Isomo rya 1: 1 Yohani 1,5-10; 2,1-2
Dore rero ubutumwa twamwumvanye, ari na bwo tubasohojeho: Imana ni urumuri, kandi muri Yo ntiharangwa umwijima na busa. Niba tuvuze tuti «Twunze ubumwe na Yo», nyamara tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, nta bwo tuba dukora ibihuje n’ukuri. Ariko niba tugendera mu rumuri, nk’uko Imana ubwayo iba mu rumuri, tuba twunze ubumwe n’abandi, kandi amaraso ya Yezu, Umwana wayo, akadukiza icyitwa icyaha cyose. Niba tuvuze tuti «Nta cyaha tugira», tuba twibeshya ubwacu, nta kuri kuba kuturimo. Ariko niba twishinje ibyaha byacu, Imana idahemuka kandi yuje ubutungane, izatubabarira ibyaha byacu kandi iduhanagureho icyitwa ubucumuzi cyose. Niba rero tuvuze tuti «Nta cyaha twigeze dukora», tuba tuyigize umubeshyi, kandi ijambo ryayo ntiritubemo. Twana twanjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mudacumura. Ariko n’aho umuntu yacumura, dufite Umuvugizi imbere y’Imana Data, ari we Yezu Kristu Intungane; ni na We gitambo cy’impongano y’ibyaha byacu, ndetse atari ibyaha byacu byonyine, ahubwo n’iby’isi yose.
Zaburi ya 123 (124), 2-3,4-5, 6a.7c-8
R/ Twararusimbutse nk’inyoni ivuye mu mutego w’umuhigi.
Iyo Uhoraho ataturengera,
igihe abantu bari baduhagurukiye,
baba baratumize bunguri,
mu mugurumano w’uburakari bwabo.
Ubwo ngubwo amazi aba yaraturenzeho,
Umugezi uhurura uba waraduhitanye;
ubwo ngubwo amazi asuma,
aba yaraturenze hejuru!
Arakarama Uhoraho;
Umutego waracitse turarusimbuka!
Ubuvunyi bwacu buba muri Uhoraho nyirizina,
we waremye ijuru n’isi.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 2,13-18
Bamaze kugenda, Umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati «Byuka, ujyane umwana na nyina, uhungire mu Misiri; maze ugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herodi agiye guhigahiga umwana ngo amwice.» Yozefu arabyuka, ajyana umwana na nyina iryo joro, maze ahungira mu Misiri. Nuko abayo kugeza igihe Herodi apfiriye. Ibyo byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati «Nahamagaye umwana wanjye wari mu Misiri.» Nuko Herodi abonye ko abanyabwenge bamubeshye, ararakara cyane, maze yohereza abica abana bose bo kuri Betelehemu n’abo ku mirenge yose iyikikije, bamaze imyaka ibiri n’abatarayigezaho, akurikije igihe yari yasobanuriwe n’abanyabwenge. Nuko huzuzwa ibyo umuhanuzi Yeremiya yavuze ati «Kuri Rama bumvise ijwi riboroga riganya cyane: ni Rasheli uririra abana be, kandi yanze guhozwa kuko batakiriho.»