Aba Kristu Yezu, dufitanye isano ikomeye ishingiye ku kwemera

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 3 gisanzwe, Umwaka B, giharwe

Ku ya 27 Mutarama 2015: Umunsi twibukaho Mutagatifu Yohani Mariya MUZEYI, Umuganda wahowe Imana

Amasomo : 1º.  Heb10,1-10; 2º. Mk3,31-35

Bavandimwe , ku cyumweru gishize, twashoje icyumweru cyo gusaba ubumwe bw’abakristu, none kuri uyu wa kabiri, Ijambo ry’Imana riduhaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma, tukibuka isano ikomeye dufitanye muri Yezu Kristu. Twe twese dushyika imbere ya Yezu tukamutega amatwi, aduhishuriye ibanga rikomeye muri aya magambo : « Dore Mama, dore n’abavandimwe banjye. Umuntu wese ukora icyo Imana ishaka, ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye kandi ni we mama » (Mk3,34-35).

Aya magambo nkuko tubisanga muri iyi Vanjili, yezu yayasubije imbaga yari imukikije. Mu gihe yari ku bigisha, akora umurimo se yamushinze, abo mu muryango we, bashingiye kukuba yari atakibona n’akanya ko gufungura kubera imbaga y’abantu yahora imushakishaho ijambo ry’agakiza, baketse ko yataye umutwe-yasaze, nkuko twabyumvise mu Ivanjili yo kuwa 6 w’icyumweru gishize (Mk3,20-21). Ngabo rero biyemeje kuza kumukura muri ibyo bintu yirirwagamo! Bahageze, ntibinjiye ngo bamwibwirire ahubwo batumye abo bahasanze ngo bamumenyeshe ko bene wabo bamushaka: “Dore nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze baragushaka (Mk3,32).” Igisubizo yatanze ku byo bari bamubwiye, gitera benshi kwibaza niba atarasuzuguye abamushakaga!

Gusa nkeka ko atariko bimeze, kuko iyi Vanjili igamije kutwereka ukuntu Yezu yari afite ubwigenge busesuye kuri benewabo, bafitanye isano y’amaraso. Umurimo we wo kogeza Inkuru nziza, ntugomba guhagarikwa no gukemura ibibazo byabo mu muryango avukamo. Niyo nyigisho ikomeye twakuramo. Mbere yo kuyitanga, Yezu arazengurutsa amaso mu bantu bicaye bamukikije. Iriya ndoro ya Yezu, irerekana ko ari igihe gikomeye, ko agiye kuvuga ijambo riremereye. Natwe twige guhanga amaso indoro ye yuje ububasha.

Koko rero, abavandimwe be nyakuri si abo bafitanye isano ishingiye ku maraso, ahubwo ni abo bagabo n’abagore bamukikije bateze amatwi Ijambo rye kandi biteguye gukora icyo ababwira. Koko rero guhora ushishikajwe no gukora ugushaka kw’Imana, biruta kwizirika kuri benewanyu. Nibyo kugira ukwemera bivuga. Nibyo kandi bitanga amahoro n’ibyishimo bya nyabyo.

Ese Bikira Mariya yaba yarabyaye abandi bana?

Iki kibazo mperuka kukibazwa n’umwana w’umunyeshuri, nawe abyumvanye bagenzi be b’abaporoso, bakaba ngo kubimwemeza barashingiye kuri iyi Vanjili ya none, aho bavuga ko mu bashakaga Yezu harimo n’abavandimwe be.

Aha ngirango umuco wacu wa Kinyarwanda, ukwiye kudufasha kumva neza icyo ijambo abavandimwe rivuga. Abana bose bo kwa bakuru ba mama no kwa barumuna be bitwa abavandimwe banjye kimwe n’abo kwa ba data wacu bose. Mu bazungu bamwe bo, bose babita ababyara mu gihe iwacu ababyara baba ari abana ba marume cyangwa se masenge. Uwo muco wacu wegereye cyane uwo muri Israheli na n’ubu niko bimeze. Abana bose bo kwa ba Mariya, ndashaka kuvuga barumuna cyangwa se bakuru ba Mariya Nyina wa Yezu, bitwaga abavandimwe ba Yezu.

Bityo rero, ibiri muri iyi Vanjili, ntibikwiye gutuma hari ababyuririraho ngo bemeze ko Nyina wa Nyagasani Yezu yabyaye abandi bana. Dore ko akenshi babikora bagamije kumusebya no kwerekana ko atagumije kuba isugi nyuma y’ivuka rya Yezu; bagahinyuza batyo ihame rya Kiliziya ry’uko Mariya Nyina wa Yezu ari Isugi, mbere, mu gihe nyirizina cy’ivuka na nyuma yo kubyara Yezu. Muri iki gihe turimo ni ukuba maso kuko inyigisho z’ubuyobe za bamwe, zituma abafite umutima woroshye bayoba cyangwa bagashidikanya mu byo memeraga. Dore ko burya bamwe mu bakristu ba none, bifitiye ukwemera kukiri ku rwego rwa kamere! Ndashaka kuvuga kwemera gusa ibyo bashobora kumvisha ubwenge bwabo.

Imigenzereze ya Yezu imbere yabo mu muryango we, ikwiye kuba urugero ku bogezabutumwa yaraze amabanga y’Ingoma ye.

Uwemeye kugenda nka Kristu (cyane cyane abasaserdoti n’abandi bihayimana mu nzego zabo), agomba kumwigana ntacyo asize inyuma. Agomba kugira umutima ukinguye kuri bose, nta mbibi z’amasano y’amaraso, amoko, imico cyangwa uturere. Ni umuvandimwe, akaba n’incuti kuri bose, abo bose bakora ugushaka kw’Imana. Umuryango we uhora ari mugari kuko nta mbibi ugira. Kwifungira kuri bamwe, ukaba umusaserdoti, cyangwa undi mukristu w’agatsiko aka naka, ni ugukora ibihabanye na Kristu. Nta yindi mipaka ashobora kugira usibye imipaka y’isi!

Ikindi muri iyi Vanjili, Yezu Kristu yerekanye ko ubukuru bwa Nyina Mariya, budashingiye ku kuba yaramwonkeje bakaba basangiye isano y’amaraso,ahubwo ko bushingiye mu gukora icyo Imana ishaka; kureka ugushaka kw’Imana kukamugirirwaho: “ Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze” (Lk1,38).

Dusabe Nyagasani, natwe adufashe kurangwa niyo sano yaturaze, yo gukunda no gukundana nta mupaka.

Abemera Kristu dufitanye ibanga, kandi iryo banga nta handi rishingiye hatari kuri Kristu nyirizina. Tugize umuryango umwe, w’abana b’Imana na barumuna ba Yezu Kristu, kuko ari we muvukambere mu bavandimwe benshi (Rom8,28) , bagenewe umurage wa Se Data. Niwe utangira umuryango mushya w’Imana wo mu bihe bishya. We ibya kera byahanuraga mumarenga nkuko isomo rya mbere ryabitubwiye: “ Amategeko ya kera ntiyarangaga bihagije amahame y’ukuri, ahubwo yari amarenga y’ibyiza bizaza”(Heb10,1). Mu by’ukuri, Yezu umwana w’Imana, mbere yo kuba umwana wa Mariya, ni umuvukambere mu biremwa byose (Kor1,15.8), nk’umwana w’ikinege w’Imana (Yh1,14.18; 1Yh4,9). Bityo rero ni mukuru wacu twese abamwemera.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA WAKIRIYE UGUSHAKA KW’IMANA ADUHAKIRWE!

Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA

Ukorera ubutumwa muri « Collège du Christ-Roi de Nyanza »

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho