Abakoze neza bazazukira kubaho, abagiranabi bazukire gucibwa

Ku wa 3 w’icya 4 cy’Igisibo, B/14/03/2018:

Isomo rya 1: Iz 49, 8-15

Zab 145 (144), 8-9.13-14.17-18

Ivanjili:Yh 5, 17-30

Amasomo y’uyu munsi agamije kutwereka ukuntu Uhoraho atibagirwa abe. Yigaragaje mu Mwana we Yezu Kirisitu kugira ngo abubaha Ijambo rye bamenye Data ubakunda.

Isomo rya mbere riduha ikigereranyo cy’ubwo bubyeyi bw’Uhoraho. Nk’uko umubyeyi agirira ubwuzu umwana yonsa ntabe yamwibagirwa na rimwe, ni ko Uhoraho abigenza incuro igihumbi azirikana Umuryango we. Yawukuye mu bucakara bwa Misiri awujyana mu gihugu cy’Isezerano. Igihe ibyago byabagwiraga bakajyanwa bunyago i Babiloni n’ahandi, Uhoraho ntiyigeze abaterarana burundu. Igihe kimaze kugera yabagaruye mu gihugu cyabo maze Yeruzalemu yongera guturwa no kuririmbira muri Nyagasani. N’ubwo hashira igihe kirekire umuryango w’Imana uri mu mage, iherezo si ibyo byago. Bagomba gukomeza gutegereza bizeye uburokorwe. Ni ko byagenze koko, Abayisiraheli ntibaciriwe ishyanga ubuziraherezo. Igihe cyarageze maze bagarukana ituze ku gicumbi cy’abasekuruza.

Ubutumwa nibutangwe ku buryo bwumvikana: Imana Data Ushoborabyose ni Umubyeyi wacu, ntizadutererana, tuzabaho mu mage n’akangaratete ariko ibyo si iherezo. Inzara n’inyota bizashira, akarengane n’urugomo bizahagarara ntibizadudunganya abantu ubuziraherezo. Mu gihe twizeye Pasika, twikomezemo amizero tuyashyigikire no mu bandi bose.

Ivanjili iduhaye inzira yo kwikomezamo amizero. Kwemera Umwana w’Imana no kumva neza Ijambo rye, ni ko kwiturira iteka kwa Data udukunda. Mu gihe abayahudi bajyaga impaka kuri Yezu bamureba urujisho ngo kuko yemeje ko Imana ari Se, Yezu yaboneyeho kubigisha ukuri kw’iyo ngingo. Yabigishije ko Mwana ahabwa byose na Data, ko azanabereka ibikorwa birenze ibyo babonaga. Hagati ya Data na Mwana ni Urukundo ruharangwa gusa. Ni rwo rushyigikira ibikorwa byabo byose. Utubaha Mwana ntiyubaha na Data wamwohereje. Uwumva ijambo rye, ntacirwa urubanza kuko aba avuye mu rupfu ajya mu bugingo. Abapfuye bazumva ijwi rye maze babeho. Yezu yavugaga ko igihe cyegereje. Cyarageze kuri Pasika atsinda urupfu urwo ari rwo rwose. Kumwemera ni ko kuzukira kubaho iteka. Nyamara kumurwanya mu mvugo no mu ngiro, ni ko kwicira umuriro utazima.

Umugambi wacu, ni uguhora dukora neza. Gukora neza bifite umusingi muri rwa Rukundo ruri hagati ya Data a Mwana na Roho Mutagatifu. Umugambi wacu ni uguharanira ijuru ari ryo kuzukira kubaho iteka. Umugambi wacu kandi, ni ugukangura abituriye mu icuraburindi kugira ngo batadupfana burundu.

Yezu Kirisitu asingizwe. Niyakire iwe Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Nakomeze by’umwihariko abasaseridoti n’abakirisitu bose ba Diyosezi ya Cyangugu yapfushije Umwepisikopi wayo Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana. Abatagatifu Matilida, Alegisanderi, Lazaro, Polina, na Evelina, badusabire kuri Data ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho