Ubuhanuzi mu bumwe

INYIGISHO YO KUWA KABIRI, ICYA 21 GISANZWE UMWAKA  MBANGIKANE A, Tariki ya 25/08/2020.

Amasomo: 2Tes 2,1-3a.14-17; Zab 96(95) 10,11-12b.13a,9a.13bc;  Mt 23,23-26

Mwikurwa Umutima n’abitwaza ubuhanuzi kandi batunze ubumwe n’Intumwa!

Bakristu bavandimwe, kuri uyu wa kabiri w’Icyumweru cya 21 gisanzwe, amasomo matagatifu araturarikira kwirinda ibidukura umutima byihishe inyuma y’Ubuhanuzi budafite ishingiro rihamye cyangwa se ibyo abafite inyungu zabo bwite babeshyeraga intumwa kandi ntacyo zigeze zivuga kijyanye n’ibyo bazitiriraga. Na n’ubu hari amagambo ajya yitirirwa abo twizeraga kandi bababeshyera ntayo bigeze bavuga. Kangahe usanga hari ibyo imbuga nkoranyambaga zabeshyeweho ngo byavuzwe na Papa kandi ari ibinyoma!! Roho Mutagatifu ajye aduha ubushishozi mu mpuha zitirirwa Kiliziya n’abayobozi bayo.

Inyigisho zishingiye ku ruhererekane rw’Intumwa zigira uko ziteye. Si ibintu umuntu abyuka ngo avuge ngo Umwuka umbwiye ibi cyangwa biriya. Ntabwo Roho Mutagatifu ashobora gutangaza ibisobanya n’ibyo yabwirije Abahanuzi tuzi, cyangwa se intumwa zatojwe na Yezu ubwe yabona bikwiye akagera aho akabohereza mu butumwa babiri babiri.    Kuba yarabohereje ari babiri babiri byari bifite impamvu nyinshi kandi zimwe muri zo ni ukugira ngo umwe abere undi umurinzi muri byose kandi anamube hafi kugira ngo agume mu budahemuka ku nyigisho bahawe na Yezu ubwe, anabe umurinzi w’Ukwemera kwabo bombi. Ukwemeraa kwacu muri Kristu si agafu k’Umutsima umuntu agaragura uko ashatse igihe ashatse yibereye iwe. Ni ubukungu burindwa kandi bukarindishwa ubusabaniramana nyabwo, bwa bundi buha agaciro ukwemera kw’Intumwa mu ruhererekane rwazo, Ibyanditswe bitagatifu, kandi ntirukerense na gato icyavuzwe n’ abakurambere mu kwemera n’abashinzwe kukurinda.

Kuba rero muri iki gihe hari ababyuka bakiyumvira, bakiyumva bo ubwabo, barangiza bagahimba inkuru cyangwa igitekerezo, bakakitirira Umwuka Wera usanga bitangaje.

Pawulo Intumwa mu Isomo rya mbere aratuburira rwose ngo Abemera Kristu twirinde gucibwamo ibikuba n’ibyitwa Ubuhanuzi muri iki gihe usanga byeze aho dukorera, aho twirirwa cyangwa turara, ahodutuye n’aho duhahira kugeza n’ubwo usanga hari aho bwenda gusa n’ubupfumu bwahinduye umuvuno.

Hari Imyaka yatambutse abantu bagiye bavuga ko ngo imperuka izaba, abandi ugasanga barigisha abandi gusa ngo bararimbutse n’ibindi bisa n’ibyo, none bamwe mu babivugaga bapfuye batanabonye ibyo batangazaga. Twirirwa twumva ababwira abandi ngo bafite ibibazo bigiye kubagwirira, ngo abo bashakanye bagiye kugwirirwa n’iki cyangwa kiriya….. yewe hari n’abarengera bakabwira abandi ngo beretswe abagabo babo cyangwa abagore babo barimo babaca inyuma cyangwa ngo babonye kanaka arimo abaroga…… ubundi ababyumvise bagahita baterwa n’intambara muri bo ku buryo usanga barangije kwinjirwamo n’Urwikekwe, ukwiheba, ubwoba n’ibindi bisenya imiryango n’Ubwumvikane mu bantu. Kuri ibi rwose Pawulo aradusaba kwakira Ihumure rituruka ku Mana, kuko kutwimenyesha muri Yezu Kristu wapfuye akazuka byari bigamije agakiza kacu si igitero cyo kuduhungabanya no kudukura umutima yari atugabyeho. Mu ndangakwemera yacu dutangaza kenshi ko icyatumye (Yezu) amanuka mu Ijuru ari twebwe abantu no kugira ngo dukire. Umukiro wacu ntugenewe bamwe, uwemeye agahinduka wese ntacibwa aracungurwa.

Bariyimbire rero abafite imyanya y’Uruvugiro, aho kugira ngo bayikoreshe mu kubiba ihumure, amahoro, n’ubusabaniramana nyabwo ahubwo bagatinda ku ducogocogo dushingiye ku nyungu bwite ndetse n’amayeri yo guhishahisha icyatuma amafuti yihishe mu buzima bw’ahatagaragara bwabo bwite yagera aho akajya ahabona.         Ngabo abo Yezu abwira mu Ivanjili ya Matayo, aho yibasira abigishamategeko n’abafarizayi batabashaga guhuza ubuzima bwabo bwo mu ibanga n’ubwo ku karubanda. N’ubwo bwose Yezu yihanganiraga abanyabyaha kenshi harimo n’ababaga baraciriwe ururemereye n’abo mu gihe cyabo (Lk 15,1-7); hari kenshi twamwumvise arwanya yivuye inyuma akamenyero ka benshi bo mu gihe cye kaganishaga ku kwishushanya, uburyarya, ndetse n’ibisa na byo. (Mt23,23).    Biragoye cyane kubona umuntu wishushanya yabasha kwakira amahirwe yo guhinduka. Ni na yo mpamvu amahabara n’ibyomanzi, abahanzweho na roho mbi n’abasoresha, yewe kugeza no ku gisambo cyari kibambanywe na Yezu, abo bose babashije guhinduka ariko hakaba hari abaherezabitambo n’abakuru b’Umuryango banze no kwemera ko Yezu yazutse bakemera bagatanga ruswa ngo iyo nkuru yo kuzuka idasakara (Mt 28,12-15). Gusa rero nta gihishe kitazamenyekana kandi nta n’icyapfukirana ukuri ngo bizageze ku ndunduro. N’ibiduteye urujijo muri iki gihe bitinde bitebuke Imana izabishyira ahagaragara kandi ibyo ijemo birangira neza, bigahira abayikunda (Rm 8,28).

Dufashijwe n’aya masomo matagatifu, dusabe Yezu aturinde ubwoba no kwigarurirwa n’ibyitirirwa ubuhanuzi byo muri iki gihe kandi adufashe kubaho mu mucyo n’ukuri, ubutabera, imbabazi no kutaryaryana,  kuko ababaho batyo batazakorwa n’ikimwaro. Ni byo rwose, iyo uhisemo kubaho utyo, nta kabuza Imana ijya mu ruhande uhagazemo kabone n’iyo waba warahagurukiwe n’abashaka kuniga ukuri n’umucyo birangira barangiye mbere y’ibyo barwanyaga.

yagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Jean Damascène HABIMANA M.

Gihara/ Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho