Abagore n’abagabo mu ijuru

Ku wa 3 w’icya 9 Gisanzwe B, 2 Kamena 2021

Amasomo: Tobi 3,1-11; Mk 12, 18-27.

Abagore n’abagabo nk’abamalayika mu ijuru 

Ejo twumvise Abafarizayi n’Abaherodiyani batega imitego Yezu ngo bamufatire mu magambo! Abasaduseyi ni bo batahiwe uyu munsi. Muri Isiraheli, abantu batemeraga Yezu barimo udutsiko tunyuranye. Buri kose kaharaniraga gukora uko gashoboye kugira ngo gateshe Yezu agaciro. Dore nk’aba Basaduseyi ntibemeraga Izuka ry’abapfuye. Kugira ngo basenye inyigisho ya Yezu, badukanye ikibazo cy’umugore wagize abagabo barindrwi bose bagapfa ntawe umusigiye akana. Bati: “Ese uwo mugore azaba uwa nde muri bo?” Bibwiraga ko abantu nibazuka bazakomeza kugira abagore babo!

Mu kubasubiza, Yezu aduhishuriye ibanga riryoshye: mu ijuru nta mubano w’umugabo n’umugore uko tuwuzi mu isi. Birumvikana ko Abasaduseyi batari barumvise neza inyigisho za Yezu. Nyamara ni we waduhishuriye ko ku isi duhari nk’abagenzi bagana ahandi bazatura iteka, ha handi hitwa ijuru. Ntawe utumva neza ko Imana yaremye umugabo n’umugore yabahaye umugisha kugira ngo babane banayifasha kurema babyara abana bakabarera mu nzira iyigana. Hano ku isi, umugabo akeneye umugore. Umugore na we akeneye umugabo. Bahamagariwe gusangira urukundo rwera imbuto z’ubutungane n’urubyaro babutoza. Abiyemeza kubaho badashatse cyangwa se batubatse urugo, bo biyumvamo umuhamagaro wo kuberaho abandi. Biyaka iby’isi. Basezera kuzubaka urugo. Ni uko babona igihe gihagije cyo gushyigikira ingo bazitangira mu kuyobora bose mu buzima bwa roho. Abadashaka abagore bakunda kugaragara nk’imbabare umuntu wese akwiye kugirira imbabazi! Ibyishimo bya hano ku isi barabyigomwa. Umugore usezeye ku gushaka umugabo kubera Ingoma y’Imana, ubwo aba yigomwe urukundo rw’umugabo. N’umubabo uretse gushaka umugore, aba yigomwe urukundo rw’umugore. Ese ubwo aba yizeye iki koko?

Inyigisho Yezu yahaye Abasaduseyi iratumurikira tukumva neza iby’ubuzima bwa hano ku isi n’iby’ubuzaza. Mu isi ni ho dukeneye umugore, ni ho dukeneye umugabo. Nyamara mu ijuru, ibyo ku isi bihinduka ibindi bindi. Kugira ngo umuntu yumve yuzuye, ku isi akenera umwuzuza mu rukundo. Umugabo akenera umugore, umugore akenera umugabo. Iyo ubuzima bwo ku isi burangiye, iby’umubano w’abantu-runtu, biba birangiye. Ni ngombwa gutekereza ko umubano w’umugabo n’umugore by’umubiri utazahoraho. Gushakashaka ibizahoraho, ni cyo cya ngombwa. Abasaduseyi n’abandi bose bagishaga impaka Yezu bamushandikira imitego, ntacyo bari barasobanukiwe: bibwiraga ko izuka ryavugwaga risobanura ko abantu bagaruka mu mubiri ku isi bagakomeza ubuzima babayemo kera batarapfa!

Ni ngomwa ko twiyambaza Roho Mutagatifu kugira ngo ajye ahora adufungura amaso twumve neza aho ibya hano ku isi n’ibyo mu ijuru bitandukaniye n’uburyo byuzuzanya. Nitugera mu ijuru inyota yose izashira kuko ibyiza biruta ibindi tuzabyibonera mu rugaga rw’abamalayila n’abatagatifu bose. Tujye dusaba kuzagerayo nta gutinda mu makoni yo muri Purugatori. Tujye kandi duhora dusaba imbabazi Imana Data Ushoborabyose kuko iby’urukundo tutabitunganya uko abishaka ijana ku ijana.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Mariselini na Petero, Bulandina, Potini, Emiliya, Erasimi, Vitali, Ewujeni wa 1, Gido, umuhire Sadoki na bagenzi be bahowe Imana, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho