“Bitwerurire ubitubwire”

INYIGISHO YO KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA IV CYA PASIKA

AMASOMO

Intu 11,19-26

Z  86, 1-3, 4-5. 6-7

Yn 10,22-30

Guhura n’Imana, gusabana n’Imana ni icyifuzo cy’abemera bose. Bifuzako Imana yabumva, igahagarara mu byabo, bagatunga bagatunganirwa bo n’ababo.
Ibi ni byo bituma abemera bose bakora iyo bwabaga ngo banoze umubano wabo n’Imana.Mu buryo bunyuranyo nk’uyu muhango w’umunsi mukuru w’itahwa ry’ingoro dusanga mu Ivanjili ya none. Iyo hagize ibigondama bihutira kubinagura, no kubinaguza mu bahannyi n’abahanuzi b’Imana.
Kuva na kera kose nk’uko tubibona mu Ivanjili ya none ibyorohera umuntu n’ibyo abona hafi akabikorakora akabyumviriza. Ibisaba imbaraga n’umuhate wo gusesengura no gucukumbura ntabikunda. Ashaka ibyigaragaza.
Niyo mpamvu iriya mbaga ibwira Yezu “Uzakomeza kuturerega na ryari? Niba uri Kristu bitwerurire ubitubwire”.
Yezu ntashaka kwimenyekanisha akoresheje amagambo asize umunyu, n’imvugo itajyanye n’ingiro. Ibikorwa akora, akomora ku Mana Data kuko bunze ubumwe, ni byo byakagombye kubahumura.
Yezu iteka ryose yigaragaza mu mibereho yacu ku buryo bwinshi. Aratubwira akoresheje abahanuzi be. Yezu yigaragaza kandi mu buntu atugirira buri wese ku giti cye. Buri wese ku giti cye mu mateka akagira ibyo yibuka Imana yagaragajemo ukuboko kwayo.
Imana kandi yigaragariza abayemera nk’umuryango mugari. Rishobora kuba itsinda ry’abantu runaka basangiye urugendo rwo gushakashaka Imana. Kugira babone ko iri kumwe nabo bigaterwa n’ubushishozi bafite cyane cyane abakuriye abandi. Abo bakuriye abandi ni nabo babafasha kumenya no gusesengura ibikorwa bigaragaza ukuboko kw’Imana mu muryango wayo.
Kiriya gihe cya Yezu umuntu yakwibaza impamvu Abakuru b’umuryango n’Abasaseridoti bakuru bo bari bashinzwe gufasha umuryango gushakashaka Imana batabonye ko Yezu ari Kristu wagombaga kuza. Bari bafite ibitabo bibivuga bakamenya no kubisoma, bakavuga kandi bakayobora amasengesho y’urwunge rw’umuryango w’Imana.
Twibuke ko n’igihe avutse ubwo Herodi yakiraga abami bavuye imahanga baje kuramya umwami wavutse, bihinnye hirya gato bahita babisoma, bamenya aho yajyaga kuvukira.
Uburangare si ubwa kera gusa. Natwe kuri iki gihe cyacu bwadushyikira. Imana ikigaragaza mu mibereho yacu ntituyibone kuko turangaye. Abashinzwe kuyobora abandi tukagira ibiturangaza kandi dufite ibikoresho n’ibyangombwa bihagije kugira ngo dusobanukirwe.
Dusabe Imana yo Mubyeyi udukunda ngo aturinda ibiturangaza akebure abashinzwe kuyobora abandi ngo buzuze beza inshingano zabo. Ntibatsindwe cyangwa ngo batwarwe n’ibibahuma amaso by’iyi si. Tubone Imana yigaragariza mu bikorwa byayo.
Kristu watsinze adukize ikibi.

Padiri Karoli Hakorimana
Madrid/ España

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho