Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 20 gisanzwe, Umwaka A,
Ku ya 20 Kanama 2014 – Mutagatifu Bernardo, Umusaserdoti n’Umwalimu wa Kiliziya
Amasomo: Ezekiyeli 34, 1-11; Matayo 20,1-16
Ibitekerezo by’Imana si nk’iby’abantu. Mu gihe abantu bo bajya mu mibare, Imana yo ikunda bose nta kujya mu mibare. Ubwo nyir’imizabibu batubwiye mu Ijanjiri y’uyu munsi yazaga gutanga ibihembo, abakozi batangiranye n’isaha ya mbere y’akazi baje batekereza ko bari buhabwe ibihembo biruta iby’abaje ku isaha ya nyuma. Nyamara si ko byagenze kuko bose bahawe ibihembo bingana.
Inyigisho y’abakozi mu mizabibu binjira mu kazi ku masaha atandukanye ariko bagahembwa kimwe, Yezu yayitangiye mu mugani kandi umugani ugana akariho. Yatangaga ikigereranyo cy’uko Ingoma y’Ijuru imeze. Nyir’umurima nk’Imana yaduhaye impano y’ubuzima, idushyira mu murima wayo ari wo iyi si dutuye kugira ngo tuyitunganye ibe nziza. Imizabibu iteye muri uwo murima ni umuryango w’Imana. Umuryango wa Isirayeli nk’umuryango Imana yitoreye ikawuvana mu bucakara babanje kwiyumva nk’umuzabibu wa Nyagasani Imana yatonesheje nyamara mu bihe bitandukanye bagiye banangira umutima bakanga kumva Uhoraho. Muri uko kutumva kwabo, ntabwo Ingoma y’Ijuru Yezu yavugaga ko ibarimo rwagati yashoboraga kuburizwamo. Abanyamahanga bagiye baturuka iyo gihera bagasanga Yezu baje kumva ubuhanga buruta ubwa Salomoni ndetse n’inyigisho zisaba guhinduka ziruta izo Yonasi yatanze maze abatuye Ninivi bakisubiraho. Abitwaga abanyamahanga rero nabo Inkuru nziza yabatashyemo ndetse barayishimira mu gihe abayibwiwe bwa mbere bo bari bacyibaza ku wayibazaniye bakanga kumwemera kuko bari bagishidikanya ku bubasha no ku nkomoko ye. “Aba mbere bazaba aba nyuma, aba nyuma bazabe aba mbere.”
Iyi vanjiri iratwigisha ko tutagomba kuvuma iritararenga: Wa muntu mu myemerere ye twibwira ko yataye hari ubwo akorwaho ubutumwa agahaguruka, akagarukira Imana mu gihe hari abandi bavuga ko batigeze bata ukwemera, ko batiba, ko batica, nyamara nta n’uwo bakorera igikorwa cy’urukundo cyamubeshaho ndetse ugasanga no mu kwemera kwabo basa n’abahagaze hamwe batagitera intambwe.
Ikindi Yezu atwigisha ni uko Ingoma y’Ijuru ari igihembo gikwiye ku bayikoreye kuva kera ndetse n’abatangiye vuba. Ari umuntu umaze iminsi amenye Imana ari n’uyimenye vuba. Abakurambere bacu twavuga ko bahamagawe ku isaha ya mbere nka ba Abeli na ba Nowa ntabwo bazaburana ko bahawe Ijuru rimwe n’abahamagawe nyuma yabo nko ku isaha ya gatatu: ba Aburahamu, Izaki na Yakobo, nabo kandi ntibazaburana ko bahawe ijuru rimwe n’abahamagawe ku isaha ya gatandatu, tuvuge ba Musa na Aroni, nk’uko nabo batakwinubira Imana ko bahembwe kimwe n’Abahanuzi bo ku isaha ya cyenda ndetse n’abandi bakristu baharaniye ubutagatifu ku isaha ya cumi n’imwe kimwe na cya gisambo cyicurije ku musaraba! Ingoma y’Ijuru ntiheza, gusa iraharanirwa. Twese turararitswe.
Ku bwa Batisimu twakinguriwe Ijuru kandi twitwa abana b’Imana. Ari umaze imyaka 75 abatijwe ari n’ubatijwe aka kanya bose bitwa aba Kristu kandi bakinguriwe Ijuru ku buryo bumwe. Duharanire kwakira abatugana bose bifuza gufashwa ngo bagarukire Imana kandi twirinde kugira uwo dusuzugura mu bagarukiye Imana vuba tubafata nk’aba nyuma (bamwe bavuga ko batazarwanira nabo Ijuru cyangwa ngo nibabasangayo ngo bazasohoka!!!) ahubwo twese tubadukane ibakwe mu guharanira kwinjira mu Ngoma y’Ijuru kuko Uhoraho ubwe atwizeza ko twese turi ubushyo bwe agiye gukenura no kwitaho nk’Umushumba mwiza.
Mutagatifu Bernardo adusabire.
Padiri Bernard KANAYOGE,
MUTAGATIFU BERNARDO (1090-1153)
Bernardo yavukiye mu Bufaransa. Kuva akiri muto yakundaga kwiherera wenyine agasoma ibitabo by’iyobokamana. Yari umwana ufite igikundiro mu Bantu kandi akara n’uburanga bwiza. Aho ababyeyi n’abavandimwe be bamenyeye ko ashaka kwiyegurira Imana, byabateye impungenge bashaka kumubuza kuko babonaga afite amagara make. Yari afite kandi ingabire y’ubwenge n’ubwitonzi muri we, ntabe yahubuka mu bitekerezo. Ni nayo mpamvu iwabo batatinyutse kumubuza kugenda babonye yabyiyemeje. Yajyanye n’abandi basore bagenzi be 30, binjira mu muryango w’Abasisterisiyani. Nyuma ndetse hari na se wabo na bene wabo batanu bamukuriokiye,nabo biyegurira Imana muri uwo muryango.
Aho amariye kuba umumonaki, yarushijeho gushishikarira gusenga, ataretse n’imirimo y’amaboko ndetse n’igihe abonye akanya, yakomezaga kwihugura mu nyigisho za Tewolojiya. Mu mibanire ye n’abandi, yabereye abo ahasanze bose kimwe n’abo binjiranye urugero rw’umumonaki uzi icyamuzanye n’icyo kwiyegurira Imana bisobanura; nuko ababera urumuri rw’inzira iganisha Ijuru. Ntiyigeze atezuka mu kwiyibutsa ingingo z’ingenzi z’umumonaki ari nako azicengeza muri bagenzi be.
Bernardo yashinzwe kubakisha no gutangiza ikigo I Clairvaux, kuberako abiyeguriye Imana muri uwo muryango bari bamaze kwiyongera cyane. Ni nawe wabaye umukuru w’icyo kigo. Ikigo cya Citeaux aho yinjiriye we na bagenzi be kimwe n’ikigo cya Klerivo yashinze ubwe akakiyobora igihe kirekire byombi byaramamaye cyane muri Kiliziya Gatolika hose kuva Bernardo akiriho kugeza n’ubu. Na nyuma y’iyubakwa ry’ibyo bigo kandi hakomeje kwiyongeraho ibindi byinshi. Bernardo yabaye by’ukuri urumuri rw’ubwitagatifuze muri uwo muryango. Ibyo byatumye hakomeza kwakirwa benshi bifuza kwiyegurira Imana. Hari kandi na rubanda rusanzwe rwakundaga kumuganderera kubera inyigisho ze nziza n’inama yabagiraga. Izo nama yazigiraga n’abanyacyubahiro benshi : Abami, abepiskopi, abasaserdoti ndetse na Papa akamwandikira. Izo nama ahanini zabaga zerekeranye n’imyifatire yabo mu mirimo bashinzwe. Kiliziya imuziho kandi kuba umukunzi n’umutoni ukomeye wa Bikira Mariya. Yanditse n’ibitabo byinshi byiza kuri we.
Bernardo yabaye ikirangirire mu kwitagatifuza mu mibereho ye. Ibyo bituma rero n’aho yitabiye Imana badatinda kumushyira mu rwego rw’Abatagatifu.