Aba Kristu by’ukuri ntacyakagombye kubahungabanya

Inyigisho yo ku cyumweru cya 18 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 03 Kanama 2014

Kurya no kunywa biri mu by’ibanze bitunze imibiri yacu. Bikaba rero mu by’ibanze bihangayikisha umuntu wese. Abantu bashakisha ku buryo bunyuranye ibyo kurya n’ibyo kunywa. Hari ubwo rero kubibona biba bigoye, bitewe n’aho umuntu atuye. Ku muryango wa Israeli igihe wari warajyanywe bunyago i Babuloni, aho babagaho nk’abacakara kubona ibyo kurya no kunywa byari bibagoye. Ababaye impunzi barabizi, ku bacakara bo bisumbyeho. “Uhiriye mu nzu ntaho adapfunda umutwe” . Ibi byatumye benshi mu bayisraheli bashakisha amaramuko ku buryo bwinshi, barandavura bagira ngo bucye kabiri.

Umuhanuzi rero arabakebura abibutsako Imana yonyine ariyo ibamara inzara n’inyota. Ibamara ipfa rya byose.

Uyu munsi amagambo umuhanuzi yabwiye umuryango w’Imana nitwe abwirwa mu mihangayiko inyuranye turimo dushakisha imibereho. Turasonza tugira inyota kandi koko “ugorwa n’ubusa arara ahaze”, kuko bucya yongeye gusonza. Inzara n’inyota dufitiye Imana uwabitumara ntacyakongera kuduhangayikisha. Ibyo dukora byose twagombye guhihibikanira ibitumara iyo nzara n’iyo nyota: guhura n’Imana. Ntabwo bivanaho ko tugomba gukora no guhihibikana ariko byose byerekeza ku gikuru.

Ni byo koko kandi muri iyo mihangayiko duhuriramo na byinshi. Pawulo Intumwa ariko araduhumuriza mu magambo akomeye atwibutsa ko aba Kristu by’ukuri ntacyakagombye kubahungabanya igihe bizeye urukundo rw’Imana. Ntabwo avuzeko kuba aba Kristu bituvaniraho urugamba rw’ubuzima ahubwo bitwizeza gutsinda.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho