube zo muri kiriya gihugu cy’abanyamahanga (abapagani) zibarwa mu butunzi, mu bukungu. Ni ubukungu bahombye. Mu bihe byose hari abantu bakunda ibintu kurusha abantu. Nka wa wa munyarwanda wabwiraga umugabo wahungaga inka ye ngo itamwica, ati: “Hagarara ikwice udatuma inka yanjye ivunika”.
Byabi ibiti, yaba imodoka, yaba inka cyangwa ubundi butunzi, ni ishyano iyo umuntu asumbijwe agaciro n’ibintu.Umunyarwanda agira ati “ Akatari amagara, karahahwa”. Bishatse kuvuga ko umuntu ahenze kuko ariwe ugira amagara wenyine.
Iyi vanjili iratwibutsa agaciro k’umuntu. Uburyo bwiza bwo kubyumva ni ukwishyira mu mwanya wa mugenzi wacu. Iyo twireba tukareba ibyacu ntitwumva neza akababaro k’undi. Bariya bashumba bari biragiriye ingurube zabo nk’undi wese waba yitaye ku bye , umusonga wundi utamubuza gusinzira.Birumvikana ko nabo bababajwe n’ingurube zabo.
Kimwe muri byinshi byagombye kuranga abakristu harimo kugira impuhwe. Kumva akababaro k’abandi. Ubundi akababaro ntigapimwa, nta n’ubwo kagereranwa kuko buri wese akumva ukwe. Umukecuru akababazwa n’inkono ye y’itabi undi akababazwa n’uko atabonye ibyo arya. Nta gahinda gasumba akandi kuko buri wese akumva muri we, ntiwagatiza undi,cyangwa ngo akugabanyirizeho.
Burya umuntu arahenze. Ushaka kubyumva neza yishyira mu mwanya wa nyina. Iyo umuntu abuze biba birangiye ntitwakora undi cyangwa ngo tumugure. Ntushobora guha umuntu wabuze uwe abandi batanu ngo bamusimbure. Umuntu wese ntasimburwa. Biba akaga iyo azize amaherere. Reba uwawe ukunda wabuze, ni iki utatanga ngo agaruke. Buriya umubyeyi w’uriya wabaga mu irimbi yari ababaye, kandi yashimishijwe no kumubona yambaye yagaruye ubwenge.
Nyagasa Yezu wazanywe no kugira ngo tugire ubugingo busagambye; ukunda abantu kandi uzi agaciro kaburi wese mu maso y’Imana aduhe kubaha no kubahiriza ubuzima bwa bagenzi bacu. Ntitubugurane indonke cyangwa ngo twishimire ko amagara yabo yaseseka cyane ko atayorwa.

Padiri Charles Hakorimana

Madrid/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho