Ku wa kane w’icya 13 Gisanzwe A, 2 Nyakanga 2020
«Sinari umuhanuzi, sinari n’umwe mu itorero ry’abahanuzi; nari umworozi, ngakonorera n’ibiti byera imbuto. nyamara Uhoraho yankuye inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati “Genda uhanurire umuryango wanjye israheli!”».
amasomo: Am 7, 10-17; Zab 19(18) ,8,9,10,11; Mt 9, 1-8
Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!
Kuri uyu wa kane w’icyumweru cya cumi na gatatu gisanzwe, ijambo ry’Imana tuzirikana muri liturujiya ya none riratwereka ko nta kigomba gusibya ubutumwa bw’Imana.
Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Amosi, turabona uburyo, uwo umuhanuzi w’Imana Amosi yahanuriraga umwami Yerobowamu ndetse n’igihugu cyose cya Israheli, abasaba guhindukirira Nyagasani, bitaba ibyo bagahura n’ingorane, byarakaje umuherezabitambo w’ i Beteli (Amasiya), kuko imvugo y’uko hari ibitagenda yayifataga nk’ubugambanyi.
Ibyo byatumye amuregera umwami ariko aranamuburira, amusaba kuva mu gihugu cya Israheli akajya mu gihugu cya Yuda, aho yumvaga ko ubwo buhanuzi wenda bwashoboka kuko muri Israheli byagombaga kumugiraho ingaruka.
Umuhanuzi Amosi nk’umuntu utari witumirije yamusubije mu magambo yumvikana neza ko nta gishobora kumusibya gutanga ubutumwa Imana yari yamusabye kugeza ku mwami no ku gihugu.
Ati: “sinari umuhanuzi, sinari n’umwe mu itorero ry’abahanuzi; nari umworozi, ngakonorera n’ibiti byera imbuto. nyamara uhoraho yankuye inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati: ‘genda uhanurire umuryango wanjye israheli!’”.
Hari hamenyerewe abahanuzi bakomoka mu miryango y’abahanuzi babeshwagaho n’uwo mwuga. Abo akenshi wasangaga babogamira ku ngoma, bakaberaho kuvuga amagambo aneza abayobozi, ukuri ntikwari kubahimbaje, bo icyo barebaga ni indonke bakuraga mu mwuga wabo.
Ibyo ni byo umuhanuzi Amosi yateye utwatsi akavuga ko atagomba kwitiranywa n’abo, ko we ibyo avuga ari ibyo yatumwe n’Imana kuvuga kandi ko ntakigomba kumubuza kubivuga.
Bavandimwe, ari mu bihe bya kera ari n’ubu, abahanuzi nka Amosi ntabwo bajya bihanganirwa. Iyi si ntabwo ishaka abayibwiza ukuri. Uvuze ko hari ubitagenda neza bigomba gukosorwa, haba ari mu buyobozi bwa Leta, haba ari no mu buyobozi bwa Kiliziya ntashobora kubonwa neza.
Uzasanga abantu nk’aba bafatwa nk’abanzi b’igihugu, bakabuzwa epfo na ruguru, bagacunaguzwa kandi barimo kuvuga akarengane kagirirwa rubanda, bakabihanirwa “hakurikije amategeko” kuko bashyirwa imbere y’inkiko cyangwa se bakagirirwa nabi birimo no kuba bakwakwa n’ubuzima.
Ahandi bazafatwa nk’abataye umurongo ndetse usange bahawe akato, bazafatwa nk’ab’ubwenge buke ngo kuko batazi guhakishwa ukuri bazi bo bakakuvuga, ngo kuko batazi kuramya ingoma mbi ngo inziza izabasange.
Bavandimwe, imigiririre y’umuhanuzi Amosi iraduhwitura twese abakristu, itwibutsa ko muri batisimu twagizwe hamwe na Kristu, abasaserdoti, abahanuzi n’abami. Ntitwemerewe kurebera ikibi ngo dusigirize ikinyoma, dupfukirane urumuri. Kubigira ni ukurenga ku nshingano zacu. Ni ukwihakana Kristu kandi atubwira ko uzamwihakana imbere y’abantu na we azamwihakanira imbere y’Imana Data.
None se iyo twisuzumye tubona duhagaze dute muri iyo nzira?. Ntabwo nshidikanya ko abenshi twashyize imbere inyungu zacu cyangwa twabaswe (twabaye imbata) n’ubwoba.
Muri iki gitambo cya misa tugane Nyagasani Yezu tumwizeye, maze nk’uko yakijije kiriya kirema, natwe adukize ibyaha byacu, mbere na mbere iby’ubugambanyi twakoze igihe cyose twashyigikiye cyangwa tugafunga amaso imbere y’ikibi, igihe cyose tutatinyutse kwitandukanya n’abagira-nabi ndetse no kwamaganira kure inabi bakora.
Tumusabe atuvugururemo Roho we twahawe, duhore tuzirikana ko tutahawe Roho w’ubwoba maze iteka duharanire kumubera abahamya dushyize ku ruhande inyungu zacu, twiyemeze guhara byose kugera ku buzima bwacu dushyize imbere umukiro w’abantu n’ikuzo ry’Imana.
Umubyeyi Bikira Mariya adusabire!
Padiri SIBOMANA OSWALD