Nitube abahamya b’izuka rya Kristu mu mvugo no mu ngiro.

Inyigisho yo kuwa Mbere wa Pasika, Tariki ya 13/4/2020.

Intu 2, 14.22b-32; Zab 16 (15), 1-2a.5.7-10.12ab.11; Mt 28, 8-15.

“Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abahamya babyo” (Intu 2, 32)

Bavandimwe,

Kristu Yezu akuzwe! Nimukomeze mugire Pasika nziza.

1.Ku wa Gatanu Mutagatifu, abanzi ba Yezu bageze ku cyo bari baragambiriye cyo kumwivugana. Baramwivuganye koko. Bamwishe urw’agashinyaguro bamubamba ku musaraba. Twumvise ukuntu banamukurikiranye kugera ku mva incuti ze zari zimaze kumuhambamo. Ivanjili uko yanditswe na Matayo yabitubwiye muri aya magambo: “Umunsi w’umwiteguro w’isabato urangiye, bukeye bwaho, abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi bateraniye kwa Pilato, baramubwira bati: “Mutegetsi, twibutse ko wa munyakinyoma akiriho yavuze ati ‘Nzazuka iminsi itatu ishize! Nuko rero, tegeka ko barinda imva kugeza ku munsi wa gatatu, hato abigishwa be bataza bakamwiba, bakabwira rubanda bati ‘Yazutse mu bapfuye!’ maze ikinyoma cya nyuma kikaruta icya mbere” (Mt 27, 62-63). Pilato yarabibemereye, nuko “baragenda, badanangira imva, bashyira ikimenyetso kuri rya buye, maze bahasiga abazamu” (Mt 27, 66).

Buriya bari bishimye, bumva ko basohoje neza umugambi wabo, bibwira y’uko Yezu bimurangiriyeho, ko arimbutse burundu, ko ibyo yakoze n’ibyo yavuze bizimanganyijwe buheriheri.

2.Mbega ukwibeshya kw’aba banzi ba Yezu! Mbega ukwishunga kwabo! Mbega ngo barakorwa n’ikimwaro, bakamarwa n’ipfunwe igihe bumvise ko yazutse!

Yezu Kristu yazutse koko uko yari yarabivuze! Imva ntiyashoboraga kugumana umubiri we. Ibuye ryari rikingishije imva n’ikimenyetso abanzi be bari bashyize kuri iryo buye ntibyashoboraga kumubuza gusohoka, ntibyashoboraga gukoma imbere ububasha bw’ijuru. Ivanjili igira iti: “Ubwo isi ihinda umushyitsi mwinshi: umumalayika wa Nyagasani amanuka mu ijuru, aregera, ahirika ibuye, aryicara hejuru” (Mt 28, 2). Abarinzi nta cyo bari gukora imbere y’imbaraga z’izuka; ntibashoboraga gukumira iyuzuzwa ry’umugambi w’Imana. Ngo ahubwo barabutswe umumalayika wa Nyagasani “bakuka umutima, bamera nk’abapfuye” (Mt 28, 4). Nk’uko Petero abihamya mu Isomo rya mbere ry’uyu munsi, “Yezu w’i Nazareti… Imana yaramuzuye, imubohora ku ngoyi z’urupfu kuko bitashobokaga ko rumuherana” (Intu 2, 22-24).

3.Yezu yazutse koko, none abanzi be bakwiriye imishwaro! Bitaga Nyagasani Yezu umunyakinyoma, none ni bo bahindutse abanyakinyoma. Bavugaga ko bashaka ko barinda imva ya Yezu, kugira ngo hato abigishwa be bataza kumwiba, bakabwira rubanda ko yazutse mu bapfuye, none dore ni bo bacuze icyo kinyoma bitiriraga abigishwa ba Yezu, kikaba cyarogeye mu Bayahudi kugeza na n’ubu. Mu Ivanjili y’uyu munsi, twumvise ukuntu abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bagiye inama, bagaha amafaranga menshi abasirikare bari barinze imva, kugira ngo babibe hose icyo kinyoma. Bati: “Muvuge ko abigishwa be baje nijoro, bakiba umurambo we musinziriye” (Mt 22, 13). Banateganyije uko bazazinzitirana umutware w’igihugu niyumva abo barinzi bararangaye mu murimo wabo: “Umutware w’igihugu nabyumva, tuzamugusha neza, maze tubarinde impagarara” (Mt 18, 14).

4.Ariko ni ay’ubusa kuri bo ye! Ikinyoma ntigikura ukuri. Nyagasani yarazutse koko. Abo yabonekeye yazutse barabihamya. Mariya Madelena na bagenzi be bamubonye, barabihamya. Ejo twumvise uko Petero na Yohani bagiye ku mva, basanga irimo ubusa, babona igitambaro n’imyenda bari bamuhambyemo, nuko baremera. Nyagasani wazutse yiyeretse inshuro nyinshi Intumwa ze, nuko azigira abahamya b’izuka rye. Pawulo mutagafitu wabanje kurwanya Kristu n’abayoboke be, yabonekewe na We mu nzira igana i Damasi; yaremeye, nuko ahita atangira guhamya Yezu n’izuka rye.

Uyu munsi, twumvise ubuhamya bwa Petero, ku munsi wa Pentekosti, igihe Intumwa zari zimaze kuzura imbaraga za Roho Mutagatifu. Yahamije ashize amanga iby’izuka rya Yezu, agira ati “Ntiyatereranywe ikuzimu kandi umubiri we ntiwigeze umenyana n’ubushanguke Imana yaramuzuye, twese turi abahamya babyo” (Intu 2, 31-32).

5.Nyagasani Yezu yarazutse koko. N’ubwo turi mu bihe bidukomereye, nitwubure amaso, tuyahange Uwazutse. Niduhimbazanye ibyishimo n’amizero Pasika ya Nyagasani. Koko Yezu Kristu wapfuye akazuka ni we Mizero yacu. Uwa Gatanu Mutagatifu ntiwigeze ugira ijambo rya nyuma; wasimbuwe n’Inkuru nziza y’Umutsindo yo ku wa mbere w’isabato: ubuzima bwatsinze urupfu, urukundo rwatsinze urwango, urumuri rwatsinze umwijima.

6.Nyagasani yarazutse koko. Natwe nitube abahamya b’izuka rye muri iyi isi yacu isonzeye Inkuru nziza y’ibyishimo n’amizero. Nitube abahamya b’izuka rya Kristu mu mvugo no mu ngiro. Nitube abahamya b’izuka rya Nyagasani mu bikorwa by’urukundo n’impuhwe. Nitwegere abananiwe, tubakomeze. Niduhumurize abihebye. Niduhoze abarira n’abashavuye. Nyagazani Yezu we ubwe naduhe imbaraga zo kubisohoza. Nimuhorane.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho