Ijwi ry’Uhoraho

Inyigisho yo ku wa Kane w´icyumweru cya 20 gisanzwe, Umwaka A 20/08/2020.

Amasomo matagatifu: Ezk 36,23-28; Zab 51(50); Mt 22,1-14.

Ijwi ry´Uhoraho.

Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe iteka ryose!

Bavandimwe, uyu munsi turumva uburyo umuhanuzi Ezekiyeli atanga ubuhanuzi cyangwa ubutumwa buhumuriza amahanga. Ariko muri uko kubahumuriza, aratanga ubutumwa bw´Uhoraho kugira ngo abantu bahinduke. Aha ni igihe ubwoko bw´Imana bwari bwaratataniye mu mahanga maze Uhoraho akabatumaho uyu muhanuzi kugira ngo bihane, bumve ijwi rye. N´ubwo bandavuje izina ry´Uhoraho iyo mu mahanga, ariko We arabasezeranya ko azabakorera ibitangaza by´akarusho maze bakagaruka ku butaka bwabo. Ntabwo twashidikanya ko ibyo Imana isezeranyije ibyuzuza. Kubera izindi mana bari barizigiye z´amahanga, Uhoraho arabasezeranya ko azabuhagira akabasukura, akanabashyiramo umwuka mushya. Bityo bagaca ukubiri n´ibyo bigirwamana bari barizigiye. Kugarukira Uhoraho ni ko gusubira cyangwa gutura ku butaka bw´isezerano.

Muri uko guhinduka rero, nk´uko Zaburi ya none ibitubwira, ni ukuhagirwa amazi asukuye maze ubwandu bwose n´umucafu byose bikagenda ugasigara wera de, ugakizwa. Uwogejwe n´aya mazi y´umukiro, ahorana umutima ukeye kandi akarangamira Uhoraho Imana y´abasogokuruza.

Ivanjili iradukangurira kutanangira imitima ahubwo tugatega amatwi ijwi ry´Uhoraho. Muri uyu mugani w´Ingoma y´ijuru, turabona uburyo muntu aba ateye iyo adafite Imana nk´Umugaba cyangwa Umushumba we. Imana nta gihe itadutumira aheza ariko ntitwumve. Turaguma tukigaragura mu manjwe n´ibindi bintu bituma duhaba bityo ntitwumvire Uhoraho. Yezu rero aradutumira, jye na we ngo tujye ku meza amwe na We. Yezu aradushakashaka amanywa n´ijoro ngo aduhurize hamwe tureke kumera nk´intama zazimiye zitagira umwungeri. Aya meza Yezu ashaka kuduhurizaho, nayagereranya na bwa butaka umuhanuzi Ezekiyeli yatubwiye mu buhanuzi bwe, avuga ati: “Nzabavana mu mahanga mbakoranye, mbavane mu bindi bihugu maze nzabagarure ku butaka bwanyu”, ni Uhoraho ubivuga.

Twakwibaza tuti ese, jye nawe dukwiye cyangwa dufite umwambaro uboneye wo kwicara muri ibi birori by´ubukwe Yezu adutumiramo, kuri aya meza? Ni aho kwisuzuma buri wese akareba umwambaro yambaye niba ukwiye. Ubwami bw´Ijuru buhamagarirwa benshi ariko abinjira ni mbarwa. Twisubireho duhinduke nk´abana b´Imana. Tureke imana z´amahanga (ibigirwamana) maze turangamire Imana imwe rukumbi, Uhoraho. Nitureke ibidutandukanya byose maze turangamire Rurema. Twirinde ibintu byose bituma tutambara umwenda ubereye ubukwe bwa Nyagasani. Bitagenze gutyo, ntacyo twaba turuhira muri iyi si.  Ubwo nyine twazamera nk´uyu muntu Ivanjili itubwira, aho umwami yinjiye maze yamubona atambaye iby´ubukwe, akabwira abahereza be ati: “nimumubohe amaguru n´amaboko, mumujugunye hanze mu mwijima, aho azaririra kandi agahekenya amenyo”. Agapfa kaburiwe rero ni impongo bana ba mama kandi b´Imana.

Nidusabe Nyagasani adufashe maze ahindure imitima yacu kugira ngo tuzicarane na We ku Meza, Ijabiro aho tuzishima ubuziraherezo. Bityo iyo izabe ari yo iba ingororano yacu yo kubaho mu bugingo n´ubuzima bidashira: Ubuzima bw´ibyishimo n´amahoro; ubuzima budapfa ukundi; ubuzima buzira umuze. Bikira Mariya Mubyeyi wacu guma uturangaze imbere, wowe Mama wacu ukaba n´Igicumbi cy´amahoro. Mutagatifu Bernardo, umukuru w´abamonaki n´umuhanga wa Kiliziya guma udusabire tuzagere ikirenge mu cyawe. Nyagasani duhe ingabire yo kutanangira imitima yacu maze tugutege amatwi. Amen.

Padiri Emmanuel MISAGO.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho