KU MUNSI MUKURU WA ASENSIYO (UMWAKA B) Ku Itariki ya 16/05/2021
Amasomo: Intu 1,1-11; Zab 47(46)2-3.6-9; Ef 4,1-16; Mk 16,15-20
Imbaraga za Roho Mutagatifu zihabwa abiteguye kandi zigatangirwa guhamya mu butumwa.
Bakristu bavandimwe, none ni Umunsi mukuru w’Isubira mu Ijuru rya Nyagasani Yezu. Uyu munsi duhimbaza ku cyumweru cya Karindwi cya Pasika, ushobora no guhimbazwa ku wa kane ukibanziriza kuko ari wo munsi wa Mirongo ine nyuma ya Pasika. Kuba tuwuhimbaza ku cyumweru gikurikiye uwo wa Kane si ukwirengagiza ko Nyagasani Yezu yasubiye mu ijuru nyuma y’Iminsi mirongo ine nk’uko twabibwiwe mu isomo rya mbere (Intu 1,3) ahubwo ni uko Icyumweru kiberanye no guhimbaza uwo munsi kurusha umunsi w’Umubyizi bitewe n’akarere duherereyemo. Ubwo Yezu yari arangije ubutumwa bwe bwo ku isi yakoraga bamubona imbonankubone hari hatangiye igihe cyo kubukomeza mu bundi buryo. Ibi birareba intumwa by’umwihariko n’abazazisimbura nk’uko Yezu yabyivugiye. Mbere yo gutangira ubwo butumwa ku mugaragaro, hari imyiteguro zigomba kuzakora hagati ya Asensiyo na Pentekosti kandi zigahabwa imbaraga zihariye ku munsi wo kwakira Roho Mutagatifu.
Amasomo matagatifu y’uyu munsi araduhamiriza yose iby’isubira mu Ijuru rya Yezu, imigenzereze y’intumwa ze zamwiboneye azamuka, ndetse n’imbuto zo kuba zarabanye na we.
Mu isomo rya mbere twumvise Yezu ko yabonekeye abigishwa mu minsi mirongo ine nyuma yo kuzuka kandi agakomeza kubahugura ku by’ingoma y’Imana. Yabategetse kandi kutazava mu murwa wa Yeruzalemu kugeza babonye iyuzuzwa ry’isezerano bari barahawe ryo kuzakira Roho Mutagatifu. Nyuma y’ibyo yongeye gutsindagira ko bagiye kuzaronka imbaraga zihariye za Roho Mutagatifu uzabazamo kugira ngo bazamubere abahamya mu bantu uhereye aho batuye kugera ku mpera z’isi.
Mu isomo rya Kabiri,Pawulo intumwa arasaba abazamwumva uhereye ku banyefezi ndetse natwe twagezweho n’inkuru nziza kugira imigenzereze ijyanye n’ubutorwe bwa buri wese. Ibyo bigomba gushyigikirwa n’umuhate wo kubana mu rukundo, ubwiyoroshye, ituze, ubwiyumanganye kwihanganirana no guharanira ubumwe. Ibyo rero bitandukanye cyane no guhembera urwango, kwiyenza, kwikuza no kwigira ikirenga bigendana no kwishaririza, guteza rwaserera n’izindi ntugunda, guca igikuba no gukabiriza ibyakubayeho, inzika no kugambira ibibi ndetse no no kuba intandaro y’inzangano amakimbirane na munyangire. Byaba bibabaje hari umukristu wiyemeje gutsimbarara kuri bene iyi myitwarire kandi akaba ahazwa Yezu yumva nta ndishyi afite ku mutima. Twibukiranye ko umuti w’ubutane ubwo ari bwo bwose ari ukwemera guhuzwa na Kristu no guhurira kuri Kristu. Abemera ko isano y’Ubukristu ikomeye kuri bo ntibatandukanywa n’ibibonetse byose kuko Kristu aba ari uw’ingenzi kuri bo.
Pawulo na we ahamya ko Yezu yazamutse ajya mu ijuru bityo bibyarira bene muntu kurumbukwamo ingabire zinyuranye. N’ubwo kandi izo ngabire ari nyinshi, ntibibuza ko Umubiri ari Umwe, Roho akaba umwe, ukwizera kukaba kumwe, Ukwemera kumwe, Batisimu imwe n’Imana Imwe yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose, kandi agatura muri bose (Ef 4,4-6).
Amahirwe tugira y’ubwisanzure bw’ingabire dusanga muri Kiliziya Gatolika akwiye kwitabwaho na buri wese kandi akayaha agaciro gakwiye. Ubukungu buyirimo mu masakramentu atandukanye, imiryango y’agisiyo gatolika n’amakoraniro, imiryango y’abihayimana, uburyo bwo gusenga no kwitagatifuza bunyuranye ariko bwuzuzanya, inyigisho n’ubuhamya bw’abatagatifu n’ibindi si ibyo gupfusha ubusa kuko twazabibazwa. Ibyo byose kandi ntibidutandukanya ahubwo ni ryo banga ry’ubumwe bwacu.
Mu ivanjili ya none twumvise Yezu aha ubutumwa abigishwa be bwo kujya kwamamaza inkuru nziza nta mupaka. Yabahaye ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye kandi abasezeranya ko atazabatererana na rimwe. Ibyo byahamijwe n’uko ijambo ryabo ryagiraga imbaraga ku bwa Yezu warikomezaga kandi akanagaragaza ibimenyetso by’uko abari hafi. Na n’ubu ijambo ry’Imana rirakigishwa, ubutumwa bugakorwa, n’ibimenyetso by’Uko Yezu akorera mu bantu yitoreye bikaba, rimwe na rimwe bikanaba mu buryo bw’ibitangaza.
Bakristu bavandimwe turi mu gihe usanga abantu basa n’abakeka ko Yezu yasubiye mu ijuru ubutazagaruka. Hari n’abakeka ko Yibera iyo na bo bakaba bagomba kwibera mu byabo gusa batibuka ko n’ubwo yazamutse bamureba, ibyo byari intangiriro yo kutazongera kumubonana umubiri mu buryo busanzwe, ariko ko yadusezeranyije ko azagumana natwe kugeza ku ndunduro y’ibihe.
Aya masomo matagatifu akwiye kudufasha kugira byinshi twongera kuvugurura mu kwemera kwacu. Niba Yezu yarafashe iminsi mirongo ine yo kongera guhugura abigishwa nyuma yo kuzuka ntidukwiriye gukerensa igihe kiba gikwiriye kandi gihagije mu myiteguro itandukanye dukenera mu buzima. Abitegura iby’agaciro bagomba no guha agaciro igihe cyagenwe cyo kubyitegura. Kuba intumwa zaragumye i Yeruzalemu zisenga, zisingiza Imana iminsi icyenda ku wa cumi zigahabwa Roho Mutagatifu biduhamiriza akamaro k’imyiherero ndetse n’andi masengesho tujya dukora iminsi myinshi nka noveni igihe tuba twitegura ibintu bikomeye cyangwa twitegura kwakira ingabire zinyura mu Ijambo ry’Imana, Ubuhamya, inyigisho, amasakramentu, amasengesho, abavandimwe Imana yaduhuje mu buryo butandukanye ndetse n’ahandi.
Kwakira Roho Mutagatifu byasabye intumwa kwitegura batajenjetse. Ibyo bikwiye kutubera urugero kandi tukibuka ko Roho twahawe atari umurimbo. Twamuhawe ngo tubere Kristu abahamya mu bandi tubabera urumuri, tubaha ingero nziza z’ukwemera, ukwizera, urukundo, impuhwe, kubumva, kwihangana, kudacogora, kubagira Inama, n’ibindi, mbese tukihatira buri wese gukora ibijyanye n’Umuhamagaro we. Gukora buri wese ibijyanye n’Umuhamagaro we bisaba kuwuzirikanaho kenshi. Ukawuha umwanya ukomeye mu bitekerezo byawe, mu mutima wawe, mu bukungu bwawe, mu isengesho ryawe, mu nshuti zawe, kandi ugasangira kenshi ubuhamya bukubaka n’abo muwuhuriyeho mugamije kurushaho kuwugira iteme ribambutsa ribaganisha kuri Kristu. Ntibikwiye rwose ko Umuhamagaro wawe wawutegeza ibiwona cyangwa abawonona kandi hari abashobora kuwubungabunga batari kure yawe cyangwa y’aho uri.
Yezu Kristu ntiyigeze atererana na rimwe abo yatumye. Nk’uko ivanjili yabigarutseho, dukwiriye gufungura amaso tugatangazwa n’ibimenyetso Kristu akomeresha ubutumwa bw’abamukorera cyane cyane mu gihe tujya tubona ashoboza abanyantege nke ibyari bibarenze cyangwa ibyo wakekaga ko batashobora nyamara bakabishobozwa na we ku buryo bugaragarira amaso ya benshi nta gushidikanya. Ibyo kandi byanagaragaye mu mateka y’abo yagiye ashinga ubutumwa bukomeye dusanga mu byanditswe bitagatifu.
Dutangiye igihe cy’inkurikirane y’iminsi mikuru ikomeye ihimbazwa ku buryo bw’urushorerane nyuma ya Pasika. Ni igihe cyo gushiguka mu bitotsi hato tutazacikwa n’ubukungu bwihishe muri Pentekosti tuzahimbaza ku cyumweru gitaha, Ubutatu butagatifu bugakurikiraho, n’ Isakramentu ritagatifu rigahimbazwa ku cyumweru kizakurikiraho.
Dusabirane kugira ngo tubashe kuguma na twe mu murwa Yezu atwifuzamo, dusabe Inema yo gukomera no kuguma mu by’Imana cyane cyane ko hari byinshi biba birekereje bigamije kugira abo byatandukanya n’Urukundo rwa Kristu. Dusabirane gukomera buri wese ku masezerano yagize ajyanye n’Umuhamagaro we ndetse n’ibindi yaba yarasezeraniye Imana byose cyangwa ibyiza yasezeranyije abavandimwe, inshuti ababyeyi, abana n’abandi haba mu ruhame cyangwa mu ibanga.
Imana iduhe kurushaho kunga ubumwe na yo ndetse n’abayo kandi iturinde ibidutanya byose cyane cyane ibisenya imiryango yaba ari imiryango isanzwe cyangwa imiryango y’abahuzwa n’ukwemera.
Nyagasani Yezu nabane namwe, abarinde, kandi Abahe Umugisha ku Izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.
Padiri Jean Damascene HABIMANA M.