Abamamaza Yezu n’abamwakira

INYIGISHO YO KU WA 4 W’ICYUMWERU CYA KANE GISANZWE

AMASOMO: Heb 12,18-19.21-24; Z 47; Mk 6,7-13

Ibikwiye abamamaza Yezu n’abamwakira

Bavandimwe, ibaruwa yandikiwe Abahebureyi imaze iminsi iduhugura. Yadufashije gukomeza kumva ubusaseridoti bwa Kristu we muherezagitambo mukuru witanze ngo ibyaha bibabarirwe, maze abari baragiye kure y’Imana ku mpamvu y’icyaha, bayigarukire baganze mu mudendezo bakesha ibabarirwa. Nyamara urwo rugamba tururwana buri munsi; icyakora niduhumure kuko urudushoboza ari Kristu ubwe, dukwiye guhora turangamiye kandi twumvana ubushishozi amagambo atubwira kuko ari amagambo y’ubuzima.

Koko rero igihe twiyemeje kuba abe ku bwa batisimu, Yezu Kristu uwo ni we twaje dusanga. Nta shyano mu buzima bwacu bwa gikristu nko kuba twakwiyibagiza ubukuru, ubuhangare n’ubwiza bw’uwo twaje dusanga. Nta kibabaza nko kwitwa uwa Kristu ariko imigenzereze ihabanye cyane n’ibyo adusaba. Ibaruwa yandikiwe abahebureyi imuvuga “nk’umuhuza w’Isezerano Rishya ku bw’amaraso yamishwe, aruta kure ay’Abeli intungane” (He 12,24). Amaraso y’Abeli yamenwe n’umuvandimwe we Kayini (Intg 4,8) adufasha gutekereza ku nabi, ishyari n’ urwango bya muntu bigeza no kumena amaraso. Amaraso ya Yezu Kristu yo afite igisobanuro kirenze kuko kuri iyi si  nta kindi kimenyetso cyasumba icya Kristu wakunze by’ukuri, akitanga ngo abanyabyaha bakunde bakire. Mu isengesho ryacu, tujye dutinyuka gusaba Kristu ngo atwigishe gukunda by’ukuri bityo tubeho mu matwara nk’aye. Mu bihe nk’ibi by’inzara ishingiye ku bihe bigoye bya covid, gutekereza ku bandi tuyobowe n’urukundo, kwigomwa ngo tutadamarara kandi abandi bicira isazi mu jisho, kuba ijwi ry’abatagira gitabara na kivuganira uko dushoboye, ni bumwe mu buryo bwo gukunda twigana Yezu utarigeze yirengagiza abababaye.

Kurangamira Kristu ntibitana no guha umwanya ibyo atubwira. Mu Ivanjili ya none, Yezu mu kohereza aba cumi na babiri arabaha amabwiriza akomeye. Aracyamura abo yatoye bakomeza kutugezaho inkuru nziza. Bakiriye inkuru y’umukiro na bo bagomba kuyishyikiriza abandi. Basabwa gushyira amizero yabo mu wabatumye no kubaho ari we babereyeho wenyine, bakamwamamaza batiyamamaza. Ubutumwa bwo guhamagarira abantu guhinduka ndetse n’ububasha bwo kuganza ububasha bwa sekibi bimika ingoma ya Kristu, nta kindi cyabibashoboza kitari ukwishingikiriza uwabatumye. Amagambo y’iyi Vanjili ntahwitura abari mu nzego z’ubusaseridoti nyobozi gusa, yewe n’abihayimana mu miryango inyuranye, ahubwo anibutsa cyane imbaga y’Imana ko ikwiye guhora isonzeye ijambo ribeshaho, igatungwa n’amasakramentu matagatifu. N’ubwo atari impanguhe, abafite umurimo wo kwamamaza inkuru nziza bakenera cyane ubufasha bw’abo batumweho. Babereyeho guhuza Imana n’umuryango wayo, uwo muryango na wo ukwiye kubafasha kubona iby’ibanze ngo umurimo wa Nyagasani ukorwe, kandi urumbuke imbuto z’ubutagatifu, maze abakiriye inkuru nziza babe koko umuryango Imana yigaruriye.

Ni byiza kandi ko cyane cyane muri ibi bihe umuryango w’Imana na wo wiyumvisha ko icyubaka Kiliziya ari uruhare rwa buri wese. Nta ruhare ruba ruto, icyangomba ni ukugira umuganda utanga ugamije ko inkuru nziza yamamazwa no gukora ibishoboka ngo yakirwe na benshi maze ibageze ku mukiro w’Imana.

Bavandimwe, Yezu twayobotse arifuza abamutumikira biteguye guhangana n’ibihe bikaze isi iri kunyuramo. Birarangwa n’ ubuhakanyi, kudohoka mu by’Imana, impinduka mu mitekerereze ya benshi ijyana n’ ugutakaza indangagaciro za kimuntu na gikristu zo mu bihe byatambutse, indwara z’ibyorezo. Abo Yezu yatoye ijambo batezweho n’iry’ihumure, ryuje urukundo rw’abaribwirwa, rishingiye ku kuri dukesha Yezu Kristu we Nzira, Ukuri n’Ubugingo (Yh14, 6).

Ni icyo imbaga y’Imana ikwiye guhora yifuza ku bashumba bayo maze nk’uko badahwema kuyisabira ngo ikomeze itere imbere mu mubano n’ubucuti n’Imana, bakihutira kubafasha muri ubwo butumwa batibagiwe no kubasabira ubutitsa.

Impanuro Yezu Kristu aha abakira inkuru nziza yazikubiye mu bintu bibiri dukwiye kwitondera no guha agaciro. Turahirwa niba twakira kandi tukumva. Yezu ati: “Nimugera ahantu ntibabumve kandi ntibabakire…” (Mk 6,11). Koko rero kutakira abamamaza inkuru nziza, kutabumva ni ukwisibira amayira ahuza umuntu  n’Imana, ni ukwanga kugarukira Imana, ni ugukomeza kwituranira na roho mbi, ni ukwanga kwakira umukiro turonkera mu murimo usohozwa n’abo Yezu adutumaho.

Bavandimwe, ibi byose bidufashe kwibaza uko twakira abatuzanira inkuru nziza ndetse  n’uburyo twakira ijambo batuzaniye. Nituryakira neza tugatungwa na ryo tuzabaho atari muri ubu buzima gusa ndetse no mu buzaza.

Nyina wa Jambo w’i Kibeho aduhe guhora ducyereye kwakira inkuru nziza no kuba abahamya bayo.

Padiri Fraterne Nahimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho