Abakundana dukundane uko Yezu abishaka

Inyigisho yo ku wa gatanu w’Icyumweru cya 5 gisanzwe, A, 2014

Ku ya 14 gashyantare 2014 – Abatagatifu Siliro (umumonaki) na Metode (umwepiskopi)

Mwayiteguriwe na Padiri Charles HAKORIMANA

Amasomo : 1 Abami 11, 29-32 ; 12, 19; Zaburi 80, 10-11ab, 12-13,14-15; Mariko7, 31-37

Yezu ntiyatanze inyigisho gusa zitagira ibikorwa yakoraga n’ibitangaza bigaragaza koko ko Ingoma y’Imana yageze mu bantu. Imana ikigaragariza mu mpuhwe zayo.

Iyo umuntu agiye kwa muganga yarembye, hari ubwo agerayo yabona indembe zimurusha akumva yorohewe. Burya ububabare bw’ukuri bwumvwa na nyirabwo. Ntawe ushobora kubabara mu mwanya w’undi. Ububabare, buri mubyo twagenderaho twemezako umuntu ari gatozi. Dusangira n’abandi, twishimana n’abandi. Iyo tugize ibyago twifatanya mu kababaro byanadukundira tukaririra hamwe. Muri ibi byose hari aho tugarukira, aho tudashobora kugera. Aho niho umuntu ari. Uwo abandi badashyikira ni we wowe, ni we njyewe. Muri we niho ubumuntu buri, niho hadutandukanya n’undi cyangwa n’abandi. Aho niho ishusho y’Imana iherereye. N’iyo abantu bakubabaza bate uwo ntibamugeraho.

Uwo niwe Yezu akiza, ni we ashaka gushyikirana na we. Mu ivanjili tubona Yezu akora ibitangaza byinshi. Burya rero buri gikorwa cya Yezu kirimo inyigisho, kirimo ubutumwa ashaka kuduha.

Uwo Yezu akiza uyu munsi baratubwira ngo : “ amuvana muri rubanda, amujyana ahitaruye”. Amukoreraho ibimenyetso binyuranye. N’ubwo yari yazanywe n’abandi bakamushyikiriza Yezu , we amujyanye ahitaruye, kugira ngo ashyikirane na wa wundi navugaga abantu badashobora kugeraho. Ntabwo ashaka ko aguma mu kivunge amujyanye ahitaruye. Amukorera ibitangaza mu mutuzo w’isengesho kuko batubwirako yerekeje amaso ku ijuru, bishushanya imyifatire y’uri mu isengesho.

Kugira ngo duhure n’Imana abandi babigiramo uruhare. Kugira ngo Imana idukize ubumuga bunyuranye dushobora kugira cyane cyane ubwa roho abandi babigiramo uruhare. Baraturandata baratuyobora kuko hari icyo baba babona tubuze . Hari icyo baba babona dukeneye.

Kugira ngo tubone impuhwe z’Imana ikoresha abantu banyuranye. Bashobora kuba abayeyi bawe, abavandimwe, abaturanyi cyangwa inshuti. Yemwe bashobora no kuba n’abanyamahanga cyangwa tutazi. Ashobora kuba umusaseridoti ugushyikiriza amabanga y’Imana mu masakramentu anyuranye, adutagatifuza. Abo bose ni intumwa z’Imana ni ibikoresho by’Imana. Bakugeza ku muryango hanyuma ukinjira mu mushyikirano urambuye n’Imana. Iyo winjiye, wakira bwa buntu bw’Imana, za mpuhwe zayo yaguteganyirije.

Yezu akagufata ukuboko akakujyana ahitaruye mugashyikirana. Burya kandi koko buri wese afite uko yakira cyangwa yakiriye impuhwe z’Imana ku buryo bwe butanye n’ubw’abandi. Kuko atandukanye nabo

Hari ubwo twakwihenda tugatangarira ibikoresho aho kurangamira Nyirabyo.

Dukeneye kumva, kuko kuri ubu hari byinshi bituziba amatwi, iyo tutayapfutse twebwe ubwacu. Iyi si irimo urusaku rwinshi n’indanguramajwi nyinshi zitubuza kumva ibyo twagombye kumva. Bitubuza kumva ijwi ry’Imana mu byaremwe. Mu bantu yaremye. Hari n’uwatinya umutuzo akaronda ahari urusaku. Ahatuje hakamushisha. Yezu arashaka ko ujya ahitaruye kure y’urusaku rw’iyi si ngo wumve. Uriya yari igipfamatwi: ni ukuvuga ngo ntiyumvaga. Uretse no kuba atarumvaga ntiyavugaga, yaradedemangaga. Ubundi ufite ubwoba, cyangwa ubeshya aradedemanga. Yezu ati “Zibuka”. Zibuka uvuge ukuri, zibuka uvuge ibitangaza by’Imana, zibuka uve mu bwoba. Aho ikinyoma cyahabwa intebe ibintu bigacurikwa ku mugaragaro, umweru ukitwa umukara, ubururu bukitwa umutuku, impyisi ikitwa intama. Ababibona bagaceceka cyangwa bakadedemanga, bagakora nk’aho ntacyo bumvise cyangwa babonye. Yezu aje kutuzibura. Aratujyana ahitaruye abwire buri wese ku giti cye ati “Zibuka”. Arabwira wa wundi, wowe w’ukuri, utaremwa n’abandi udashyirwaho n’abandi.

Abatagatifu duhimbaza uyu munsi abavandimwe Sirilo na Metode babigezeho. Twibuke ko imbaraga zidasanzwe zatumye babasha kwamamaza Inkuru Nziza, mu gice kinini cy’u Burayi bazikesha kujyana na Yezu ahiherereye. Nubwo bavukaga mu muryango ukize bahisemo kujya ahitaruye mu buzima bwa kimonaki. Bavuye muri rubanda. Nyuma bahagurukana imbaraga zidasanzwe bajya kwamamaza ivanjili. Bavuze, kandi banditse byinshi na n’uyu munsi twubakiraho.

Bimaze kumenyerwa ko twizihiza Mutagatifu Valantini. Bitubere uburyo bwo kumenya urukundo nyakuri, ruduhuza na Yezu . Abakundana dukundane uko Yezu abishaka atari nk’uko rubanda ibigenza cyangwa ibishaka.

Padiri Charles Hakorimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho