Abakirisitu

KU WA 2 W’ICYA 4 CYA PASIKA 27/04/2021.

Amasomo:  Intu 11, 19-26; Zab 86; Yh 10, 22-30.

Kuri uyu munsi, nimucyo twongere tuzirikane gatoya ku Bakirisitu. Iyo dutekereje aho iyo nyito yavuye, twishimira umwete abatubanjirije bagize. Badutera ishema tukaronka n’imbaraga zo gukomeza inzira nziza tweretswe.

Isomo rya mbere ryadusobanuriye uburyo Kiliziya yashinze imizi i Antiyokiya. Ni muri Turukiya y’ubu. Twibuke ko igihe bishe Sitefano, i Yeruzalemu hakurikiyeho itotezwa rikaze. Abemera bakwiye imishwaro. Uretse intumwa n’abandi bake, nta wundi wakomeje umutsi ngo ahagume. I Antiyokiya hari hatuye Abagereki benshi. Abayahudi bari mbarwa. Abemera bavuye i Yeruzalemu bageze i Aantiyokiya no mu tundi duce bakomeza kwigisha Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu. Cyakora bigishaga Abayahudi gusa kuko bari bagitekereza ko Inkuru Nziza ari abo bana ba Aburahamu yari igenewe bonyine. Amahirwe isi yatangiye kugira, ni uko abari baremeye Yezu bafite inkomoko mu yindi mico, bo begereye n’abanyamahanga babamenyesha Yezu Kirisitu. Batangije batyo ikoraniro rishyushye i Antiyokiya. Ibikorwa byabo ntibyatinze kumenyekana n’i Yeruzalemu.

Intumwa ngo zibyumve, zohereje Barinaba umugabo w’inkoramutima ya Yezu n’intumwa. Yagiye mu butumwa rero bwo kwitegereza iryo koraniro ryakinguriye amarembo n’abanyamahanga. Barinaba yabagezemo araryoherwa ndetse aranyaruka ajya i Tarisi gushaka Pawulo ngo basangire ibyo byiza. Yamuzanye i Antiyokiya bahamarana umwaka wose basingiza Nyagasani ari na ko bakomeza ikoraniro. Kubera ubushyuhe mu by’Inkuru Nziza n’ibimenyetso byinshi Roho Mutagatifu yakoreshaga Pawulo na Barinaba n’abandi bayoboke ba Kirisitu, Kiliziya y’i Antiyokiya yabaye ikirangirire hose. Abantu bose bitegerezaga abo bavandimwe barangwa n’ineza n’ubutungane maze bababonera izina rikwiye. Bati: “Aba bantu ni Aba-Kirisitu”. Ni aho i Antiyokiya, uko bizwi neza, abayoboke ba Kirisitu biswe bwa mbere Abakirisitu. Na bo ubwabo barirebaga bakagira ishema ryo kwitwa Abakirisitu (Aba-Kirisitu).

Amatwara y’Abakirisitu ashingira ku kwemera kutajegajega, ko Kirisitu ari Umwana w’Imana akaba Imana rwose n’umuntu rwose. Ibyo twumvise Abayahudi babaza Yezu, umukirisitu ntabyo aba akirimo. Kubwira Yezu ngo arabarerega, ngo niba ari we Kirisitu ngo abiberurire! Umukirisitu we aba yarabonye akemera. Aba ayobowe n’ukuri Yezu yamamaje kuva mu Galileya. Yezu yabwiye abo Bayahudi ati: “Mwe ntimwemera, kuko mutari abo mu ntama zanjye. Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi, na zo zikankurikira”. Umukirisitu rero amenya aho Kirisitu ari. Yumva ijwi rye. Ikindi kandi, uwa Kirisitu yahawe ubugingo bw’iteka. Azi ko adateze gupfa bibaho nk’uko Yezu yabivuze mu Ivanjili.

Duharanire buri munsi kuba abakirisitu koko. Tube Aba-Kirisitu bazi ko ubuzima bwabo ari we bushingiyeho. Ni ba bandi barangwa n’urukundo ruzira icyasha. Abo bamenya gukunda Imana kuruta byose. Ni na bo bamenya gukunda abantu koko. Udahamya ibirindiro muri Kirisitu we, arangwa n’ubwikunde no kwibonekeza muri iyi si. Asa n’aho atayobowe na Roho Mutagatifu. Imibereho ye yuzuyemo akajagari ugereranyije na ya mibereho tuzi ku bakirisitu ba mbere i Yeruzalemu, Antiyokiya n’ahandi. Isi yacu ihura n’amakuba ahanini kubera iki? Kubera ko abayiyoboye akenshi usanga basa n’abakoreshwa n’imbaraga za Shitani. Abagenda basobanukirwa, babona urumuri rwa Kirisitu maze bakibohora bakagendera kure amayeri, uburyarya, amanyanga, ubugome n’amariganya yo mu isi.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Zita, Antimi, Tewofili, Rafayile Arinayizi na Simiyoni, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho