Gukomera ku Mana ni ko gukomera

Ku wa 2 w’Icya XV gisanzwe, A, 14/07/2020

Amasomo Matagatifu: Iz 7, 1-9; Zab 48 (47), 2-8; Mat 11, 20-24                                                                

“Nimudakomera ku Mana ntimuzakomera”

Aya ni amagambo meza cyane asoza isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi. Iri somo riratwereka ukuntu umwami Akazi hamwe na rubanda rwe bari bahiye ubwoba bakutse umutima kubera abami b’ibihangange bashakaga kwigarurira Yeruzalemu. Abo bami b’amahanga bahigiraga Yuda bashaka kuyirimbura no gukura umutima abaturage baho. Ariko Imana itajya itererana abayo irabahumuriza ikoresheje umuhanuzi Izayi iti: “Humura! Witinya kandi ntugire ubwoba. Wihagarika umutima kubera buriya busabusa…”.

Koko rero imbaraga z’abo bami b’ibihangange ntacyo zivuze imbere y’ububasha bw’Uhoraho urengera umuryango we kandi akawukiza. Izimanganya imbaraga kandi igahosha uburakari n’ubugome bw’abanzi bawo. Uko ni na ko Imana irengera buri wese ushyira amizero ye muri yo. Abanyarwanda baca umugani ngo “uhagarikiwe n’ingwe aravoma”. Niba bavuga batyo ku muntu bagira bati ahagarikiwe n’ingwe se ubwo uhagarikiwe n’Imana we yavoma bingana iki? Uhagarikiwe n’Imana asenderezwa ibyiza bitagereranywa n’ubuzima busendereye n’amahoro asesusuye. Dupfa gusa guhinduka tukumva icyo Imana idushakaho kandi tukumva ko ari yo soko, ishingiro n’iherezo ry’ubuzima bwacu. Tukumva ko tutari kumwe na yo ntacyo tuba turi cyo. N’aho umuntu yaba igihangange ate nka bariya bami ariko ntiyumve ko Imana ari yo igenga byose kandi ari yo soko y’imbaraga, ibyo yiringira biba impfabusa nk’uko bariya yabahinduye ubusabusa.

Ese tubona ukuboko kw’Imana mu buzima bwacu? Ese tubona ibitangaza idukorera tukabona n’ububasha n’urukundo rwayo mu mibereho yacu ya buri munsi? Cyangwa ntitunyurwa na yo, tuyiburira icyizere bigatuma dushakira amahoro n’amahirwe ahandi, tukijujuta, tugacika intege mu kwemera, tugahorana ubwoba no kubunza imitima nk’aho Imana yacu hari aho yazindukiye. Ibi biterwa ahanini n’uko tuba dushaka ko Imana ikora ugushaka kwacu nk’aho twebwe ahubwo tutakoze ugushaka kwayo. Dukunda kuyitota no kuyitotombera tuyereka ibyo dukeneye ko idukorera, tukarambirwa vuba igihe tutabonye ibisubizo byihuse, ariko ugasanga twe ibyo idusaba tutabiha agaciro bikwiye, Ijambo ryayo ntiturihe umwanya ukwiye mu buzima bwacu, isengesho ryacu rikaba iryo gusaba no kwijujuta gusa, ntitubangukirwe no kuyiramya, kuyisingiza no kuyishimira ibyiza idahwema kutugirira. Yaturemye idukukunze ishaka ko tubaho kandi tukabaho mu mudendezo, ducumuye ntiyadutaye ahubwo yaducunguje Umwana wayo Yezu Kristu wigize umuntu agasa natwe muri byose atagize icyo atwitandukanyaho uretse icyaha, akababara agapfira ku musaraba ari twe agirira, akazukira kuduha ubuzima butazima.

Ivangili y’uyu munsi iratwereka Yezu ababaye cyane kubera abantu banangiye umutima bakanga kumva inkuru nziza yatuzaniye ngo bagarukire Imana. Aratonganya imigi yabonye ibitangaza bye byinshi ikarenga ntiyihane. Aragira ati: “Iyimbire Korazini! Iyimbire Betsayida! Kuko ibitangaza byabakorewemo iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, baba barisubiyeho kuva kera bakambara ibigunira, bakisiga ivu. Ni cyo gituma mbibabwiye: ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni”.

Bavandimwe, Yezu Kristu ababajwe n’abantu b’ibihe byose n’aho bari hose ku isi banga kwakira Ivangili ngo bahinduke. Hari benshi bashaka kubaho nk’aho Imana itabaho. Hari benshi bataye ukwemera hari n’abandi bagaragaza ko basenga nyamara imitima yabo yarahindanye kubera yasabitswe n’ibibi ari ibyo bakora bihishe n’ubuhemu bagirira abandi, bakarangwa no kwibombarika no kwiyorobeka ariko imbere barashizemo ubumuntu n’ubukristu. Twebwe se duhagaze dute?

Ubutumwa bwo guhinduka buratureba twese kuko ari inzira y’ubuzima turimo. Nta wakwihandagaza ngo avuge ati: “Njyewe narangije guhinduka cyarakemutse”. Ubuzima bwa gikristu ni ukugenda twishushanya na Kristu uko bukeye uko bwije, mu mitekerereze, mu mvugo no mu ngiro. Buri munsi tukamwiga ingiro n’ingendo kugira ngo tugende tumwigiraho kuba abana b’Imana. Bimwe rero abanyarwanda bagira bati: “Akabaye icwende ntikoga, n’iyo koze ntigacya, n’iyo gakeye ntigashira umunuko, n’iyo gashize umunuko ntigahindura ibara, n’iyo gahinduye ibara ntigahindura izina”, muri Yezu Kristu si ko bimeze. Akabaye icwende karoga kagacya kagashira umunuko kagahindura ibara kagahindura izina. Twahinduka tugatandukana n’ingeso mbi zacu n’ibyaha byacu tukaberaho Imana ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu udusenderezamo Roho we mutagatifu kugira ngo tugire ubuzima bushya bw’abana b’Imana. “Nimudakomera ku Mana ntimuzakomera”. Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Félicien HARINDINTWARI, Madrid (Espagne)

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho