Imana yumva

Ku wa 5 w’icya15 Gisanzwe A, 17 Nyakanga 2020

Amasomo: Iz 38,1-8; Zab: Iz 38, 10, 11, 12ab, 14b.17ab; Mt 12, 1-8

“Imana yacu ni Imana yumva”

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe!

Bimwe mu bitera ubwoba ikiremwamuntu ni indwara n’inzara. Amasomo Matagatifu y’uyu munsi aratwereka ko ibyago rimwe na rimwe byibasira umuntu bituma yerekeza amaso ye ku wamuhanze. Mu isomo rya mbere, umwami Hezekiya indwara y’ibibyimba yamuteye ubwoba kuko yumvise ko izakurikirwa n’urupfu ndetse n’ukurimbuka kwa Yuda. Ubuhanuza bwa Izayi bwatumye aca bugufi imbere y’Imana, ati: “Ndagusabye, Uhoraho, ibuka ko nagenze imbere yawe n’umurava mwinshi kandi n’umutima utunganye, ngakora ibigushimishije”. Imana ni Inyampuhwe, impuhwe zayo zihoraho iteka ryose kandi zigaherekeza muntu mu buzima bwe bwose, cyane cyane mu bihe bikomeye iyo ayerekejeho uruhanga maze akayihanga amaso n’umutima.

 Imana yacu irumva kandi iratabara igakiza; yumvise isengesho ry’umutima washegeshwe ry’umwami Hezekiya maze yo ubwayo yongera gushyira mu munwa w’umuhanuzi Izayi amagambo y’ihumure, iti: “Genda ubwire Hezekiya, uti: numvise amasengesho yawe, mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza” (Iz38,4). Ntabwo byarangiriye mu gukira ibibyimba gusa ahubwo yahawe n’umugisha nka sekuruza Dawudi n’umuhungu we Salomoni (2Matek32, 29). Ese wowe iyo indwara zakwibasiye uhungira he?

Bamwe kubera gutinya urupfu, iyo ubuzima bwabo bwugarijwe n’indwara birukira kwa muganga, abandi mu bapfumu maze aho hose bananirwa bakavuga bati: ni ah’Imana! Baba bumva ko ibyananiranye byose Imana yo ibishobora, kandi ni byo koko, nta kinanira Imana; Imana ni umugenga wa byose.

 Muri iki gihe isi yacu yibasiwe n’icyorezo cya Koronavirusi, hari benshi bahungije umutima wabo Imana mu gihe insengero na Kiliziya byari bifunze. Hari bamwe bavuga, bati: kubona akavirusi gato kataboneshwa amaso gatuma Kiliziya zifungwa, kuki Imana yabyemeye!  Niba rero Imana itarabashije guhagarika ako kanyagwa ni ukuvuga ko hari aho igera ikadutererana ahasigaye tugafashwa n’ubwenge bwacu.

 Umwe mu bahanga babayeho mu kinyejana cya  makumyabiri ( 1905-1980)  ariko w’umuhakanyi witwa Jean-Paul Sartre mu gitabo cye yise” L’Enfer c’est l’autre”, (inyenga ni abanda bayigushyiramo) ni we wajyaga ahamya  ko muntu  ubwe  ibibi bitamuturukaho  ahubwo bituruka ku bandi. Ntabwo yigeze ahakana ko Imana ibaho, ahubwo we yemeza ko niba inabaho itinjira mu bikorwa bya muntu, ndetse ko niba inabaho ntacyo imaze ndetse ko nta n’icyo itwaye. Agakomeza avuga ko Imana yibera mu ijuru, ikabaho yonyine, ntaho ihurira na muntu, agahamya ko muntu agizwe n’umubiri gusa, nta roho ibaho, bityo agashimangira ko iyo umuntu apfuye byose biba birangiye, bityo muntu  gutinya  kuzabazwa ibyo  yakoze mbere yo gupfa akaba atabikozwa. Iyo Mana yihunza abantu yaba ari Imana Se wa Yezu Kristu twahishuriwe? Reka da!

 Kubera iki gihe cya Covid-19 abantu bamwe bashobora kuzagendera ku bitekerezo by’abahakanyi ntibibaze ku iherezo ryabo, ntibemere ko Imana yumva n’akaga n’akababaro ka muntu. Uyu munsi umwami Hezekiya abere benshi urugero rwo kubona Imana mu rusobe n’urugamba rw’ubuzima turimo. Imana yacu ni inyamuhwe. Imana yacu yigaragariza mu mpuhwe zayo binyuze muri Yezu Kristu no ku bwe.

Mu Ivanjili, abigishwa ba Yezu baranyura ku murima w’ingano ntibatekereza ko ari ku isabato, batangira kumamfuza ingano baririra. Abafarizayi ntibihanangiriza abigishwa ba Yezu ko bahekenye kuri izo ngano kuko byari byemewe n’amategeko (Ivug 23,26); ahubwo babatonganyiriza ko babikoze ku munsi w’isabato. Kuri bo kumamfuza amahundo make ni kimwe no gusarura kandi ari umurimo ubujijwe ku isabato.  Muby’ukuri ntabwo gukurikiza amategeko na Sabato ku Bafarizayi byari birimo urukundo rwa muntu ahubwo bwari uburyo bwo kwibonekeza, kurangwa n’imigenzo n’imihango by’idini gusa. Yezu mu kubakebura arahera ku bakurambere babo bafatagaho icyitegererezo nka Dawudi uko yabigenje ubwo yarasumbirijwe n’inzara akarya imigati yarigenewe abaherezabitambo kandi we atari we. Icyo yari agamije kwari ukurengera ubuzima. Mbere na mbere itegeko ritarengera ubuzima riba rifutamye. Mbere ya byose ubuzima ni bwo bugomba kwitabwaho.  Kumenya urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wawe biruta ibitambo n’amasengesho watura. Nyagasani abivugisha Hozeya ati: “nshimishwa n’urukundo kurusha ibitambo, no kumenya Imana bikandutira ibitambo bitwikwa” (Hoz 6, 6). Hari abakristu ku bw’imihango, ku bw’ibimenyetso no ku bw’ibikorwa no ku bw’amasengesho; igihe ibyo byose bikorwa ariko hakaburamo urukundo n’impuhwe ntaho biba bitandukaniye n’iby’Abafarizayi. Yezu uyu munsi arababwira ati: “iyo musobanukirwa n’iri jambo ngo icyo nshaka ni impuhwe si igitambo” (Mt12,7). Imana yacu n’ubwo idahaniraho nk’uko yabikoraga kera iratwumva kandi ishaka kudukiza.

Dusabe:  Nyagasani Mana yacu, uratube hafi abayoboke bawe; kandi abagutakambira bose ubagaragarize ubuntu bwawe butageruka, maze abatewe ishema no kukugiraho Umuremyi, Umushoborabyose n’Umugenga, ubavugururemo ubutungane bukunogeye iteka, kandi ubahe urukundo ruzira ubwikunde n’ubwivangure, ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.

Padiri Silivani SEBACUMI.

Paruwasi KABUGA/Diyosezi KABGAYI.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho