Iyobera/ibanga rikuru ry’ukwemera ribyara ubumaritiri

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya XIX gisanzwe
Ku wa 14 Kanama 2017

Amasomo:  Ivug 10,12-22a   Z 147   Mt 17,22-27

Ku nshuro ya kabiri Yezu abwiye abigishwa be iby’urupfu rwe kuko ari ingingo ikomeye mu butumwa bwe. Aragera n’aho asobanura uko bizagenda. Ariko icy’ibanze ni uko ku munsi wa gatatu azazuka.
Ukwemera kwacu kubakiye ku rupfu n’izuka bya Kristu
Ubutumwa bwacu, ubutumwa bwa Kiliziya bwubakiye ku rupfu n’izuka rya Kristu. Pasika ya Nyagasani duhimbaza buri cyumweru. Ukwemera kwacu kubakiye ku rupfu n’izuka bya Kristu. Iyobera/ibanga rikuru ry’ukwemera nk’uko tubisubira iyo tugeze mu izingiro mu mutima wa misa. Niyo mpamvu abigishwa Yezu abibasobanuriye kenshi.
Abigishwa ntacyo biyumviramo, bibateye agahinda nk’aho ari ubwa mbere babyumvise. Iyo babonaga barambagira Galileya yose berekeza i Yeruzalemu abigishwa ntibashakaga kumva iby’urupfu ahaubwo bari bategereje iby’itangazwa ry’Ingoma y’Imana kandi bizeye kuyigiramo uruhare. Yezu wabonaga uko bitiranya ibintu yagiye abasobanurira kandi abibasubiriramo kenshi kugira ngo bitegure.
Kimwe n’abigishwa dushobora kugira igishuko cyo kuzimirira mu bindi. Tukajya muri rwinshi, tugahihibikana ku bitubeshaho muri ubu buzima. Ntitukibagirwe inkomoka yacu. Burya ku cyumweru tuba tugiye kunagura iryo banga rikuru ry’ukwemera ngo tutavaho turitwikiza ibindi. Ibanga Imana ifitanye na bene muntu kugira ngo bakire. Iyo iryo banga rikuru turyibagiwe cyangwa tukaritwikiza ibindi ukwemera kwacu kuracuya.
Abagiye bagira ubutwari bwo kwitangaho igitambo cyisanisha n’icya Kristu bakemera kumena amaraso yabo nka Maximilien Kolbe twibuka none niho bavoma imbaraga. Abahowe kumenya Imana ni urugero rufatika rw’imbaraga zituruka kukurangamire Yezu wapfuye akazuka. Maximilien Kolbe abikesha gukunda umubyeyi Bikiramariya. Koko rero ntawakumva ibanga ry’umusaraba nk’uwo Mubyeyi wari uhibereye kandi yarabihishuriwe na Simeoni. Umubyeyi Bikiramariya yumvise izuka rya Kristu hamwe n’Intumwa ze buzura Roho Mutagatifu bitubyarira Kiliziya.
Gutanga urugero rwiza
Mu gice cya kabiri cy’Ivanjili Yezu n’abigiswha baraganiri ku musoro wari ugenewe Ingoro watangwaga na buri muyahudi w’imyaka 20. Wari umusoro ungana n’imibyizi ibiri y’umurimo, ugatangwa mu byumweru bibiri bya nyuma bya Werurwe no mu ntangirira za Mata. Yezu aboneyeho kwemeza ko ari umwana w’Imana, ariko kugira ngo abere urugero abigishwa be akoze igitangaza ngo abone ayo gusora we na Petero. Ibimenyetso Yezu akora byose aba afite icyo ashaka kwigisha. Ibyaremwe byose biramwumvira kandi bibereyeho gufasha bene muntu.
Mutagatifu Maximilien Kolbe adusabire.
Padiri Karoli Hakorimana
Madrid/España

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho