Abantu bashyitse

Umunsi mukuru wa MATAYO INTUMWA

AMASOMO: 1º. Ef 4, 1-7.11.13; Zab 19 (18), 2-5; Mt 9, 9-13.

1.Gutera imbere mu ngabire za Nyagasani

Kuri uyu munsi mukuru wa Mutagatifu Matayo, Ijambo ry’Imana riradushishikariza gutera imbere mu ngabire Nyagasani yatugeneye kugeza ubwo tuzaba abantu “bashyitse”. Pawulo intumwa aratugira inama nyinshi adushishikariza kwitwara bihuje n’ibyo Yezu Kirisitu yadutoreye. Yadutoreye gutera intambwe tugana ijuru. Aranadushishikariza kandi guterana inkunga muri iyo nzira. Ni ugufatanya nta kundi: kuko twahamagariwe gusangira ukwemera kumwe nk’uko nyine abitubwira mu ibaruwa yandikiye Abanyefezi. Ntitwatorewe gutebera mu by’isi. Twatorewe gusangira ibyishimo bitangwa n’Uwamanutse akongera akazamuka atahanye imbohe zose. Tuzarushaho kugaragaza ubumwe muri iyo nzira igihe ingabire twahawe tuzazikoresha mu kubaka koko umubiri wa Nyagasani ari wo Kiliziya. Umurimo wo gufatanya kubaka Kiliziya no kuvugurura isi yacu ngo ibe nziza usaba ingabire zitangwa zikomoka kuri Roho Mutagatifu ubwe.

  1. Ingabire wahawe

Buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, uko Kirisitu yayimugeneye. Kuva ku makoraniro ya mbere Kiliziya igitangizwa na Nyirayo Yezu Kirisitu, umurimo wo kogeza Inkuru Nziza no gusobanura Ijambo ry’Imana wari uw’ibanze mu buzima bwa Kiliziya. Buri mukirisitu wese wabatijwe yihatiraga kugaragaza ibyo Roho Mutagatifu amukoreramo yihatira guhuza ubuzima bwe n’Inkuru Nziza yakiriye.

  1. Ibyiciro byihariye

Pawulo intumwa atubwira ibyiciro bitatu byihariye byagaragazaga rwose ingabire zikomeye Roho Mutagatifu atanga.

Intumwa ari zo Bogezabutumwa bari abantu biyumvamo ingabire yo kujya hirya no hino gushinga amakoraniro. Abo rwose bagaragazaga umuhate kuko bifuzaga ko Inkuru Nziza ya Kirisitu igera muri buri mugi ikavugurura abawutuye bose.

Abahanuzi: na bo bari abakirisitu buzuye Roho Mutagatifu rwose. Na bo bavaga mu mugi bajya mu wundi bajyanywe no gushishikariza abavandimwe kwizirika kuri Nyagasani Yezu. Aba rero barangwaga no gucyaha ibintu byose bitajyanye n’ukuri gukiza. Nta bwoba bagiraga. Babaga bazi uko abantu babayeho. Nta kibazo na kimwe birengagizaga mu bibangamiye abaturage bose. Ijambo ryabo ryabaga ari ijambo ry’ukuri rizira gushyigikira amafuti. Muntu wa none akwiye kuzirikana ubwo butumwa abakera buzuzaga. Bizashoboka bite kuvana muntu w’iki gihe ku kinyoma yanywanye na cyo? Kumubuza kohoka ku bigirwamana bizashoboka bite? Ese urudubi rw’uburiganya, ruswa n’ubugizi bwa nabi bizashira cyangwa bigabanuke nta bantu biyemeje gukoresha ingabire bahawe? Kirisitu ni umusaseridoti, umuhanuzi n’umwami. Asangiza bamwe muri Kiliziya iyo ngabire y’ubuhanuzi. Abavuga ko bayihawe, nibayikoreshe. Abepisikopi n’abapadiri, iyi ngabire barayihawe. Nibayikoreshe cyane cyane muri Afurika maze turebe ko uyu mugabane usa n’uwavumwe wasusuruka. Ni henshi muri Afurika harangwa guhohotera ubuzima, akarengane, ikinyoma n’urugomo…Ibyo byose ntibishobora gutuma abantu bakira. Ngaho abahanura nibahanure bifuriza ibyiza byose bigeza ku mukiro w’ijuru.

Abashumba n’abigisha mu makoraniro: abo ni abantu bari bashinzwe gutunganya ubuzima bw’ikoraniro. Bo ntibajyaga hirya no hino. Bari abayobozi ba hafi b’ikoraniro muri ryo. Cyakora nyine abo na bo barangwaga n’ukuri akaba ari ko bayoboraho abantu bose. Bari abagabo bahamye bavuga ijambo rihumuriza. Ntabwo bashyigikiraga amafuti muri Kiliziya. Bashishikazwaga no kugira ngo abayoboke batere imbere kuri roho no ku mubiri.

4.Inzira nta yindi

Ni uguhaguruka tugasanga Yezu Kirisitu tukamukurikira tugasangira iteka kugira ngo aduhaze imbaraga zivugurura imitima. Matayo wahoze ari umusoresha yaduhaye urugero. Yezu yamusanze yicaye mu biro by’imisoro ni ko kumuhamagarira kumukurikira. Ntiyazuyaje. Yasize ibyo yarimo akurikira Yezu ndetse amutumira iwe barasangira. Uwahoze ari umunyabyaha asoresha kimwe n’abandi rimwe na rimwe arengera aca ibyamirenge, yahuye na Yezu arasobanukirwa. Yamenye neza ko iryo faranga yakirigitaga ryashoboraga kumutera kurigita. Yezu yaramukijije amugira umwe mu Ntumwa ze.

Benshi mu Bafarizayi babonye Yezu asangira na Matayo n’abandi banyabyaha, batangira gukanura amaso. Bari barigize intungane maze bagacira imanza abo babonanaga intege nke bose. Benshi bikomereje iyo nzira y’ubugambo mu gihe Yezu we yakiriye abanyabyaha bagakira.

Matayo Intumwa, nadusabire guhaguruka mu byo turimo bitatuganisha mu ijuru, dukurikire Yezu Kirisitu kandi twitangire ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru Nziza ye, duhanurire abahabye kandi tubashishikaze kuba abantu bashyitse bayingayinga igihagararo cya Kirisitu. Yezu Kirisitu nasingizwe. Bikira Mariya naduhakirwe iteka. Abandi batagatifu duhimbaza none (Yonasi, Casitoro, Landelina na Mawura) badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho