Inyigisho: Abahire (Matayo 5,1-12)

Inyigisho yo ku wa mbere – Icyumweru cya 10 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 10 Kamena 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Abahire (Mt 5,1-12)

Bavandimwe,

Mu Ivanjili y’uyu munsi Yezu aratwereka inzira y’umunezero. Ni mu inyigisho irambuye yatangiye ku musozi akikijwe n’abigishwa be, yerekana inzira igana ku ihirwe rihoraho. Iryo hirwe ritangirira hano ku isi, igihe umuntu afashe icyemezo cyo gukurikira Yezu akaba umukristu bidasubirwaho. Iyo nyigisho yo muri Matayo umutwe wa gatanu, uwa gatandatu n’uwa karindwi ikubiyemo ubukungu bwinshi. Twari dukwiye kujya tuyisoma kenshi ikadutungira ubuzima.

  • Ihirwe ry’umunyarwanda wo hambere

Yezu aratangira atubwira abahire abo ari bo. Ese umuntu wahiriwe ni umeze ute ? Mu Rwanda rwo hambere, ivannjili itaratangira kuhamamazwa, umunezero w’umuntu bawushakiraga mu bintu bitatu by’ingenzi : kuramba, kubyara no gutunga. Uwabagaho igihe kirekire ku isi, afite ubuzima bwiza atarwaragurika, bavugaga ko yahiriwe. Gukenyuka wari nk’umuvumo. Ahandi bashakiraga umunezero ni mu rubyaro. Ukabyara abana benshi, abahungu n’abakobwa, ukagira abuzukuru n’abuzukuruza. Gupfa utabyaye byari igitutsi gikomeye. Aha gatatu bashakiraga umunezero ni mu bintu, mu bukungu bw’isi : inka, ibigega by’imyaka. Uwabaga afite ubuzima bwiza, akagira abana, akagira amatungo maremare n’amagufi, akagira ibigega by’imyaka, agatunga agatunganirwa, akabana neza n’abaturanyi bavugaga ko yahiriwe.

  • Ihirwe ku bahanga b’Abagereki

Si abanyarwanda bashaka umunezero gusa. Ubanza ari icyifuzo cya buri muntu. Mu ishuri batwigishije ko Abagereki ba kera hari ibyerekezo bibiri by’ingenzi ku byerekeye gushaka umunezero. Hari Abepikuriyani (Epicuriens), bashakiraga umunezero mu binezeza umubiri: kurya neza uko bishoboka, inzoga nziza, ibirori bihoraho n’ibindi. Ku rundi ruhandi hari abasitoyisiyani (Stoïciens). Kuri bo umunezero ni ukwigomwa ibishimisha umubiri, ni ugusiba ibyo kurya no kunywa, mbese kuri bo umunezero ni ukwizirika umukanda ariko barakabyaga, nk’uko abepikuriyani nabo bakabyaga mu kwirekura.

Ese kuri wowe umunezero uwubona ute? Uwushakira mu biki? Ese umuntu wavuga ko wanezerewe, ko yahiriwe ni umeze ute? Ihirwe urishakira he?

  • Ihirwe kuri Yezu

Yezu niwe utwereka inzira ya nyayo y’umunezero. Iyo nzira atwereka itandukanye n’imyumvire yacu y’ihirwe.

Ubwo duhangayikishwa n’ubukungu, Yezu ati “Nyamara hahirwa abakene kuko ingoma y’ijuru ari iyabo”. Biteguye kuyakira, kuyihabwa ku buntu. Ubwo dushishikazwa n’ubutegetsi n’amakuzo y’iyi si, Yezu ati “Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage”. Ubwo twirinda icyatubabaza cyose, Yezu ati “Hahirwa ababaye kuko bazahozwa”. Agakomeza ati “Hahirwa abasonzeye ubutungane, hahirwa abagira impuhwe, ahahirwa abakeye ku mutima, hahirwa abatera amahoro, hahirwa abatotezwa bazira ubutungane”.

Kuri Yezu umunezero wa muntu ukomoka Mana. Abababaye bazahozwa n’Imana. Abagira impuhwe bazazigirirwa n’Imana. Abakeye ku mitima bazabona Imana. Abakunda amahoro bagaharanira amahoro bazitwa abana b’Imana, Imana y’amahoro. Imana niyo tugomba gushakiraho umunezero.

Mutagatifu Agusitini abivuga neza. Ati” Mana waturemeye wowe ubwawe ku buryo nta mahoro umutima wacu uzagira igihe utaruhukiye muri wowe”. Koko rero, ibintu by’iyi si n’ubwo tubyihambiraho, tukabirwanira, bikaduteranya n’ababyeyi, abavandimwe, abaturanyi n’inshuti, tugahemuka bitari bikwiye ntibimara inyota. Inyota y’ibintu ntijya ishira. Nabaha nk’urugero. Iyo ugenda n’amaguru wifuza igare. Waribona, ukishima iminsi mike. Wageraho uti “N’ubwo igare rifite akamaro ariko ni mpeke nguheke. Iyo ugeze ahazamuka ni ukuricunga”. Ukifuza ipikipiki. Iyo uyibonye urishima. Wanyagirwa kabiri, uti” Uwampa akamodoka”. Imodoka wayibona, ukifuza iyisumbye ubwiza. Wayibona ukifuza indege bityo bityo… N’amafaranga nayo ni uko. Usanga abafite menshi aribo barira, aribo bahangayitse kurusha abakene. Izo ngero zirerekana ko ihirwe rya muntu riri mu Mana. Imana niyo yaremye muntu, niyo izi aho ihirwe rye riherereye.

Umuhanuzi Yeremiya abivuga neza ubutumwa bw’Uhoraho ati “Aravumwe umuntu wiringira abandi bantu, kuko imbaraga zimurimo ziba ari iz’umubiri, umutima we ukirengagiza Uhoraho! Ameze nk’agati mu mayaga katazigera gakura ngo kagare, kuko kibera ahantu hashyuhiranye mu butayu, mu butaka bw’urusekabuye budashobora guturwa. Arahirwa umuntu wiringira Uhoraho, kuko Uhoraho amubera ikiramiro. Ameze nk’igiti giteye ku nkombe y’amazi, kigashora imizi yacyo ku nkengero y’umugezi, ntacyo cyumva iyo icyokere kije, amababi yacyo ahora atohagiye mu gihe cy’amapfa. Nta kigikangaranya kandi ntigihwema kurumbuka imbuto” (Yer 17, 5-8)

Dukwiye kureba ikitubuza amahoro, ibyishimo n’umunezero. Aho si uko ubukristu bwacu bujyana n’uko ibihe bimeze, ugasanga tumeze nk’uruvu ruhindura ibara bitewe n’aho ruri? Ni ukwisubirahao tukamesa kaamwe tukubaka ubuzima bwacu ku Mana, tugashyira amizero yacu mu Mana. Nibwo tuzagira amahoro, ibyishimo n’umunezero muri iyi si ndetse no mu buzima buzaza.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho