INYIGISHO YO KUWA MBERE, TARIKI YA 10/8/2020: MUTAGATIFU LAWURENTI
Amasomo: 2 Kor 9, 6-10; Zab 112 (111), 1-2, 5-6, 7-8, 4b.9; Yh 12, 24-26
Imana ikunda utanga yishimye
Bakristu bavandimwe,
Kristu Yezu akuzwe!
Uyu munsi twifatanyije na Kiliziya yose mu kwizihiza Mutagatifu Lawurenti, umudiyakoni wahowe Imana. Amasomo matagatifu ajyanye n’uyu mutagatifu waranzwe n’urukundo rukomeye rwitangira abakene n’imbabare, akagera n’aho atanga ubuzimwa bwe kubera urukundo yari afitiye ubutumwa bwe, n’urukundo yakunze Nyagasani kugera ku ndunduro.
1.Mu Isomo rya mbere ryo mu ibaruwa ya kabiri Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyakorinti, ni ho twavanye interuro iyoboye ukuzirikana Amasomo matagatifu y’uyu munsi: « Imana ikunda utanga yishimye ».
Pawulo mutagatifu yatanze iyi mpanuro, mu nyigisho ndende yahaye Abanyakorinti, abashishikariza gutanga imfashanyo yo kugoboka abavandimwe bo muri Yudeya bari barazahajwe n’ubukene. Yabonaga barimo guseta ibirenge mu kuzuza ubuntu bwabo no mu gutanga imfashanyo bari bariyemeje. Ntiyashakaga kubibahatira cyangwa kubibategeka, ahubwo yarabibashishikarizaga abereka ukuntu ugutangana ubuntu n’ibyishimo bitagera gusa ku mutima w’uhawe imfashanyo, ahubwo bigera no ku mutima w’Imana; bityo bikabera utanga isoko ivubukamo imigisha myinshi. Ati « Buri wese rero natange uko umutima we ubimubwira, atinuba, adahaswe, kuko Imana ikunda utanga yishimye » (2 Kor 9, 7).
Bavandimwe, Imana koko ikunda utanga yishimye. Ntimukunda gusa, ahubwo imuha n’uburyo bwo kubigeraho kandi ikanamukungahaza. Pawulo mutagatifu ni we wagize ati « Imana ifite ububasha bwo kubasenderezaho ibyiza by’ubwoko bwose, kugira ngo muhorane ibya ngombwa igihe cyose no muri byose, mugasagura ndetse n’ibibafasha gukora ibikorwa byiza » (1Kor 9, 8). Imana ni Yo ituma mu kebo k’ugira ubuntu « hataburamo ifu », n’amavuta yo mu keso ke « adatuba », nk’uko yabyerekanye igihe umupfakazi w’i Sareputa yakiraga kandi agatunga umuhanuzi Eliya (1 Bami 17, 7-16).
Mukristu muvandimwe, jya ugira ubuntu. Tsinda ubugugu bukuboha umutima. Ntukajye utanga kubera ko wabihatiwe cyangwa wabitegetswe. Ahubwo ujye utanga kubera ko bikuvuye ku mutima, ugamije gutuza muri wowe ubuntu, ineza n’urukundo bya Nyagasani.
Bavandimwe, nk’uko Pawulo mutagatifu abidushishikariza, tugomba kwihutira kugoboka abatishoboye « twibuka n’amagambo Nyagasani Yezu yivugiye ubwe ati ‘Utanga arahirwa kuruta uhabwa’ » (Intu 20, 35).
2.Ivanjili y’uyu munsi na yo irajyana no gutanga ; bitari ugutanga imfashanyo, ahubwo gutanga ubuzima. Yezu ati « Ndababwira ukuri koko : imbuto y’ingano iyo itaguye mu gitaka ngo ihugute, ikomeza kuba yonyine ; naho iyo ihugutse, yera imbuto nyinshi. Ukunda ubuzima bwe arabubura, kandi uwanga ubuzima bwe muri iyi si azabukomeza kugeza mu bugingo bw’iteka» (Yh 12, 24-25).
Aya magambo Yezu yayavuze ahanura urupfu yagombaga gupfa ruzera imbuto nyinshi kandi rukamuhesha ikuzo. Yezu Kristu ni we ubwe aka kabuto k’ingano kaguye mu gitaka kagahuguta, maze kakera imbuto nyinshi. Ni we witanze ubwe, atanga ubuzima bwe ku giti cy’umusaraba, kugira ngo aturonkere umukiro. Yarapfuye, arahambwa, nuko ku munsi wa gatatu arazuka, maze atubera isoko ivubukamo ubugingo bw’iteka.
Yezu yongeyeho ati « Ushaka kumbera umugaragu nankurikire, maze aho ndi, abe ari ho umugaragu wanjye azaba » (Yh 12, 26). Yezu aradusaba kumukurikira kugira ngo tube aho ari. Mbese aradusaba kugera ikirenge cyacu mu kirenge cye, kuba nka we, kumwiga ingiro n’ingendo. Aradusaba natwe kuba imbuto zigwa mu gitaka, zigahuguta kugira ngo zere imbuto z’ubuzima. Aradusaba natwe kwitanga no gutanga ubuzima bwacu, ari we tubigirira kandi tubigirira n’abavandimwe bacu. Ni bwo tuzaba aho ari, ni ukuvuga ni bwo tuzasangira na We ikuzo rihoraho iteka.
3.Mutagatifu Lawurenti twizihiza uyu munsi ni umwe mu bakiriye iyi mpuruza ya Nyagasani Yezu Kristu. Imana yamuhaye ingabire yo kwitangira abakene yishimye, kugeza n’aho yemeye gutanga ubuzima bwe, apfira Uwo yemeye n’Uwo yabereye umugaragu mu butumwa yamushinze. Reka twibukiranye ubuzima
Lawurenti yari umudiyakoni i Roma mu gihe cya Papa Sigisti, ku ngoma y’umwami Valeriyani. Yari umunyabintu wa Kiliziya kandi ashinzwe kwitangira abakene. Muri icyo gihe, hari itotezwa rya Kiliziya. Papa Sigisti yaje gufatwa bajya kumwica. Mu rugendo rwe agana aho yari agiye kwicirwa, yahuriye mu nzira na Lawurenti. Nuko Lawurenti ati : « Urajya he mubyeyi wanjye, usize umwana wawe ? Urajya he musaserdoti w’Imana usize umudiyakoni wawe ? Ko nta gitambo waturaga Imana tutari kumwe ». Papa Sigisti ati : « Singusize mwana wanjye ; Imana irashaka ko uyirwanirira urw’ingenzi ; mu minsi itatu uzankurikira ». Amagambo ya Papa Sigisti yabaye ubuhanuzi bwasohoye bidatinze.
Koko rero, muri icyo gihe bahamagaje Lawurenti ngo yerekane ibintu Kiliziya itunze, ati : « Nimumpe iminsi itatu njye kubikoranya ». Barayimuhaye, maze Lawurenti aragenda akoranya abakene bose b’i Roma, imbabare n’indushyi zaho, maze abazanira umucamanza, agira ati : « Nguyu umutungo wa Kiliziya ». Umucamanza yahise arakara, arabisha. Lawurenti afatwa ubwo. Bamurambika ku gitanda cy’icyuma cyaka umuriro, nuko bamutwika ari muzima. Hari mu mwaka wa 258. Ngo yahinyuraga ububabare bw’umurimo wamutwikaga, apfira Imana mu butwari n’ibyishimo byinshi. Ibyo byatumye Mutagatifu Augustini wamwanditseho avuga ko umuriro w’urukundo rw’Imana wagurumanaga mu mutima wa Lawurenti watumye uwatwikaga umubiri we wari umeze nk’amazi afutse basuka ku muntu washyuhiranye.
Bavandimwe, Imana koko ikunda utanga yishimye. Mutagatifu Lawurenti yatanganaga ibyishimo imfashanyo ku bakene b’i Roma. Yanatanze ubuzima bwe yishimye, abushyira mu biganza by’Uwamuhanze. Yereye Kiliziya imbuto z’ubutungane. None natwe turamuhimbazanya ibyishimo.
Nadusabire kugira ngo umuriro w’urukundo rw’Imana wagurumanaga mu mutima we ugurumane no mu mitima yacu, maze tubone kwitangira Nyagasani n’abavandimwe adushyira iruhande mu butumwa adushinga.
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Diyosezi ya Kabgayi