Ku wa 6 w’icya 7 Gisanzwe, A (25/02/2017)
Amasomo: Sir 17, 1-13; Zab 102, 13-18; Mk 10, 13-16.
Uwo ni Yezu uduha ikigereranyo cy’abinjira mu Ngoma y’ijuru. Abana muri rusange ni beza. Bagira umutima woroheje kandi wizera abakuru uhereye ku babyeyi babo. Hari umuntu watekereje maze yemeza ko umuntu avuka ari mwiza muri kamere ye nyamara abandi (sosiyete) akaba ari bo bamugira mubi. Hari n’uwemeje ko umuntu muri kamere ye ari mubi ko agirwa na Sosiyete imusiga ubwiza. Uko biri kose, umwana wese avuka yitegereza ababyeyi be n’abandi bose bamukuriye. Umwana wese abangukirwa no kwigana. Yigana ababyeyi be n’abavandimwe amenya mbere y’abandi. Iyo ageze mu gihe cyo kwiga na bwo, yitegereza urungano n’urubyiruko rumukuriye. Aho ni ho avana umugisha cyangwa akavangirwa. Iyo ababyeyi n’abavandimwe ari beza, akurana imico myiza. Iyo n’umuco uri mu gihugu uboneye, uburere bwo mu rugo bwunganirwa n’ibyo yungukira mu mashuri no mu gasozi. Umwana wavukiye mu rugo rwuzuye imigogoro, agorwa no gutora imico myiza hakiri kare. Mu bihe isi arimo isa n’iyadukanye imico mibi, uwo mwana na we akura akora nabi! Icyo dusaba ni uko abantu barushaho kwisubiraho, guca akenge no kumenya akatsi n’ururo kugira ngo bajye basigira ababo umurage mwiza.
Ahari isoko y’umuco mwiza ni kwa Yezu Kirisitu. Ababyeyi bimitse uwo mucunguzi mu mitima yabo, baha umusingi w’umunezero abana babo. Abakira umugisha Yezu atanga, bafasha abana babo kuwakira. Abo babyeyi bahawe umugisha iyo ari benshi mu nzego zose, batora amategeko atuma imibereho y’abantu irushaho kunyura Imana Data Ushoborabyose. Amatwara anyuze Umuremyi ni yo atuma turemya mu nzira y’ukuri, ibyishimo n’amahoro tugana ihirwe rihoraho.
Ese mubona muri iki gihe abana benshi bakira umugisha w’Imana Data Ushobora byose? Hari abawakira ariko ni bake cyane. Hari abavukira mu ngo zirimo ingamba zigana icyiza ariko bagera mu mashuri bakamera nk’ihene nziza irerewe ku mbi! Na none kandi mu gihe turimo, hari amategeko yitaruye Uwaturemye agafasha aborama koroma! Tubigire dute? Ni ibyo se umuntu yaremewe? Ni ibyo se Mwene Siraki yatunyuriyemo?
Dore inshingano dufite ni iyi: Duharanire kwakira umugisha kandi dufashe abana bacu kwegera uwiteguye kubaramburiraho ibiganza. Biragoye cyane, ni yo mpamvu ibihe turimo ari ibyo kurwana inkundura twifashishije intwaro twahawe z’urumuri. Nta guhebera urwaje! Ni ukurangamira uwo Yezu maze icyo atubwiye akaba ari cyo twihatira gukora kabone n’aho amategeko muri Sosiyete yaba atwara ibintu intambike!
Yezu Kirisitu, nadutabare. Umubyeyi Bikira Mariya adufatiye iry’i Buryo. Abatagatifu duhimbaza, Romewo, Ludoviko Verisiliya na Kalisiti bahowe Imana, Alidetrudisi, Toribiyo Romo, Sezarewo, Nesitori, Sebasitiyani n’Umuhire Siriyako Mariya Sanca, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana