Abahire b’ukuri

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 27 gisanzwe, B

Ku wa 10 Ukwakira 2015

AMASOMO: 1º. Yoweli 4, 12-21; 2º. Lk 11, 27-28

1. Buri wese muri twe arashaka guhirwa. Hari igihe yaba ariho nta mahoro nta mahwemo rwose. Biranashoboka ko kera yigeze kubaho mu mihangayiko n’amaganya. Ubu byaroroshye. Cyangwa se kuri bamwe biracyakomeje, bagumya kwibaza igihe kizagera bagatuza!

2. Arahirwa uwageze aho agatuza. Ni kenshi ubu yitegeraza abantu bamwe na bamwe akumva abagiriye impuhwe kuko abona ko bakibereye aho na we yahoze kera. Abona abantu bacuragana iminsi yose bakanakomeza kugenda bijimye: nta mahoro, nta bwuzu, nta buranga. Arahirwa ubona abo bose akifuza kugendana na bo kugira ngo abahumurize abafashe.

3. Barahirwa abiyoroshya bakemera gufashwa. Ni ukuri abavandimwe basobanukiwe n’ihirwe bafasha abandi kuryinjiramo. Iyaba twahoraga dutaka twese, nta waruvaruka. Ariko bibaho ko mu gihe bamwe bahora bashavuye, abandi bahora bakereye kubahumuriza. Ariko se imbaraga tuzivane he kugira ngo duhumurize abahungabanye?

4. Ibanga twaribwiwe na Yoweli umuhanuzi washishikarije umuryango w’Imana kwisubiraho, kwicuza no gutegereza umunsi w’urubanza rwa Nyagasani. Ibanga ry’ihirwe kandi, twaribwiwe na YEZU KIRISITU ubwe mu Ivanjiri tumaze kumva: Barahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarizirikana mu mutima wabo. Amahirwe ntatangwa no kubaho no kuramba, ntazanwa no kubyara no guheka, ntanarangwa mu gutunga no gutunganirwa. Nyina wa YEZU, Bikira Mariya yarahiriwe kubera ko yemeye ugushaka kw’Imana. Yakiriye Jambo wayo ijana ku ijana. Ni aho uguhirwa kwe gushingiye. Barahirwa ababyeyi bacu: si ukubera ko babyaye neza…Barahirwa kuko bakiriye ubuzima bw’Imana muri bo. Barahirwa abavandimwe bacu: si uko dushobora kubafasha; barahirwa niba barabonye inzira igana ijuru. Barahirwa inshuti zacu; si uko duhura tukaganira: barahirwa niba bishimiye kubaho no kugana ijuru ku bwa YEZU KIRISITU bemeye kumenya, gukunda no gukurikira. Murahirwa rubyiruko kuko murangwa n’Urukundo rwa YEZU KIRISITU; amahirwe yanyu ntashingiye mu iraha ry’isi kuko kwishimira kwishimisha mu by’isi duteye umugongo iby’ijuru, bisozwa n’urupfu nta mukiro wundi.

YEZU KIRISITU asingirizwe abahire b’ukuri bitwa abatagatifu bisunze Bikira Mariya ubu bakaba baganje mu ijuru ijabiro. Abo duhimbaza none badusabire by’umwihariko: Tomasi wa Viyanuweva, Daniyeri Komboni, Telikilida. Kasiyo, Fororensiyo, Gisilani, Fransisiko wa Borujiya, Ludoviko Beritarandi, Jerewo na Hugolini.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho