Abagabo b’abahamya ni bande?

Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Asensiyo, ku ya 02 Kamena 2019

 

“Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya”.

Bakristu bavandimwe Yezu Kristu akuzwe iteka! Ko Yezu Kristu yababaye, agapfa, agahambwa, ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, ni twe bagabo bashinzwe kubihamya. Aya ni amagambo twumva mu ivanjiri yo kuri uyu munsi mukuru wa Asensiyo, Yezu yabwiye intumwa ze mbere yo gusubira mu Ijuru. Nyuma y’iminsi 40 rero Yezu azutse, yazamuwe mu Ijuru intumwa ze zimureba, tukaba ari byo duhimbaza none muri Kiliziya.

Ese uyu munsi mukuru utwigisha iki nk’abakristu? Iyibukiro rya kabiri mu mibukiro y‘ikuzo rigira riti: Yezu asubira mu Ijuru! Dusabe inema yo kwifuza kuzajya mu ijuru! Muri iri yibukiro hakubiyemo igisobanuro ndetse n’inyigisho y’uyu munsi mukuru wa Asensiyo. Yezu, we nzira, ukuri n’ubugingo yatweretse inzira tugomba kunyura, atwereka n’icyerekezo cy’ubuzima bwacu. Turi mu isi ariko ntituri ab’isi (reba Yoh 17,14-16).

Ugusubira mu ijuru kwa Yezu, kwakabaye impamvu yo kubabara no kwiheba ku ntumwa kuko inshuti yabo n’umwigisha wabo abasize, batazongera kumubonesha amaso y’umubiri, byakabaye impamvu yo kwisubirira mu buzima busanzwe barimo batarahura na we, byakabaye impamvu yo kwiheba no guhangayika ariko si ko biri. Gusubira mu ijuru kwa Yezu ni impamvu yo kwishima no gukomera kuko umutsindo we ari wo wacu, ukuzamuka kwe mu Ijuru kwazamuye ubumuntu bwacu biduhesha kwitwa abana b’Imana. Ni iyihe mpano yaruta guhabwa kuba umwana w’Imana, kuba umugenerwamurage wayo?

Kwitwa abana b’Imana rero ni iby’agaciro gakomeye, ni yo mpamvu Yezu adusaba kubigendera, kubahisha iryo zina no kubyamaza hose: “… mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya…” (Isomo rya mbere: Int 1, 8).

Ariko kandi twibuke irindi jambo Yezu yabwiye intumwa ze mbere y’uko asubira mu ijuru: “Nta mugaragu uruta shebuja. Niba barantoteje namwe bazabatoteza, niba barubashye amagambo yanjye, n’ayanyu bazayubaha”. Ibi biratwibutsa amwe mu magambo y’ubuhanuzi Umubyeyi Bikiramariya yavugiye i Kibeho agira ati: Umwana wa Mariya ntatana n’umubabaro, ntatana n’umusaraba.” Birashoboka ko tutagomba kubabazwa nk’uko yababajwe, ariko kandi adusaba kumubera abahamya b’urukundo n’ubudahemuka muri iyi si yuzuye ibishuko byinshi, muri iyi minsi igaragaramo urwango n’ubuhemu. Icyo dusabwa ni ukuba kuri iyi si ariko turangamiye ijuru.

Nk’uko intumwa zabigenje nyuma y‘isubira mu ijuru rya Yezu, bateranira hamwe n’umubyeyi Bikiramariya, barangwa n’umutima umwe kandi bashishikariye gusenga, natwe tubigane dushishikarire gusenga twisunze Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, dutegurire imitima yacu kwakira, Roho Mutagatifu, umuhoza Yezu Kristu yadusezeranyije.

Padiri Yozefu UWITONZE