Ku wa 5 w’icya 31Gisanzwe A, 10 Ugushyingo 2017
Amasomo:
Isomo rya 1: Rom 15, 14-21
Zab 98 (97), 1-4
Ivanjili: Lk 16, 1-
Ivanjili y’uyu munsi ishatse kudukangura twese abayisomewe. Abantu bahora bumva Ijambo ry’Imana bagira amahirwe kuko bahora mu ishuri ribahugurira kugendera mu nzira ibafitiye akamaro kuruta byose. Ariko se nyamara dukurikije uyu mugani Yezu Kirisitu aducira, ko ubanza abagiriwe ubwo buntu bwo kwegera ameza matagatifu babupfusha ubusa? Ibyo byaba biterwa n’iki?
Abana b’isi barusha ubwenge ab’urumuri mu mibanire yabo. Ni uko Yezu yabyemeje. Impamvu abivuga, ni uko ab’isi bagira ubwenge bwo gukora ibibafitiye akamaro n’ubwo akenshi nta nzira y’ukuri baba banyuzemo. Ab’isi bagira ubwenge bwo gucakura bakamenya kwiteganyiriza. Bazi gushaka incuti n’imibereho, byaba na ngombwa bagatanga ruswa. Bazi kugohora ku byo bashinzwe gucunga kandi bakabikora rwihishwa. Bazi gucacura abantu kugira ngo bagire icyo babaha ku buntu. Bazi kuryarya no kubeshya bagamije inyungu zabo. Bazi gusisibiranya kugira ngo bivaneho amakosa. Ibyo byose bikorwa n’ab’isi, byitwa ubwenge bwabo. Nyamara ubwo bwenge babukoresha nabi kuko butabaganisha mu nzira yo gushaka icyiza n’amahoro akenewe. Amahoro afite Uyatanga. Ayo ntibayageraho kuko Nyirukuyatanga batamuzi cyangwa bamwirengagiza. Akenshi usanga inzira mbi bagenderamo ari yo bahisemo kuko bacupiriye kure y’ahatangarizwa ibyiza by’Imana Data Ushoborabyose.
Abana b’urumuri, ni abemera Urumuri rwa Kirisitu. Ni abashakashaka uburyo ubwenge bamukomoraho butabapfira ubusa. Ariko Yezu avuga Abana b’urumuri yashakaga kuvuga abigishwa be bose muri rusange, mu gihe cye no mu kizaza. Uwabatijwe hari ubwo usanga yibereyeho uko bisanzwe ntacyo akora kugira ngo Batisimu yahawe yere imbuto zigaragara abe Uwa Kirisitu koko.
Buri wese mu babatijwe, nahore yikubita agashyi yirinde uburangare. Nakoreshe neza ubwenge yahawe kugira ngo aronke icyiza kiruta ibindi byose: Kwiziganyiriza umwanya mu ijuru. Nakore ubutumwa no muri bagenzi be. Ni rwo rugero Pawulo intumwa yaduhaye, we utanga ubuhamya yemye yishimye ati: “…nshobora kwirata muri Kristu Yezu ibyo nkorera Imana…Bityo uhereye i Yeruzalemu ukazenguruka ukagera muri Iliriya, nahakwije Inkuru Nziza ya Kristu”.
Natwe dukomeze tugerageze. Yezu Kirisitu abisingirizwe. Umubyeyi Bikira Mariya adukakirwe. Abatagatifu bose cyane cyane Lewo duhimbaza none, badusabire kuri Data Ushoboranyose.
Padiri Cyprien Bizimana