Abahirwa ni ba nde?

Ku wa 6 w’icya 27 Gisanzwe B, 09/10/2021.

Amasomo: Yow 4, 12-21; Zab 96; Lk 11, 27-28.

Hahirwa ababyara bakonsa.

Igihe Yezu Kirisitu yanyuraga hose agira neza, yaranigishaga abantu bose bakamutangarira. Ijambo rye ryari ukuri n’urumuri. Ryageraga ku mutima. Benshi ryarabanyuraga bakamenya ibyiza byabatashyemo. Hariho ababonaga Yezu  bakumva n’inyigisho ze abakibonera n’ibitangaza maze bakumva bifuje kuba nka we cyangwa bagatangarira ababyeyi be.

Ni uko umwe mu bagore bari bamuteze amatwi yateye hejuru avuga cyane ko hahirwa inda yatwaye Yezu n’amabere yamwonkeje. Mbere yo gukomeza, nimucyo twishimire koko Umubyeyi wagabiwe kubyara Umwana w’Imana. No mu buzima bwa rusange, umugore agomba kubahirwa ubukungu yifitemo. Yagabiwe gusama ubuzima akabubana amezi icyenda yose. Ntiyinuba, ntiyijujuta. Aba azi neza ko yifitemo ubuzima agomba kubungabunga kandi bukomoka ku Mana mbere na mbere. Amezi icyenda yose asozwa n’imibabaro y’iramukwa. Umugore arababara akabyara akana. Iyo kamaze kuvuka, ntitwapima urukundo aba agafitiye. Burya umugore arwumva ku gipimo kirenze icyo umugabo yumviraho urukundo afitiye umwana we. Uko umugabo yakunda kose, ntiyageza ah’umubyeyi wakiriye akana mu nda ye akakumva kakiri urusoro akigiramo ibigatunga kugeza kaje imusozi. Si ibyo gusa: umugore amara amezi atari make atungishije akana ubukungu yifitemo: ibere ritanga amashereka.

Iyo umugore agize amahirwe umwana we agakura akora neza kandi akamenya ubwenge akagira ijambo muri sosiyete, ibyishimo by’umumama biratumbagira cyane. Tujya tubona ibyishimo abamama bagize amahirwe yo kubyara abapadiri bagaragaza mu bandi. Abenshi iyo babajijwe icyo batekereza ku muhungu wabo wabaye Padiri, basubiza ko umugisha w’Imana wabagezeho ku buryo bushimishije.

Ni byinshi cyane ibyiza byo kubyara umwana akaba umugabo ugaragara mu bandi kandi afite ijambo. Dutekereze noneho igipimo cy’ihirwe n’ibyishimo Umubyeyi wabyaye Jambo yifitemo. Muri ya ndirimbo ya Manyifikati, Mariya Mutagatifu abivuga ukuri, ko Ushoborabyose yamugiriye ibitangaza ku buryo amasekuruza yose azamwita umuhire uko azagenda asimburana.

N’ubwo ibigwi byo kubyara no konsa bihanitse umubyeyi akaba ahirwa bihambaye, ihirwe ryisumbuye Yezu yaritubwiye. Ngo abahirwa by’ukuri, ni abumva Ijambo ry’Imana bakarikurikiza. Ni byo koko kubyara no konsa bisa n’aho bigarukira hano ku isi. Nyamara kumva Ijambo ry’Imana no kurikurikiza, bibeshaho iteka mu Bwami bwa Yezu Kirisitu. Burya rero Bikira Mariya, ni umubyeyi koko kuko ni we wabashije kumvira Ijambo ry’Imana no kurishyira mu bikorwa ku buryo bwuzuye. Dore rero nta cyaha yigeze akora. Ni Eva mushya. Ni we ababyeyi bose bazareberaho urugero. Bafasha Imana kurema bagatwita bakonsa bagakuza mu rukundo. Iyo bongeyeho gukunda Imana mbere ya byose baba bakurikije urugero rwa Bikira Mariya. Ubwo barahirwa kuko bazishima iteka mu ijuru.

Duharanire twese kuba ababyeyi nyababyeyi. Abagore bari ku rwego ruhanitse rw’ububyeyi. Abagabo na bo n’ubwo batagera ku bwiza bw’umutima w’umugore ubyara akarera mu rukundo, nibura nibihatire kumva Ijambo ry’Imana no kurikurikiza. Twese dukeneye kuzagera kuri wa Munsi wa Nyagasani dukeye. Wa wundi Umuhanuzi Yoweri atubwira adushishikariza kuwitegura. Cyane cyane abatorewe kwamamaza Ingoma y’Imana, bagerageze kurangwa n’urukundo bajye bagira neza aho banyuze hose. Ibyo bizanyura Imana n’abantu.

Yezu Kirsitu utwereka inzira y’ihirwe, nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none barimo Diyonizi na bagenzi be bahowe Imana badusabire kuri Data Ushobora byose. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho