Abakungu abasezerera amara masa

KU YA 31 GICURASI:

Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti 

AMASOMO: 1º. Sof 3, 14-18ª cg. Rom 12, 9-16b

2º. Lk 1, 39-56 

Abakungu abasezerera amara masa

Tumaze ukwezi kose twiyambaza, ku buryo bw’umwihariko, Umubyeyi wacu BIKIRA MARIYA. Kuva ahagana mu kinyejana cya 14, ukwezi kwa Gicurasi kwatangiye guharirwa gahoro gahoro uwo mubyeyi wacu. Hirya no hino mu bihugu by’Uburayi, bakunze kwishimira ukuntu uku kwezi guhuza n’igihe hamera indabo nyinshi kandi nziza. Bakunze kujya gutura BIKIRA MARIYA izo ndabo nziza bigeza ubwo mu mpera z’ikinyejana cya 18 ubuyoboke bwa BIKIRA MARIYA bukwijwe ku isi hose uhereye i Verona ho mu Butaliyani. Uwo muco mwiza wahawe umugisha bwa mbere na Papa Pio wa VII mu mwaka w’ 1815. Guhimbaza BIKIRA MARIYA muri Gicurasi byarushijeho kugira icyanga kuva ubwo BIKIRA MARIYA amanukiye i Cova de Iria maze akiyereka abana batatu aho i Fatima muri Portugal. Iryo bonekerwa rihebuje ryatangiye ku wa 13 GICURASI 1917. 

Igihe cyose duhimbaza BIKIRA MARIYA, dushishikazwa n’ibyiza tumukesha. Ubudahemuka yagaragaje ijana ku ijana mu mibereho ye, ukwihangana n’igihe yari ahagaze mu nsi y’umusaraba, urukundo adufitiye atugaragariza mu gihe cyose ahawe umwanya wo kuza kudusura, ibyo byose ni ibyiza bihebuje tumukesha. Akomeza kudusabira. Afitiye impuhwe abatuye isi. Ahora adusabira kugira amahoro. Atubwira ko inzira y’amahoro ari ukwemera Umwana we YEZU KRISTU. Ahorana umutima wa kibyeyi agaragariza urubyiruko. Abasore n’inkumi bashobora kurangwa n’urukundo rwa BIKIRA MARIYA. N’ubwo isi ya none yuzuyemo ibishuko bitagira ingano sebyaha yihishamo agamije gucura inkumbi, Urukundo n’Ubuziranenge BIKIRA MARIYA yagaragaje, bishobora gushyirwa mu bikorwa na roho ziyoroshya. Akaga tugira, ni uko dushaka kwishyira hejuru no kubaho ku buryo bunyuranye n’ubwiyoroshye BIKIRA MARIYA yaduhayemo urugero. 

Kugira ngo tugere kuri ayo matwara asukuye ya BIKIRA MARIYA, tuzitoza kwiyumvisha ko ku isi, nta kintu cy’agaciro dushobora guharanira usibye IJURU. Kwemerana ubwiyoroshye inama za BIKIRA MARIYA tugakurikiza Ivanjili ya YEZU KRISTU, ni ko kwinjira mu ijuru tukiri hano ku isi. Umuntu wese wiyuzuye, wa wundi wumva nta cyo akeneye cyerekeye roho ye, wa wundi wiyumvamo ubukungu bundi ku buryo bunyuranye, uwo nta cyo yigiye kuri BIKIRA MARIYA. Ni we uzasezererwa amara masa mu gihe abakene bazagwirizwa ibyiza. 

Kugira ngo twinjire mu byiza by’Umubyeyi wacu BIKIRA MARIYA, ni ngombwa kwitoza inzira z’urukundo. Dusabe dukomeje inema yo gukundana. Urukundo rwa BIKIRA MARIYA, ni rwa rundi ruzira uburyarya nk’uko Pawulo intumwa yabidusobanuriye. BIKIRA MARIYA, ntiyigeze arangwa n’uburyarya. Yagendereye mubyara we Elizabeti atagamije kwikuza cyangwa kwishyira imbere. Nta bwirasi, nta buryarya yigeze agaragaza. Yajyanywe gusa no kumufasha mu gihe yari akuriwe. Ni ngombwa uyu munsi kwisuzuma kugira ngo turebe uburyo twitangira abandi n’umutima wose. Hari indwara yateye igaragara cyane cyane i Burayi: “Ntagihemfite”. Iyo ndwara ni ko nayita: Ntagihemfite ntinyemerera kugira uwo ndamutsa, uwo nyobora yayobye, kumva unyitabaje, kwigomwa ku byo ntunze ngo nitangire abakene…Iyo ndwara nise “Ntagihemfite” igira ingaruka nyinshi mu mibereho y’abantu. Hari abasara kubera ko bihebye, nta bufasha bashobora kubona, hari abarwara ibibazo by’urudubi kuko babuze ubatega amatwi. Iyo ndwara igeza umuntu kure, ha handi atabona igihe cyo kwita kuri roho ye kubera ko yoramye mu by’isi. Iby’isi byamutwaye uruhu n’uruhande none agiye kugwa buguni ku gahinga atagira umutabara. 

Dusabire ababatijwe bose bamenye kugaragaza ubuyoboke nyakuri imbere ya BIKIRA MARIYA ubahakirwa imbere y’Imana Data Ushoborabyose. Dusabire abana bose bavuka, babatizwe kandi batozwe ubuziranenge bwa BIKIRA MARIYA. Ni bwo bazashobora kugendera mu nzira z’Urukundo Nyakuri, rwa rundi rukuza Imana, rwa rundi rutuma umuntu yiyumvamo imbaraga za roho agataraka ati: Roho yanjye irasingiza Nyagasani. N’umutima wanjye uhimbajwe n’Imana, umukiza wanjye. Ibyo byishimo bitagereranywa, nibirange buri wese muri twe, yaba umwana, yaba ingimbi, yaba umwangavu, yaba umugabo yaba umugore, twese turebere ku Mubyeyi wacu BIKIRA MARIYA. Twifurije umunsi mwiza ababikira bitwa “Abavizitandini” (i Butare mu Rwanda) ndetse n’abandi bose bashingira ubuyoboke bwabo kuri BIKIRA MARIYA AJYA GUSUHUZA ELIZABETI MUTAGATIFU (Ab’i Mushishiro n’ahandi bafite ingo mu Rwanda). 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE UBU N’ITEKA RYOSE MU MITIMA YACU. 

Padiri Sipriyani BIZIMANA