Abantu bose bagomba kwisubiraho bakabatizwa

Inyigisho yo ku cyumweru cya 2 cya Adiventi, C, 09/12/2018

Amasomo: 1º. Bar 5, 1-9; Zab 126 (125), 1-6; Fil 1, 4-6.8-11; Lk 3, 1-6

Kuri iki cyumweru cya kabiri cya Adiventi, ubutumwa Yohani Batisita yakoze tubuzirikaneho butumurikire. Ivanjili ya none ariko isa n’aho itangaje: kuki igomba kutubwira amazina y’ibikomerezwa byo mu bihe bya Yohani Batisita?

Tuzi ko Yohani Batisita ari we muhanuzi werekanye Yezu ku mugaragaro. Yatorewe kuzamubera integuza. Bwari ubutumwa butoroshye. Yari umuntu w’umwizige. Ijwi ry’Imana ryamusanze mu butayu. Aho mu butayu hamuberaga ahantu yihererera akazirikana ku buzima yarimo. Ntiyari umuntu w’amatwara aregeje. Imana yamwihereye ingabire yo kuba umwizige witaruye ibihinda byo mu isi, ni yo ubwayo yamubuganijemo imbaraga zatumye agenda akarere kose ka Yorudani yigisha ko abantu bagomba kwisubiraho bakabatizwa kugira ngo bagirirwe imbabazi z’ibyaha byabo.

Ubutumwa bwo guteguriza amayira Yezu Kirisitu bugira ababutorerwa. Bene abo barisuzuma. Bariherera bagasenga. Basa n’abajya mu butayu koko. Reka twihute tuvuge ko abitegura kuba abasaseridoti bagomba kwiyumvisha ko ubuzima bwabo bufite aho buhuriye n’ubwa Yohani Batisita. We tuzi ko yari umwizige wagiye mu butayu agasenga. Turanatekereza ko nta bintu byinshi birangaza bishukana byariho. Ibihe by’ubu byo ni amashiraniro. Hari byinshi birangaza. Abajya mu butayu kwitegura twavuga ko ari abajya mu maseminari no muri za novisiya. Abo bahabwa igihe gihagije cyo kwitoza inzira y’ubwizige nka Yohani Batisita. Twakwibaza niba bihemberamo cyangwa bakuzwamo intego yo gusaba kumva ijwi ry’Imana ribasunikira kujya kwigisha amahanga yose. Ku batari bake, ubwizige ntibushakwa. Bamwe batura mu iseminari ariko umutima udahari. Hari n’abamara kujya mu butumwa ukibaza niba inyigisho zaratanzwe bahari bumva cyangwa basohotse. Abandi babangamirwa no gushyira imbere iby’ubwenge bw’ibitabo nyamara isengesho ntaryo. Ku bandi umuntu yibaza niba ari ijwi ry’Imana bumvise cyangwa niba ari ibindi batumweyo. Ba Yohani Batisita barakenewe. Nibataboneka isi izerekwa na nde Umukiza? Ese nibibeshya ko bumvise neza ijwi ribahamagara, aho ntibazayobya isi aho kuyironkera umukiro?

Ubutumwa ba Yohani Batisita bahawe ni ubwo kwigisha abantu bose. Twibajije impamvu ivanjili ya none yagombye kuvuga amazina nka Tiberi Kayizari, Ponsiyo Pilato, Herodi na Filipo, Lizaniya, Ana na Kayifa. Abo bose bari ibikomerezwa: Umwami w’uburomani, abatware n’abaherezabitambo, abo bose na bo bari mu bashoboraga gukizwa n’inyigisho ya Yohani Batisita. Na bo bashoboraga kwisubiraho bakabatizwa. Nyamara si ko byagenze. Twitegereje neza amateka y’abantu mu isi, mu bategeka isi hazakira soryo kuko abesnhi bashyira imbere icyubahiro cyabo mu isi maze iby’Imana bakabisuzugura. Abo bose bo mu gihe cya Yohani na Yezu, nta n’umwe wigeze atekereza ku butumwa bwatangwaga. Bahisemo kwicisha Yonani na Yezu Kirisitu.

Dusabire cyane abitoza gutegurira Yezu amayira. Bagire imbaraga zo gusiza utununga turi mu mitima yabo bakere kwakira ingabire z’Imana zizatuma bavuga ubutumwa nta mususu. Dusabire abakomeye bo mu isi na bo biyoroshye umukiro w’Imana Data Ushoborabyose ubagereho. Dusabire ababatijwe bose kudapfusha ubusa ingabire bahawe. Bakunde Yezu bamukurikire bamukuze hose.

Yezu Kirsisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Petero Furiye, Lewokadiya, Restituti, Yohani Diyego na Siro badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho