Abakristu ni bo bambere batumwe kwimakaza amahoro

Inyigisho yo ku wa Kabiri w’icyumweru cya 1 cya Adiventi, B

Ku ya 02 Ukuboza 2014

Amasomo: Iz 11,1-10; Z 71,1-2; Lk 10,21-24

Nta we uzaba akigira nabi”

Ibihe bizire imibabaro, ibihe bizira ubugizi bwa nabi ni icyifuzo cya muntu w’ibihe byose. N’ubwo bigoye ko ibyo bihe byuzuzwa muri iyi si ni isezerano ry’Imana. Nta handi byatangirira atari mu mutima wa buri wese.

Ibi bihe tubwirwa n’umuhanuzi Izayi nta wutabyifuza. Ibihe bishingiye ku bintu bikomeye, bisaba ububasha bw’Imana kugira ngo bishoboke. Ibigereranyo umuhanuzi atanga birabyerekana.

  1. Ubusabane bw’ibyaremwe

Igishyitsi cyashibutse kandi tuzi ko muri kariya karere umuhanuzi yarimo ibiti bidakunda gushibuka kubera ubutayu. Byose birashoboka k’ubw’Umwuka w’Uhoraho. Ntakinanira Imana. N’ubwo imibereho yawe hari aho igera ikamera nk’iyumiranye ugasigara umeze nk’utifitemo ubuzima. Igiye kongera gushibuka.

Ibihe bizira akarengane, ibihe byuzuye ubutabera n’ubworoherane. Amahoro atanga ubusabane kugera no ku byaremwe byose. Kugera aho ibikoko ubusanzwe byifitemo ubukana no kuba byakwangiza ibindi biremwa biba ibinyamutuzo. Hagati y’abantu ngo “Nta we uzaba akigira nabi cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu”.

Naho hari ubwo warambirwa kubera akarengane n’ubugome bw’abantu Imana ije kugukiza. Si Imana yo kurimbura ababi ni Imana iha ababi kwisubiraho maze tukimika amahoro.

  1. Abakristu ni bo bambere batumwe kwimakaza amahoro

Ibi bihe umuhanuzi atubwira, abakristu turabikeneye kandi turabitegereje. Ibihe bizira ubugira nabi ibihe bizira amahano. Abagome n’abagizi ba nabi bagahinduka abantu beza bagasabana na bose nta wubishisha mu kigereranyo cya biriya bikoko.

Hari ubwo umuntu yagira ati “ese ko mbona ahari turushaho kujya kure ya biriya bihe”. Ibiteye ubwoba ntabwo ari ibisanganywe iyo kamere. Abagirira nabi abandi ntabwo ari abanyamahanga. None ko babaye abavandimwe, abo tuvuga ururimwe, abo dusanzwe dusangiye gupfa no gukira.

Ubwo abatuye isi barushaho kwibwira ko bateye imbere muri byinshi siko ubuntu bwiyongera, ngo ubugira nabi bugabanuke.Rimwe na rimwe umuntu akaba igikoko kuri mugenzi we kurusha ibikoko bisanzwe.

Ibihe umuhanuzi Izayi yatubwiye biri imbere turabitegereje. Muri iki gihe cya Adiventi , igihe cyo gutegereza twongere twiyibutse ko ibyo bihe bishoboka. Ibyo bihe ni ikimenyetso cy’uko Imana turi kumwe. “Ahari urukundo n’umubano Imana iba ihari”. Ntabwo Imana ishobora kuba hagati yacu igihe turi mu bugome burenze imivugirwe, ducagagurana, dushihana. Ni umwitozo duhawe mu ntangiriro ya Adiventi.

  1. Duhere iwacu

Imana tubana na yo si Imana yo mu bicu. Ni Imana itura muri wowe, mu bavandimwe bawe no mu muryango wawe. Ingoma y’Imana yogera hose ihereye mu mutima wa buri wese. Amahoro ya Kristu naganza mu mitima yacu twe abamwemeye azagera no ku bandi. Biratworohera cyane gupima uburebure n’ubugari bw’ubukristu bw’abandi. Nka wa mugani w’abanyarwanda uwo mugisha tuwibanze: “ujya gutera uburezi arabwibanza”; maze ugere no ku bandi. Dupime ubukristu bwacu. Maze tugire icyo twongeraho muri iyi Adiventi. Ni akandi kanya duhawe ko kwivugurura.

Imbaraga za Roho Mutagatifu twahawe, arizo umuhanuzi Izayi yadusubiriyemo ziduha ubushobozi bwo gutunganya iwacu, ngo Imana ihature. Imana ize mu byacu, ibe mu bacu, ibe mu gihugu cyacu no ku isi yose.

Imigenzereze yacu ikayoborwa na “ Roho w’ubuhanga, w’ubushishozi, w’ubujyanama, w’ubudacogora, w’ubumenyi, w’ukubaha Uhoraho no gutinya Uhoraho”

Kumenya Imana no kuyakira mu mibereho yacu ntibisaba ubuhanga n’ubuhangage. Bisaba kwemera kuba abo turibo ubundi ugushaka kw’Imana kugakorwa. Ntabwo bisaba imbaraga zacu. Yezu twemeye aduhishurira byose. Igihe cya Adiventi ni igihe cyo gutegereza no kwihatiraho kunga ubumwe na Yezu. Kwitegura kuzahimbaza ko Imana yigize umuntu ariko cyane cyane cyane kwitegura amaza ya Nyagasana.

Twitegura rero guhura na Nyagasani ku Munsi w’Imperuka muri rusange . Ariko twitegura cyane cyane guhura na Nyagasani umunsi wo kuva muri ubu buzima bwa hano ku isi. Buri wese akagira umunsi atazi. Uwiteguye umunsi we, aba yiteguye n’uwa rusange. Ni umwanya rero wo kongera kunoza imigenzereze yacu ngo duhore twiteguye.

Iki gihe cya Adiventi nicyo kutwibutsa ko turi mu rugendo kandi buri wese agataha ukwe igihe atazi. Tugendane na Yezu urugendo ntiruzatugora kuko tuzamureberaho.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho