Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 21 gisanzwe/A, 27/08/2020, Mutagatifu Monika
Amasomo: 1Kor 1, 1-9; Zab 145 (144), 2-3, 4-5, 6-7; Mt 24,42-52
“HAHIRWA UWO YEZU AZASANGA ARI MASO”
Yezu naganze iteka.
Mu mateka ya buri hanga, ndetse mu mibereho y’abantu hari ijambo rikunze kwitabwaho no kubwirwa uwo ukunda cyangwa uwo ushinze umurimo w’ingira kamaro. Ni ukuba maso. Ni ukudahuga ngo hatagira icyangirika cyangwa ngo kigende uko utifuza. Abashinzwe kurinda umutekano basabwa kuba maso ngo hatagira ikibarangaza, umwanzi agakora ibara. Ugiye ari bugaruke ku masaha adashobotse, agasanga abe bamwiteguye. Iyo uwawe, uwo ukunda uje ugasanga akwiteguye usanga biteye umunezero uwakira n’uwakiriwe. Umugaragu na Shebuja iyo bahuje intero n’inyikirizo bombi banezezwa n’umubano wabo. Yezu ari we Databuja, twe tukaba abagaragu be, na we yadusabye kuba Maso, nk’umurinzi mwiza udahuga ngo umujura adaca icyuho mu rugo cyangwa inzu ye. None se iyi mpuruza ya Yezu, tuyakiriye dute? Arahirwa uwo Yezu azasanga ari maso. Nimucyo duharanire kuba maso?
None Yezu aradusaba kuba maso. Kuba maso nta kindi biduhamagarira uretse, kuba indatsimburwa n’intajorwa mu butumwa bwacu. Ni ukugerageza gukora neza umurimo dushinzwe gukora. Kuba uwa Kirisitu, nta kindi bisaba uretse kuba umuntu urangwa no kurebera byose kuri we, akamwigana ingiro n’ingendo kuko ni we rugero nyarwo rw’ubuzima bwacu. Ari byo kuvuga gukunda gukora ikiri icyiza no kwamagana icyitwa ikibi. Kuko ukurikiye Yezu, asabwa kumukunda, kumukurikiza no kumukurikira. Ntibyoroshye ariko birashoboka, kuko nta kinanira Imana. Ni ukwibuka ko ntawe ubaho yibereyeho, ahubwo ko tubereyeho abavandimwe bacu, buri wese akurikije impano Imana yamuhaye dore ko ntawe uhuza n’undi kugira ngo tubeho twuzuzanya.
Hari ubwo usanga twibera aho tukihugiraho, tugatekereza cyane ku nyungu zacu n’uko tuzamera ejo hazaza, ariko tukibagirwa ko Iyaduhanze, yaduhaye ubutumwa twabishaka tutabishaka. N’ubwo buri wese agomba kubabazwa n’ibye ariko ko nta wemerewe kwibagirwa ko abereyeho kandi agomba kwimana no gutabara mugenzi we bihuje n’uko abashije, ibyo atabashije Imana ikazirwariza, ariko yakoze icyo yagombaga. Dore ko ntawe umenya aho bwira ageze cyangwa ngo amenye icyo isi imuzigamiye aka wa mugani w’ab’ubu: Uwo isi itarakaranga iba ikimushakira ibirungo. None ni nde uyobewe ko iyo dusumbirijwe, dupfunda imitwe hose kandi tugatabaza umuhisi n’umugenzi. Yewe mwibuke ko hari n’ubwo ugera aho usaba uwo wimye cyangwa wabaniye nabi. Aha hatwibutse ko ntawibereyeho, ahubwo buri wese abereyeho undi, cyane ko uba utazi uzakugirira neza byakuyobeye.
Kuba maso rero, bikwiye kutubera impuruza yo kwikosora no kwisubiraho, kuko Yezu wabidusabye azi neza ko ubutumwa bwe atari umugani ko ahubwo ari ukuri. Umunsi umwe, kandi utazwi azagaruka, ni ukuri dukwiye guhora tuzirikana ngo tutazatungurwa nk’uko nyir’urugo asabwa kudahuga ngo umujura atamunyura mu rihumye akamutwara umutungo we. Natwe duhore twiteguye gusanganira no kwakira Yezu kuko, umunsi we uzadutungura.
Iyi mpuruza ntabwo igomba kugira uwo ihangayikisha cyangwa ngo imutere ubwoba. Ahubwo ikwiye kutubera imbarutso yo kwiremamo amizero, ko Yezu ari kumwe natwe muri bagenzi bacu tubana n’abo duhura na bo. Iyo ubaniye, ufashije, utabaye, uhojeje, uhumurije, ukomeje mu kwemera umwe muri abo, ni Yezu uba ubikoreye. Kimwe nk’uko nawe uzabikugirira azaba abikoreye Yezu utuye muri wowe. Birakwiye kwirinda kugira uwo dusuzugura cyangwa dukurunga ubuzima bwe mu cyondo cyangwa mu mukungugu, nk’uko nta wifuza kubikorerwa; nguko kuba maso Yezu asaba abe.
Koko arahirwa uwo Yezu azasanga ari maso. Ni ukuvuga buri wese uzihatira kurangwa n’urukundo, impuhwe n’ubutabera. Agaharanira ko ibyiza yifuza kugirirwa no gukorerwa nawe asabwe kwihatira kubikorera abandi, ibyo byose bizamubyarira umugisha n’umunezero Yezu nahindukira. Kuko hari indwara dukunze kurwara: ugasanga urifuza kwitabwaho, gukorerwa buri cyose, kubahwa no kumvwa n’uwo utabaje wese, ariko byakugeraho hari ugusabye kumugirira neza, agusabye ko umurasanaho, ugasanga ubaye intumva ukigira ntibindeba, ngo ni akazi ke, nta mwanya nifitiye nampe amahoro. Ibi ntibikabe, kuko ibyo ni uburangare, ni ubucucu nyabucucu, kuko ubwenge ni ukugira neza ugacaho kuko ineza ntijya ihera. Ntihakagire uwiheba, ngo ni uko iyi ngeso yamunaniye, tinyuka ukore kandi uharanire icyiza, umunsi umwe bizagufasha gusohoka muri iyo mibereho yatumaga utaba maso mu butumwa Yezu yakwihereye. Witinya arakuzi kandi aragukunda.
Nka Pawulo intumwa natwe dusabe guhora twishimiye ingabire Yezu Kirisitu yatubuganijemo yo kumumemya no kumumenyesha abandi. Nta ngabire n’imwe Imana itaduhaye muri batisimu n’igihe dukomejwe. Ni we dukesha kuramuka, kwirirwa no kubaho, kuzagera ku ndunduro ya buri wese. Turasabwa guharanira ubudakemwa, ubuntu n’ubumuntu, ineza n’ubupfura. Kuko nta gishobora kutubaho Imana itaturinda, icyo dusabwa ni ukwemera ko ugushaka kwayo kuzuzwa mu mibereho yacu. Arahirwa uwo mugaragu, Yezu azamushimira kandi abe urugero rwo gukangura no gukomeza abandi, maze azahore ari indakemwa kuzageza Yezu ahindukiye. Duharaire kugira urukundo n’ubumwe muri Yezu Kirisitu.
Padiri Anselimi Masafiri