Abamukozeho bose bagakira indwara zabo

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 23 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 09 Nzeri 2014 – Mutagatifu Petero Klaveri, umusaserdoti.

AMASOMO MATAGATIFU: 1. 1Kor 6,1-11; 2. LK 6, 12-19

YEZU AJYA KU MUSOZI GUSENGA, IJORO ARIKESHA ASENGA IMANA SE

Bavandimwe, inyigisho y’uyu munsi reka nyihere ku iyi nteruro umwanditsi w’Ivanjili atangiza Ivanjili y’uyu munsi, interuro dushobora guha agaciro gake kandi ari yo musingi wa byose: “Yezu ajya ku musozi gusenga, ijoro arikesha asenga Imana se”. Mu Ivanjili y’uyu munsi baratubwira ukuntu Yezu, mbere yo gukora igikorwa gikomeye, kizaba umusingi n’ifatizo by’ubuzima bwa Kiliziya yaraye asenga Imana se ijoro ryose. Iri sengesho birumvikana ko ryari ryuzuye icyizere gikomeye, akiyibagirwa ubwe n’ugushaka kwe ahubwo agaharanira ugushaka kwa Se. Ni muri iryo sengesho rirerire, ryimbitse kandi mu mushyikirano wa Roho Mutagatifu havubutse igikorwa cyo gutora intumwa zizaba ishingiro rya Kiliziya n’iry’ukwemera: nemera na Kiliziya imwe, ntagatifu, gatolika kandi ishingiye ku ntumwa.

BUKEYE ATORA BAMWE MU BIGISHWA BE ABITA INTUMWA

Bavandimwe, ubutorwe buvubuka mu isengesho kandi bugaherekezwa na ryo. Isengesho kandi ni ipfundo ry’ubutumwa. Abanyarwanda bagira bati:” utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze”. Utaganiriye n’Imana na we ntaho ashobora guhurira n’ubutorwe n’ubutumwa. None se ntimuzi ko isengesho ari ukuganira n’Imana nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we? Ni mu isengesho dushobora guhurira n’Imana Umubyeyi wacu akatubwira, tukamubwira, akaduhana akaduhanura ndetse akaducyaha. Tukamusaba akaduha, tukamushimira, tumusingiza. Ni mu isengesho Imana umubyeyi wacu ashobora kutugirira icyizere akadutuma kandi buri muntu ku giti cye no mu izina rye. Intumwa twumvise muri iyi vanjili, mu mazina yazo bigaragaza ko umuntu wese atorwa mu izina rye kandi agahabwa ubutumwa bumukwiye, ntawe utorwa mu izina ry’undi cyangwa ngo ahabwe ubutumwa bwa mugenzi we.

HANYUMA AMANUKA UMUSOZI ARI KUMWE N’ABIGISHWA BE

Mu mbaraga z’ubutorwe bushingiye ku isengesho havubuka imbaraga zo kumanuka umusozi. Umusozi hano usobanura ibintu bibiri: usobanura ingorane z’ubuzima kuko umusozi usaba imbaraga mukuwuterera no kwigengesera mu kuwumanuka. Umusozi kandi ugenura kwishyira ejuru, kugenga byose(domination). Naho kumanuka umusozi bigasobanura ubwiyoroshye, guca bugufi. Ni muri ubwo buryo nyine uwatowe, agahabwa ubutumwa agomba kubwakirana ubwiyoroshye akamanukana na Yezu umusozi umutandukanya n’abo atumweho kugira ngo abashe kubegera no kubashyikiriza ubutumwa.

ABANTU BENSHI BATURUKAGA YUDEYA, YERUZALEMU, TIRI NA SIDONI BASHAKA KUMWUMVA NO GUKIRA INDWARA

Iyi migi twumvise mu Ivanjili ibiri ibiri ifite ibisobanuro bihabanye. Yudeya na Yeruzalemu ni imijyi mitagatifu. Naho Tiri na Sidoni ikaba imijyi mipagane. Yaba imigi mitagatifu cyangwa mipagane abayituye n’abayikomokamo bose bakeneye ubutungane n’umukiro bya Yezu bakesha kumwumva no gukira indwara. Koko rero ntawakwihandagaza ngo agire ati:“ sinshaka kumwumva cyangwa narangije kumwumva”, cyangwa ati:” narangije gukira sinkibikeneye”. Uyu munsi Nyagasani araguhamagarira kuva muri Yudeya na Yeruzalemu byawe aho wibwira ko uri intungane, kuva muri Tiri na Sidoni byawe aho washaye mu Kibi ngo umwumve kandi ukire indwara yawe.

ABAMUKOZEHO BOSE BAGAKIRA INDWARA ZABO

Gukizwa na Yezu bisaba kumukoraho, kugira umushyikirano na we (contact réel et personnel) kuri roho no ku mubiri. Kuba abamukozeho barakiraga indwara zabo ntibyaturukaga gusa mu kumukorakoza ikiganza ahubwo byaturukaga ku kwemera, ukwemera na ko kugaturuka mu kubanza kumva Yezu. Uyu munsi natwe turahamagarirwa kumwumva no kumukoraho ngo dukire indwara zacu cyane cyane izo Mutagatifu Pawulo Intumwa yatubwiye ko tugomba kwirinda: ubusambanyi, gusenga ibigirwamana, gukubana no gukora ingeso mbi, ubujura, ubugugu, gusebanya, ubusinzi, ubusambo n’ubwambuzi byo mpamvu yo kwamburwa umugabane mu Bwami bw’Imana.

Bikira Mariya Umwamikazi w’intumwa aduhakirwe ngo dukomere ku butorwe no ku butumwa bwacu.

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho