Umunsi mukuru wa mutagatifu Yakobo Intumwa, 25/07/2020
Amasomo: 2Kor 4,7-15; Zab 126(125); Mt 20,20-28
“Mushobora se kunywera ku nkongoro ngiye kunyweraho?’’
Umubyeyi mwiza wese yifuriza umwana we icyiza, gukura neza mu bwenge no mu gihagararo, kugira ubupfura, kugira ubuzima buzira umuze, kugira imibereho myiza, kugira ejo hazaza heza, guhirwa, gutunga no gutunganirwa. Ngicyo igihesha ishema umubyeyi mu bandi ariko bikaba byanatera abanyeshyari kuguhagurukira !
Nyina wa Yakobo na Yohani ni umwe muri abo babyeyi batagira ingano. Yifuriza abana be kugira imyanya myiza. Yamenye ko Yezu ari Umwami. Ni iki cyamurutira kubona abahungu be bakikije Umwami ? Birumvikana ko ari we ari n’abahungu be bari bataragira ishusho nyayo y’imiterere y’ubwami bwa Kristu. Ni yo mpamvu Yezu ahereye kuri ubwo busabe atangije ikiganiro n’abasabirwaga : “Ntimuzi icyo musaba. Mushobora se kunywera ku nkongoro ngiye kunyweraho?”. Icyo kiganiro kirimo inyigisho ikomeye itugaragariza ko kwicarana na Yezu biharanirwa. Si ugutereta nka nyina wa bene Zebedeyi cyangwa nk’uko dusanzwe tubibona mu buzima busanzwe aho akenshi abantu baca iy’ubusamo kugira ngo bagere ku cyo bifuza. Tubibona buri munsi : wansabiye umwanya hariya hantu ko uziranye na diregiteri ? wansabiye umwanya mu mashuri yanyu ? wansabiye akazi mu bitaro byanyu ? ko natsinzwe ikizamini warebye uko ungenza ? Ibi ariko bikanahabwa umwanya n’abo wifuza ko bagutunganyiriza icyo ukeneye. Ni yo mpamvu twumva ku rundi ruhande izi mvugo : banza ubivuge neza, ushake akantu ko kubiganiriraho, banza umpe umuti w’ikaramu, banza unkarabye mu maso, banza ugire uko ungenza, ntitukubona muri sisiteme (système), imashini yaragusimbutse, uzagaruke undi munsi, ….
Yezu yaje kutwereka inzira inoze twanyuramo. Iyo nzira ni we ubwe, we Rukundo ruhebuje. Ntarya ruswa kuko atabera. Icyo wamushoboza ni urukundo ruzira uburyaya. Gukunda Imana no gukunda mugenzi wawe. Ngicyo ikizaduhesha umwanya mu ngoma y’ijuru. Kuko ingoma ya Kristu atari iy’iyi si. Imyanya dufite hano ku isi ntiturangaze ngo twibwire ko twageze iyo tujya cyangwa ngo tubeho nk’abashyikiriye. Urugendo ruracyari rwose. Ibihe by’ibyishimo n’amakuba bya hano ku isi tujye tubinyuramo duhanze amaso Yezu Kristu umukiza watwitangiye ku musaraba. Nitunyura mu bikomeye, tujye tumutabaza aduhe imbaraga zo guheka imisaraba yacu. Nitugira ibihe byiza, ntitukibagirwe uwadushoboje ari na We dukesha ubugingo. Buri wese mu muhamagaro we yibuke ko afite inshigano zikomeye ahabwa n’Imana. Nta kwiratana uwo uri we rero kuko uri nk’akabindi kameneka ubusa (2Kor 4, 7) ahubwo uharanire guhesha ikuzo Umuremyi ugutuyemo. Yakobo mutagatifu adusabire kwakirana ubutwari ibiturushya, adusabire kandi kwemera gukosorwa, kwiga guca bugufi no kunyura mu nzira itunganye duharanira mu byo duharanira kugeraho.
Padiri KANAYOGE Bernard