Abakozi beza mu murima w’Imana

INYIGISHO YO KU WA 5 W´ICYUMWERU CYA 2 CY´IGISIBO MU MWAKA C

‘‘DUHARANIRE KUBA ABAKOZI BEZA MU MURIMA W’IMANA’’

AMASOMO: Intg 37,3-4.12-13a.17b-28; Mt 21,33-43.45-46

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe!

Kiliziya umubyeyi wacu yongeye kutwibutsa umugani w’abanyamizabibu b’abahotozi, tubona nk’abakozi babi tudakwiye gufataho urugero mu byo Nyagasani yaduhamagariye. Iki gisibo nigikomeze kitubera gihire, kidufashe kuzirikana kurushaho icyo Imana itubwira. Natwe Nyagasani yadushyize mu murima we kandi yifuza ko twahaba abanyamurava, tukamukunda, tukagira umutima uzirikana ko yatwizeye bityo tugahora dushishikajwe no kumuha icyatamurima igihe cyose yazira. Haba mu gisibo ndetse no mu bindi bihe bya Kiliziya, kwiyerekezaho icyo ijambo rya Nyagasani ritubwira ntako bisa. Kurizirikana turiganisha ku bandi byo ntacyo bitwungura mu nzira y’ubusabaniramana. Umugani w’abanyamizabibu b’abahotozi cyangwa w’abakozi babi nudufashe kwisuzuma no gufata ingamba nshya . Nyagasani mu neza ye ihebuje aduha amahirwe yo guhora twivugurura, yo kongera gutangira.

  1. Inabi yagiriwe Yozefu n’ iyagiriwe umwana wa Nyirumurima

 Ibyabaye Kuri Yozefu wagambaniwe n’abavandimwe be ubwo yabasangaga abashyiriye intashyo zuje urugwiro za se ubabyara Yakobo n’ibyabaye ku mwana wa Nyirumuzabibu ubwo yasangaga abahinzi mu murima wa Se nk’uko ivanjili ibidusobanurira, birasa cyane. Byari inshamarenga  y’ ibyababaje Yezu waje mu be ariko bakanga kumwakira (Yh 1,11). None se umutima utifitemo urukundo, wasabitswe n’ishyari,  ni iki cyawusohokamo kitari ukunamanama hagamijwe inabi, imwe itanakangwa no kuvutsa abandi ubuzima? Reka twibande ku ivanjili.  Yezu Kristu abinyujije mu mugani tumenyereye w´abanyamizabibu b’abahotozi adufashije kongera kuzirikana inabi yagiriwe n’ abo yazaniye ubuzima. Muri Yezu Kristu ineza y’Imana yarigagaje ku buryo bwose nyamara si ko bose bayibonye kandi ngo buri wese ashishikazwe no kuyitura. Mbese koko aka wa mugani ngo: ‘‘Uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana’’.

  1. Kuba ineza y’Imana itarakiriwe uko bikwiye bitubwira iki nk’abakristu?

Imana ntacyo itakoreye umuryango wayo igamije kuwukiza. Mu bigereranyo bivuga neza urukundo Imana yakunze umuryango wayo Isiraheri, harimo ikigereranyo cy’umuzabibu (Iz 5,1-2). Uhoraho ubwe yari awitayeho, awushyize ku mutima kandi hari icyo yarawutegerejeho. Tubihuje n’iyi vanjili y’abanyamizabibu b’abahotozi, twasanga bariya bagaragu barabaye indashima koko. Nyamara ariko tugarukiye ku kubatunga agatoki gusa no kubashinja, iyi vanjili ntiyaba ikitubereye inkuru nziza y’umukiro, ntacyo yaba itwunguye. Koko rero bagiriwe icyizere gikomeye bashingwa umuzabibu mwiza, w’agaciro gakomeye, babwirwa icyo bakwiye kuwukorera ngo ubwiza bwawo bukomeze gusagamba, nyamara babirengaho baba abahemu. Aho gukora bagamije gushimisha uwabashyize mu bye, birebeye inyungu zabo basigara batacyifuza kumubona yewe no kumva ijambo rimuturutseho. Iyo baza kugira umutima muzima bari kwishimira umwana wa Nyirumuzabibu, bakamuzimanira nk’uje mu izina rya Se, kandi turabizi ko no mu buzima busanzwe uko twakira intumwa bigaragaza uko twubashye cyangwa dusuguye uwayitumye. Koko rero nubwo icyaha cy’abo bayobozi b’ababahemu b’abayahudi n’abaherezabitambo gikomeye, bumwe mu buhemu bwabo buturangwaho mu mibereho yacu nk’abakristu. Ni kenshi tubaho nk’impumyi imbere y’ineza y’Imana, ntitubangukirwe no gushimira Imana ku bw’icyizere yatugiriye ahubwo umunsi ku wundi tukongera ikibi ku kindi, ntidukunde Imana uko bikwiye, tukabaho dukuza ishyari, urwango, amagambo mabi mu bo tubana, tukabaho mu irari rikabije ry’ibintu, yewe tukagera n’aho tutubaha uko bikwiye ubuzima bw’abandi ku buryo n’aho twe ntawe twabuvutsa, iyo hagize ubuvutswa twumva ntacyo bitwaye.

  1. Ntitukihutire gucira abandi urubanza

Yezu amaze kuvuga mu magambo yumvikana neza iby’inabi ya bariya bahinzi batiwe umurima w’imizabibu, abamwumvaga bose basanze ari abatindi b’abagome ndetse bakwiye kuryozwa ubwo bugome bwabo. Koko rero bishe byinshi ndetse barabijambije dore ko  batabaye inyangamugayo ngo bakore birinda icyazatuma bagawa, ngo buzuze inshingano zabo, bahabere uwabatumye abizeye, baharanire kugira umusaruro mwiza kandi bazaterwe ishema no kuwumurikira Nyirumuzabibu yakwiyizira cyangwa yagira uwo atuma.  Bavandimwe natwe kimwe n’iriya mbaga yumvaga Yezu, ducira abandi urubanza nyamara uwashaka gukiza ubuzima bwe yakwemera ko ari mu mubare w’abahemu agahera aho asaba Yezu wadupfiriye ngo amufate akaboko, amukure mu kibi, agendane na we mu nzira y’ubutungane. Ari abashinzwe kwita ku mibereho y’abantu mu nzego za politiki, ari abashinzwe umurimo wo kwita kuri roho zacu, ari uwabatijwe wese, yisuzumye neza yasanga  hari ibyo ahuriyeho n’abanyamizabibu b’abahotozi. Twese se igihe tubatijwe, tugakomezwa, igihe duhawe amasakramentu y’uburumbuke n’ubutumwa (ubusaseridoti n’ugushyingirwa) ntitwahamije ko Imana hari ibyo idushinze kandi bikwiye kurumbuka tukazayiha raporo? Ni nde se wakwihandagaza ngo avuge ko abitunganya neza agiriye Nyagasani ku buryo igihe icyo ari cyo cyose yatanga raporo yemye?

  1. Muri iki gisibo twihe umugambi

Muri byinshi twafataho umugambi dukwiye kwiyibutsa ko Nyagasani yifuza abakozi beza mu muzabibu we, bityo dusabwa gukora ibyo dushinzwe tubigiriye Imana. Ku mukristu ntibihagije gukora, ahubwo gukora neza nk’uwatumwe n’Imana kandi uzahembwa na yo. Mu byo twica, rya sakramentu ry’imbabazi ni ngombwa. Abarihabwa uko bikwiye ni abisuzuma neza badata umwanya wabo bavuga ibyananiye abandi, babangukirwa no kwishinja ubwabo ari na ko barangamira Nyirimpuhwe wadupfiriye ku musaraba. Muri iki gisibo kandi rya rari ry’ibintu ritugeza habi ndetse n’uwaba atubangamira mu nzira yo kubyongera tukaba twamwikiza cyangwa twashaka abamudukiza, turitsindishe ukwigomwa, ibyo twigomwe tubifashishe Yezu ubabara mu bakene.

Dusabe umubyeyi wacu Bikiramariya wamenye ububabare bwa Yezu kurusha abandi bose, adusabire ku Mwana we  umutima uhunga ikibi ukizirika cyiza.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho