Mu mutima w’umuntu

Inyigisho yo ku wa 2 w’icyumweru cya XVIII mu byumweru bisanzwe, A, 4/7/2020

Umunsi mukuru wa mutagatifu Yohani Mariya Viyani, Padiri mukuru wa Arisi, urugero n’umurinzi w’abasaserdoti

Amasomo: Yer 30, 1-2. 12-15. 18-22; Zab102(101), 16-23; Mt 15, 1-2. 10-14.

Bavandimwe, amasomo matagatifu y’uyu munsi aratwibutsa ko kubana n’Imana tukemera kugengwa no kugirwa na yo ari byo biduha gukomera no kugira ubuzima. Mu isomo rya mbere tubona ukuntu umuryango w’Imana wateye Imana umugongo ukayoboka ibigirwamana by’amahanga, ukungikanya ibicumuro bikabaviramo guta agaciro no kwandagara.

Uhoraho ati: “Ni njyewe ubwanjye wabatangarije umukiro kandi nywubagezaho, ntabwo ari Imana y’inyamahanga iba iwanyu. Bityo rero muri abahamya banjye nanjye ndi Imana…”. Mu by’ukuri umukiro Imana yabahaye barawutagaguje aka ya mvugo y’abanyarwanda ngo “uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera” cyangwa ngo “babona isha itamba bagata n’urwo bari bambaye”. Ibikurura muntu bikamujyana kure y’Imana bimutesha agaciro kandi ntibiramba; n’abamushuka iyo amaze kwandavura bose bamucikaho akabura byose nk’ingata imennye. Uhoraho ati: “nta muntu ufite wo kukurengera, igikomere cyose kibonerwa umuti, ariko icyawe nta miti yakivura. Abakunzi bawe barakwirengagije ntibakikwitayeho”.

Bavandimwe, ko abanyarwanda bagira bati: “uwanze kumvira se na nyina yumvira ijeri”, uwanze kumvira Imana Soko y’ibyiza byose we bigenda bite? Ngo “abo umwami yahaye amata ni bo bamwimye amatwi”. Ariko kandi “kugera kure siko gupfa”. Burya Imana Umubyeyi w’Impuhwe zitagira urugero ntabwo ijya idukuraho umutima n’iyo turi mu byaha. Ihora iturembuza kandi itegereje ko duhindukira tukayigarukira. Ibabazwa n’ubuhemu bwacu ariko ikaduhumuriza ikatwereka ibyiza byo kuyigarukira. Iragira iti: “Nzavugurura amahema ya Yakobo abayatuye mbagirire impuhwe…muzambere umuryango nanjye mbabere Imana”.

Bavandimwe, Imana ijye idufasha natwe dukore uko dushoboye dukomere ku isezerano ryayo kandi twirinde kurarurwa n’ibihita kuko kujya kure y’Imana nta buzima nta n’amahoro tuhabona. Yezu ati: “agati kose kadateretswe na Data wo mu ijuru kazarandurwa”. Ibyo yabivuze kubera abafarizayi biyemeraga bakigira intungane bakaba abo gucira abandi imanza nyamara imitima yabo iri kure y’Imana. Bashinjaga abigishwa ba Yezu kwica umuco w’abakurambere ngo bakarya badakarabye. Kandi ntibyari no gukaraba by’isuku ahubwo byari umuhango gusa ujyanye n’umuco wabo. Bakibwira ko gutsimbarara kuri iyo mico ari byo byabaha ubutungane. Bari impumyi nk’uko Yezu abivuga kuko batashatse kumurikirwa na we ari we Rumuri rukomoka ku Rumuri, Imana nyakuri ikomoka ku Mana Nyakuri, waje kutumurikira ngo tubone inzira y’umukiro. Bibwira ko bihagije hamwe n’amategeko, imigenzo n’imiziririzo byabo.

Nuko Yezu ahamagara rubanda ni ko kubabwira ati: “Nimutege amatwi maze mwumve! Si igishyirwa mu kanwa gihumanya umuntu; ahubwo ikiva mu kanwa nicyo gihumanya umuntu”. Koko rero mu mutima w’umuntu ni ho hategurirwa imigambi mibi yose umuntu ashobora kugira, hanyuma ikagenda yigaragaza mu mvugo no mu ngiro, kuko “akuzuye umutima gasesekara ku munwa”. Ikindi kandi burya hari ibyaha byinshi dukora tukabigumisha mu mutima, mu byifuzo cyangwa mu bitekerezo bitewe n’uko yenda tutashoboye kubishyira mu bikorwa bitewe n’impamvu zitandukanye. Iyo umutima wahindanyijwe n’ibyifuzo n’imigambi mibi rero umuntu aba yarahabye kuko aba ari kure y’Imana. Imana yiturira mu mutima usukuye, igakunda umutima wicuza ushaka kuzibukira no guca ukubiri n’ikibi. Duharanire kandi dusabe Nyagasani kugira imitima isukuye izirana n’ikibi bityo tube ingoro z’Imana, duhore dukereye kuyiramya, kuyisingiza, kuyishimira, kuyiha no kuyihesha ikuzo mu buzima bwacu bwose. Turagahora dushyigikiwe na yo kuko “akateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga”. Nta handi twabona ubuzima, amahoro, ibyishimo, umunezero n’ihirwe ridashira atari ukubana n’Imana. Imana iti: “Muzambere umuryango nanjye nzababera Imana”.

Mutagatifu Yohani Mariya Viyani duhimbaza none ni umusaserdoti w’Intangarugero. Ubuzima bwe butwigisha byinshi kandi yasigiye umurage mwiza abasaserdoti bose cyane cyane gukunda no gutwarwa n’Igitambo cya misa n’isakramentu rya penetensiya yatangaga amanywa n’ijoro ataruhuka kubera ishyaka ryo gukiza roho z’abantu. Yatubereye urugero rwo kugororokera Imana no kubeshwaho na yo. Akomeze asabire abasaserdoti bose banyurwe n’ubutore n’ubutumwa bwabo babwitagatifurizemo ari na ko bitangira gutagatifuza imbaga y’Imana kugira ngo umukiro twahawe tuwukomereho twese ntuzaduce mu myanya y’intoki. Yohani Mariya Viyani mutagatifu, udusabire!

Padiri Félicien HARINDINTWARI, Madrid (Espagne)

           

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho