Tugane Kiliziya: muri yo niho tuzakirira

Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya 6 gisanzwe, B

Kuwa 20/02/2019

Amasomo tuzirikana : 1) Intg 8, 6-13. 20-22; 2) Mk 8,22-26

  1. Nimuze tugane mu bwato nibwo tuzarokokeramo

Mu isomo rya mbere twumvise uburyo Nowa n’Umuryango we barokokeye mu bwato, mu gihe indi mbaga itabarika yari yarigometse kuri Uhoraho yo yatikiriye mu mazi. Mu Byanditswe bitagatifu, Ubwato bugenura Kiliziya. Niba mushaka kurokoka, nimuze tugane mu bwato; niba mushaka kurokoka nimuze tugane muri Kiliziya. Umukiro tuzawugeraho tunyuze muri Kiliziya ya Yezu Kristu. Abantu bo mu gihe cya Nowa babonaga yubaka ubwato bakamuseka; abantu bo mu gihe cya Nowa babonye yinjiye mu bwato yinjizamo n’abe bakamuseka. Muri iki gihe, hari abantu babona abandi bajya gusenga mu Kiliziya bakabaseka ngo imburamukoro, ngo ni indindagizi, ngo ni abanyabwoba, ngo ni abasazi, ngo ntibazi ibigezweho n’ibindi. Muri iki igihe, hari abantu babona abantu batanga ku mutungo wabo kugira ngo bashobore gufasha imirimo y’Iyogezabutumwa ( Kubaka za Chapelle zo gusengeramo, gufasha mu yindi mirimo mitagatifu ya Kiliziya) bakabaseka ngo barimo gupfusha ubusa umutungo wabo. Muri iki gihe, harimo abantu babona abasore cyangwa inkumi bahaguruka iwabo, bagasiga ibyabo n’ababo bakabaseka, ngo ntibazi ibigezweho. No mu gihe cya Nowa, hari abantu benshi biberagaho mu maraha, bifurahisha, birirwa baseka Nowa wari intungane, ariko igihe cyarageze, Nowa abona ingororano, mu gihe bo bashatse kwisubiraho igihe cyabacitse.

Bavandimwe, nimuze tugane mu bwato , tubwubake, tugire umwete wo kwiyubakira Kiliziya kuko ariyo tuzarokokeramo. Ikindi tugomba kuzirikana, ni uko ikinyoma cy’abantu benshi ntigikuraho ukuri kw’abantu bacye. Hari igihe abantu benshi bibwira ko ibyo abantu benshi bemera ko aribyo birimo ukuri. Nowa n’umuryango we bari bake, ariko bakomeye ku kuri. Bavandimwe, dusohoke mu kivunge. Dusohoke mu kigare. Mu Ivanjili, twumvise uburyo Yezu akiza impumyi. Mbere yo kuyikiza, yabanje kuyivana mu rusisiro. Bavandimwe, nimwemere dusohoke mu rusisiro. Yezu yashoboraga kumukiriza mu rusisiro kugira ngo wenda abantu benshi bamwemere. Yezu ntiyazanwe mu isi no gushakisha amashyi y’abantu cyangwa ibyubahiro by’abantu. Ikindi Yezu asaba impumyi imaze gukira ni ukudasubira mu rusisiro. Hari igihe umuntu ava gusenga, yumva rwose yakize, agasubira mu rusisiro,agasubira muri byabindi yiberagamo. Abahuye na Yezu nimwirinde gusubira mu rusisiro. Mwirinde gusubira mu bigare by’abahakanyi n’abayobe. Twemere Yezu adukoreho akoresheje Kiliziya, akoresheje ibiganza by’abasaseridoti, akoresheje Ijambo rye rikiza, akoresheje Amasakaramentu, cyane cyane Penetensiya n’Ukaristiya.

2. Tumenye gukora igikwiye mu gihe gikwiye ari cyo kugarukira Imana no kuyamamaza

Nowa kugira ngo asohoke mu bwato yategereje igihe gikwiye. Nowa araduha urugero rwo gukora igikwiye kandi mu gihe gikwiye; Yezu yakoze igikwiye mu gihe gikwiye, Bikiramariya n’abatagatifu bakoze igikwiye mu gihe gikwiye. twirinde huti huti . Abakurambere bacu nibo bagize bati ngo iyihuse yabyaye ibihumye. Tumenye gukora igikwiye kandi tumenye kugikora mu gihe gikwiye nk’uko Nowa yamenye gukora igikwiye mu gihe gikwiye. Tumenye gukora igikwiye nka bariya bantu bazaniye Yezu impumyi. Baramumwingingira. Natwe Yezu tumwingingire abacu. Dusabire abavuye kuri iyi si ndetsse n’abayiriho. Ntawe ugera cyangwa ugezwa imbere ya Yezu ngo atahe amaramasa.

Umubyeyi Bikiramariya wamenye gukora igikwiye akomeze aduhakirwa ku Mwana we Yezu Kristu.

Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Birambo /Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho