Ku wa kabiri w’icyumweru cya 16 gisanzwe, C, 2013
Ku ya 23 Gicurasi 2013
Iyi nyigisho yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE
Bavandimwe,
Turakomeza kuzirikana ijambo ry’Imana ridufasha kumenya Yezu uwo ari we n’ubutumwa bwe. Riradufasha kandi natwe kumenya abo turibo n’icyo adutegerejeho. Iyi vanjili y’uyu munsi iratwereka uko Yezu yitaruye benewabo mu gukora ubutumwa bwamuzanye. Yubaka umuryango mushya ugizwe n’abigishwa be bakora ugushaka kwa Data uri mu ijuru. Turusheho gusobanukirwa n’iyi vanjili.
-
Aho ibyo iyi vanjili itubwira byabereye
-
Hanze : abari hanze ni abatemera Yezu. Banze gutera intambwe ngo bajye mu cyiciro cy’abigishwa be n’abashaka kuba bo.
-
Mu nzu (imbere) : ni aho abemera Yezu bari kumwe na we. Abakiriye Inkuru nziza, bari mu rumuri.
-
Abantu iyi vanjili itubwira
-
Rubanda: bari kumwe na Yezu mu nzu imbere. Ni abigishwa be. Baremera.
-
Nyina n’abavandimwe ba Yezu : bari hanze. Si ukubera ko babuze umwanya mu nzu. Ni uko bataratera intambwe mu kwemera Yezu. Mariko abivuga ku buryo bweruye impamvu batinjira. Abitubwira muri aya magambo Yezu na ba cumi na babiri “bageze imuhira, abantu benshi bongera guterana, bituma badashobora kugira icyo barya. Ni uko benewabo wa Yezu babyumvise, baza kuhamuvana; kuko bavugaga ngo “Yasaze!” (Mk 3,20-21). Ntibashaka gusanga Yezu nk’abandi bigishwa barashaka ko Yezu aba ari we ureka ubutumwa bwe akabasanga.
-
Umuntu ujya kubwira Yezu. Ivanjili ntitubwira niba ari benewabo wa Yezu bamutumye cyangwa niba yaribwirije. Arinjira mu nzu. Abwire Yezu ati « Dore nyoko n’abavandimwe bawe bahagaze hanze, barashaka ko muvugana ».
-
Yezu. Arimo kwigisha. Ari mu nzu. Hamwe n’abigishwa be. Arabaza uriya ubimubwiye ati « Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni bande ? ». Igihe wa muntu n’abandi bagitangara, Yezu ubwe aratanga igisubizo. Arambuye ukuboko arerekana abigishwa be « Dore Mama n’abavandimwe banjye ! Kuko ukora icyo Data wo mu ijuru ashaka wese, ni we muvandimwe wanjye, na mushiki wanjye, na mama ».
-
Inyigisho twakuramo
-
Ubuvandimwe bushingiye ku kwemera
Ikoraniro ry’abigishwa bafitanye ubuvandimwe bukomeye burenze kure isano ishingiye ku maraso. Ni ubumwe bushingiye ku kwemera. Yezu ntiyigeze yubakira kubo bafitanye isano y’amaraso. Ashishikajwe no kubaka umuryango mushya ushingiye ku kwemera no gukora ugushaka kw’Imana.
-
Umwigishwa wa Yezu arangwa n’iki ?
Umwigishwa wa Yezu uzamubwirwa ni uko akora ugushaka kw’Imana. Kuba umwigishwa wa Yezu si amagambo meza gusa, si ugufata ibitero bya gatigisimu mu mutwe gusa, si ugukora imihango iyi n’iyi ; ni ugushyira mu bikorwa inyigisho za Yezu. Umwigishwa wa Yezu muri kiriya gihe no mu bihe byose, ni ukora ugushaka kwa Data uri mu ijuru, akurikiza inyigisho Yezu yatangiye mu mpinga y’umusozi (Mt 5-7). Yezu asoza izi nyigisho atanga ikigereranyo cy’amazu abiri. Iyubatse ku rutare, itazigera na rimwe ihungabana, n’iyubatse ku musenyi izasenywa n’umuyaga. Kubaka ku rutare si ukuvuga ngo « Nyagasani Nyagasani ». Ni ukumva amagambo ya Yezu, tukayakira, tukayemera, tukayashyira mu bikorwa (soma Mt 7,24-27). Aha haradusaba kwisuzuma tugafata umugambi. Kuba umukristu mwiza si ukuririmba neza no kubyina mu kiliziya gusa. Ni ugushyira ijambo ry’Imana mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi, mu mibanire n’abaturanyi, ku kazi, mu mashuri, mu gukemura ibibazo binyuranye.
Abazungu iyo basuye Afurika bavayo batangajwe n’ukuntu Abanyafurika basenga. Bati « Umunyafurika wagira ngo gusenga bimuri mu maraso ». Nyamara bagatangazwa ni uko ayo masengesho adafasha Abanyafurika gukemura ibibazo by’inzangano, amashyari, ivangura, akarengane, ruswa n’ibindi. Bakerekana ko abogezabutumwa bakwiriye kwibanda kuri iyi ngingo yo gushyira Ivanjili mu bikorwa. Ni byo Sinode ya kabiri kuri Afurika yibanzeho mu mwaka wa 2009. Insanganyamatsiko yayo yari « Kiliziya muri Afurika mu kubaka ubwiyunge, ubutabera n’amahoro. ‘ Muri umunyu w’isi, Muri urumuri rw’isi’ » (Mt 5, 14.16). Ubukristu bushingiye ku gukora ugushaka kw’Imana kujyana no guhindura isi ikarushaho kuba nziza n’abayituye bakarushaho kumererwa neza no kubana mu rukundo rwa kivandimwe.
-
Uruhare rw’abagore mu kubaka Kiliziya
Kuva mu ntangiriro, abagore bagize umwanya ugaragara muri Kiliziya. Yezu ntavuga abavandimwe be muri rusange gusa. Muri icyo gihe abagore bahezwaga muri byinshi, ijambo mushiki wanjye rifite agaciro gakomeye. « Kuko ukora icyo Data wo mu ijuru ashaka wese, ni we muvandimwe wanjye, na mushiki wanjye, na mama ».
Bavandimwe,
Dukomeze dusabirane kugira ngo tube koko abigishwa ba Yezu bakora ugushaka kwa Data uri mu ijuru. Ubuvandimwe dufitanye mu Mana tubukomereho kandi tubugaragaze mu mibanire yacu.