Ababwiraga abami bacu

KU WA 1 W’ICYA 2 CY’IGISIBO 01/03/2021

Amasomo: Dan 9, 4b-10; Zab 79 (78); Lk 6, 36-38.

Twimye amatwi ababwiraga abami bacu

Dukomeje igisibo gitagatifu kituganisha kuri Pasika. Kimwe mu byo twihatira gukora, ni ugusubiza amaso inyuma mu buzima bwacu tukababazwa n’ibyo twakoze bidatunganiye Imana. Bityo, igisibo ni igihe cyo kwicuza by’ukuri no kwakira impuhwe Imana idusesekazaho. Tubabazwa n’ibyaha byacu mu gihe gishize, tugashengurwa n’ibyaha by’abavandimwe bacu maze tukicuza tugahabwa penetensiya. Isengesho rya Daniyeli ridufashe kubyumva neza maze Ivanjili na yo itwinjize mu Mpuhwe z’Imana.

Daniyeli yafashe umugambi wo gusiba kurya, yisiga ivu, yambara ibigunira asabira Umuryango wa Isiraheli. Abayisiraheli bari baratataniye mu mahanga ya kure hirya no hino. Babayeho bangara iyo, bamererwa nabi bikabije. Bagombaga kumara imyaka igera kuri mirongo irindrwi muri ayo mage nk’uko byari byarahanuwe kera. Daniyeli n’akababaro kenshi, yafashe umugambi wo gutakambira Uhoraho ngo adohorere umuryango we awugirire impuhwe. Hari byinshi Daniyeli yibuka mu isengesho rye, ibyo byose byari byaratumye Isiraheli irorongotanira kure.

Muri rusange, ibyaha byose bikururira abantu ingorane ku buryo kubera uburangare bigomeka ku Mana nyamara ibyo ntibitinde kubaretera amakuba y’intambara, imidugararo, ibyorezo n’ibindi bidurumbanya abantu. Reka tuvuge kuri kimwe Daniyeli abona ko cyabaye intandaro y’akandare k’Abayahudi.

Daniyeli aribuka ko Isiraheli itateze amatwi abagaragu b’Imana bayihanuriraga. Ngo ntako batagize ngo bahamagarire abami n’abanyacyubahiro bose kugarukire Imana. Nyamara abo bagaragu b’Imana barasuzuguwe maze abami n’abakomeye bose bakomeza kuganisha imbaga y’Imana mu manga. Daniyeli ati: “Twimye amatwi abagaragu bawe b’abahanuzi, bavugaga mu izina ryawe babwira abami bacu n’ibikomangoma byacu, abasokuruza bacu n’imbaga yose ituye igihugu”.

Twishimire ko nibura abagaragu b’Imana, abahanuzi batinyukaga bagahanurira abami n’ibikomangoma. Ibintu byagendaga neza mu gihugu mu gihe abo banyacyubahiro bubashye Imana, amategeko yayo n’ubuzima bwa muntu bakabwubaha. Ishyano ryacikaga umurizo iyo abami n’ibindi bikomerezwa byateraga umugongo iby’Imana. Ibyago byakurikiragaho byabaga bikaze kuko babaga baraburiwe ariko bakavunira ibiti mu matwi. Bageraga kure maze haboneka umwami ugarura ibintu mu buryo bakisubiraho ibintu bikagaruka mu buryo.

Ese muri ibi bihe turimo ibintu byifashe bite? Hari abantu bubaha Imana bakabaho neza n’ubwo isi itabura kubababaza. Ariko na none, ntitwakwibagirwa ko abasuzugura Imana bagakerensa Amategeko yayo batanatinya kuyisuzugura mu ku mugaragaro. Ubu dutekereze ukuntu hirya no hino mu bihugu abategetsi bemera amategeko arwanya iby’Imana. Imana yavuze ko ari yo yonyine iriho igomba kubahwa, abantu babirengaho bagakeza ibigirwamana. Imana yavuze ko ubuzima bw’umuntu bugomba kubahwa (twibuke igihe Imana ishinganisha Gahini). Nyamara Abami n’ibikomangoma bemeza ko kwica umwana ataravuka, nta kibazo kirimo! Imana yaremye muntu ishaka ko yishyira akizana. Nyamara Abami n’ibikomangoma hirya no hino ku isi bayobora abaturage bunyamaswa bakabahohotera bakababurabuza bakabica. Ibyo byose ntibishobora kuronkera ibihugu amahoro.

Umukirisitu wese yarabatijwe ahabwa Roho Mutagatifu w’Ukuri n’Urukundo. Naterere amaso ku bibazo biriho n’ubuhemu bukorerwa Amategeko y’Imana maze yiyemeze gukora nka Daniyeli: apfukame asenge kandi yigomwe. Abashinzwe guhanurira abami n’ibikomangoma by’iyi si, na bo birinde ubwoba. Nibahanure. Nibashyire ijwi hejuru bereke abatware n’ibikomangoma ko badashobora gukomeza gukururira isi umuvumo. Hari ibihugu ugeramo ugasanga abepisikopi n’abapadiri bafite ubwoba bwo guhanurira isi. Tubasabire birinde ubwangwe bamenye icyo batorewe. Ntibatorewe kuvuga utugambo dusize umunyu cyangwa dusinziriza ingorwa tukagusha neza abagiranabi. Nibatinyuke bahanure bahabure abahabye. Ni ko bazuzuza icyo Yezu Kirisitu yabatumye.

Duhereye ku Ivanjili ya none ariko, twitegereze abanyabyaha tuzi bagaragara. Tubagirire impuhwe. Abaduhemukiye tubasabire. Abakennye tubafashe uko dushoboye. Uko tuzagirira abandi impuhwe, ni ko natwe tuzazigirira. Uwo twigisha ibyiza kugira ngo arokoke Sekibi, na we tumugaragariza impuhwe kuri ubwo buryo. Dutange impuhwe n’imbabazi tutitangira. Tunafashe abo dushoboye tutitangiriye itama kuko icyibo tuzageresha ari cyo bazadusubirizamo.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Abundansi, Albini, Ewudogisiya, Feligisi wa 3, Rosendo, Dawudi na Sutiberiti, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho