Abagabuzi beza b’ingabire z’Imana

Ku wa wa 5 w’icya 8 Gisanzwe, B, 1/06/2018

Isomo rya 1: 1 Pet 4, 7-13

Zab 96 (95), 10-13

Ivanjili: Mk 11, 11-16

Muri iyi minsi amasomo matagatifu akomeje kuducengezamo amatwara anoze aranga umuntu wabatijwe akunda Yezu Kirisitu kandi agahora yihatira kumvira Roho Mutagatifu. Imigenzereze Mutagatifu Petero atwibutsa none, ni ituma turushaho kuba abagabuzi beza b’ingabire z’Imana. Aha yabwiraga abemera bose ari bo mu ntangiriro za Kiliziya bitwaga abatagatifujwe. Natwe dukwiye guharanira ubutagatifu bityo no muri iyi si tukiyumvamo koko ubutagatifuzwe. Ibyo bizaba impamo nitwihatira kurangwa n’amatwara akurikira.

1.Gushishoza

Uko isomo rya mbere ryatangiye, twumva ko Petero yifuzaga ko abavandimwe be bitegereza ibintu biriho kuri iyi si maze bakamenya ibiri hirya yabyo. Yagize ati: “Nyamara iherezo rya byose riregereje”. Ni ukuvuga ko ibi tubona byose kuri iyi si nta gihe kirekire bimara mu maso yacu. Ni igihe gito gisigaye bikayoyoka. Uko kuyoyoka nshaka kuvuga ni uko nyine igihe kigera byose tukabibura ntitwongere kubibona. Iyo dupfuye, ubwo nyine kuri twe ijuru n’isi (ibyo hasi n’ibyo mu kirere) biba birangiriye aho. Amaso yacu arifunga ntitwongere kubina nka mbere. Ni yo mpamvu umukirisitu wese akwiye gushishoza ntahere mu by’isi bihita abisize. Gushishoza bijyana n’ubwizige. Ubwizige buhuje n’ukwibeta iby’isi ntibidukerereze mu nzira zacu z’isengesho. Petero yabiducengejemo agira ati: “Murabe abashishozi n’abizige kugira ngo muhugukire gusenga”.

  1. Gukundana

Kwihatira kugirirana urukundo nyarwo, ni cyo kiranga abantu bamenye Yezu Kirisitu, bagana ijuru bereka inzira n’abavandimwe babo. Urukundo nyarwo ni urubabarira abavandimwe ibyaha byabo n’amakosa yabo. Urukundo nyarwo ni uruhuriza abantu mu musabano n’umushyikirano uzira icyaha. Ni rwa rundi rutuma abantu bafungura imitima yabo bakarangwa n’urugwiro kandi bagasangira byose.

  1. Gusangira no gufatanya

Petero abwira abavandimwe bose ko ari byiza kwakirana mu ngo no gucumbikirana nta mbereka. Ifuni ibagara ubucuti, ni akarenge. Abakirisitu barangwa no gusurana bagasabana. Nta bibazo bigiramo byo gufata urugendo n’impungenge z’aho bacumbika. Bakirana mu ngo zabo bakazimanirana. Umuco mwiza wo gusurana wahozeho mu Rwanda. Hahozeho kandi n’ubuvandimwe bwo gucumbikirana. Bacumbikiraga n’abo batazi bakabazimanira. Mu bihe turimo isi yadutswemo n’ubukocanyi bwinshi. Umutima wo gufatanya no kwakirana kivandimwe mu mahanga yose warasinzikaye. Nyamara ariko abakirisitu nyabo baracyakomeye ku buvandimwe no gufashanya. Iyi ngingo Petero yateruye, inumvikanisha kandi umutima wo kwitangira abakene. Abahuje ubuvandimwe barangwa no gufashanya. Bafashanya mu by’isi no mu bya roho. Iyo uziranye n’umuntu, ugomba no kumenya ingorane ze n’ibyo akeneye ukihatira kumutera inkunga. Iyo bitabaye ibyo umubano w’abantu ugarukira mu kureremba by’uburyarya gusa. Ibyo nta bukirisitu burimo.

  1. Kuvuga neza

Petero yagize ati: “Nihagira uterura kuvuga, abigire nk’aho yigisha amagambo y’Imana”. Ni byo rwose, umukirisitu uyobowe na Roho Mutagatifu, ntakwiye gupfa kuvuga ibyo abonye byose. Yirinda guhuragura amagambo. Ubuzima bwe si bwa bundi bw’ivuzivuzi. Yihatira kuvuga amagambo agamije gufasha abandi. Yirinda kuvuga ibinyoma cyangwa guhora ashyoma gusa nta kuzirikana aho ari n’abo abwira. Gutegeka ururimi rwacu, ni kimwe mu bigaragaza ko Roho Mutagatifu adutuyemo kandi twemera ko atuyobora. Icyo umukirisitu afite ku mutima mbere y’ibindi, ni uguharanira ko Imana ihabwa icyubahiro. Ijambo rizira ububisha, uburyarya n’ubushyanutsi, ni ryo ryubahiriza agaciro ka mugenzi wacu bityo rigahesha Imana ikuzo.

  1. Kutinubira ibyago

Petero yagize ati: “Ntimutangazwe no kuba muri mu muriro w’amagorwa nk’aho ari ikintu kidasanwe kibagwiririye”. Tubigarukaho kenshi, iyi si yacu ni nk’akabande k’amarira kuva kuri Adam na Eva. Ni kenshi twijujutira ibibazo duhura na byo. Buri wese kandi agira ibye yihariye. Ni uruhuri rw’ingorane. Kimwe mu biranga umukirisitu koko, ni ukwiyumanganya. Uko uhuye n’ikibazo, si ko wateza ubwega. Icya mbere ni ukurangamira Yezu Kirisitu. Ni ukumureba nk’intama y’inziranenge yagobyowe ijosi nta gukopfora. Ububabare bwa Yezu Kirisitu ni bwo buduhumuriza tukabasha gukomeza urugendo. Igikunze kudutesha umutwe cyane, ni ubuhemu buturuka ku witwa ko dusangiye ukwemera. Abakorera shitani bo ntibazabura ku isi, uko bihirimbiza mu bibi ni ko barushaho kunywana na shitani n’ubukocanyi bwabo. Abo bigaruriwe na shitani na none, ntitugomba kubaheba. Yezu twemeye kandi dukunda mbere ya byose na bose, icyo adusaba ni ukugirira impuhwe bene abo tukabasabira kugira ngo bahinduke kuko rwose iherezo rya byose ryegereje.

  1. Kwera imbuto

Ibyo byose nitubyubahiriza, nta kabuza, imbuto Yezu Kirisitu adushakaho zizaboneka. Ntazasanga tumeze nka rwa ruti rw’inganzamarumbu rwari rugizwe n’amababi gusa. Dukataze rero, twambarire ku kuri n’urukundo rwa Kirisitu tureke kuba abantu bagenda babeshya kandi bigira beza nyamara batwikiriwe n’amanyanga atagira ingano. Tuzera imbuto uko tuzibeta iby’iyi si tukinjira mu isengesho ridusabanya n’Imana Data Ushoborabyose, tugakora byose tiyobowe na Roho Mutagatifu ku bwa Kirisitu Umwami wacu.

Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Yusitini, Forutunato, Inyigo, Porokulo na Reveriyani badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho