Ababwira n’andi magambo menshi yo kubemeza

Inyigisho yo ku wa kabiri wa Pasika, Umwaka C

Ku ya 2 Mata 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 2, 36-41, 2º. Yh 20, 11-18

Ababwira n’andi magambo menshi yo kubemeza

Hari ukuri kwigaragaza mu mibereho n’imikorere y’intumwa za YEZU KRISTU: Ijambo ryabo ryageraga ku mutima w’ababumvanaga ubushake. Kuva YEZU KRISTU yababonekera amaze kuzuka no kubabuganizamo Roho Mutagatifu, umutima wa buri wese wahindutse nk’isoko idakama ivubura amagambo meza kandi yose y’ukuri. Uwo mutima wuzuye ubukungu buhanitse ni wo watumaga abayoboke biyongera. Dutangazwa n’ukuntu abo bantu batari barize byinshi bagize imbaraga zo gukomeza Kiliziya ya YEZU KRISTU mu gihe yasaga n’ivukiye mu ijyangwa ishukamirijwe n’ibikoko nyamunini. Uwabonekewe wese na YEZU KRISTU WAZUTSE, ntashobora kugira ibindi bimurangaza atabanje kwamamaza ko KRISTU ari muzima. Iyo YEZU akubonekeye atyo, ni We ubwe ukwihera ubwo butumwa. Ku munsi w’izuka yabonekeye Mariya Madalena aramubwira ati: “…genda usange abavandimwe banjye, maze ubabwire ko ngiye kwa Data ari we So, ku Mana yanjye ari na Yo Mana yanyu”. Uwo mugore ntiyazuyaje yihutiye gusohoza ubutumwa: “Nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye”.

Guhugukira ubutumwa, ni wo murimo ukuza Kiliziya ikagwiza abayoboke ba KRISTU. Ni wo murimo ukiza isi. Umukristu wese afite ubwo butumwa. Utabwiyumvamo abarirwa mu gice cy’abantu babatijwe by’ihururu. Ni yo mpamvu ari ngombwa gusabira abashinzwe inyigisho zitegurira amasakaramentu: bakwiye kugeza abigishwa ku guhura na YEZU by’ukuri. Kuba umukristu, kwigisha iby’ubukristu, si ibyo umuntu yihangishaho. Si ikinamico, si amaco y’inda. Kuba umukristu no kwigisha ubukristu ni ukuyobora kuri YEZU KRISTU watsinze urupfu kugira ngo abemeye izina rye bigiremo imbaraga zo gutsinda urupfu mu buzima bwabo.

Kimwe mu bitesha agaciro ibyiza turonkera muri Kiliziya, ni ubukristu bw’icyuka, bwa bundi bugaragara ku babatijwe batazi impamvu babatijwe, ba bandi usaba kugira icyo babwira abandi kijyanye n’ukwemera kwabo bakakibura. Iyo turi mu bukristu bw’icyuka, iby’Imana bigeraho bikadukamamo tukabura icyo dusangiza abandi. Ushobora gusanga turi intyoza mu bindi bintu bisanzwe ariko mu by’Imana tukaba ibyangwe.

Tuyoboke ishuri ry’intumwa. Amagambo yose Petero yavugaga yayavanaga he? Kuva kuri Pentekositi ururimi rwe ntirwigeze rugobwa: ngo yakomezaga kuvuga amagambo menshi yose agamije kubemeza no kubakomeza mu kwemera. Ese njye amagambo mvuga yose aba agamije gukomeza abavandimwe mu kwemera YEZU KRISTU? Kuki se nkunze kumva nifitemo icyuka, nta gitekerezo cyakomeza abavandimwe kindimo? Ese ibanga ry’intumwa ryari irihe? Ese uyu munsi iryo banga ni indashyikirwa?

KRISTU YATSINZE URUPFU. ASHOREYE IMBOHE ZOSE AZIGANISHA MU BUGINGO BW’ITEKA. NASINGIZWE.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

( Murebere hano inyigisho idukangurira gusoma Bibiliya Ntagatifu: “Ijambo ry’Imana ritubere ifunguro rya buri munsi” )

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho