Abantu nibarekere aho guhemuka

Turizihiza Bikira Mariya Umwamikazi w´i Fatima.

Inyigisho yo ku wa 13 -05- 2018. Amasomo: Sof 3, 14-18a Cg. Rom 12, 9-16b; Zab ni Iz 12,2-6; Lk 1, 39-56

Biramenyerewe, ukwezi kwa Gatanu, ni ukwa Bikira Mariya. Ahaganje ubuyoboke bukomeye ku Mubyeyi wacu Bikira Mariya, batura misa buri munsi, bakavuga ishapule kandi bagakora isengesho ryo gutura Umubyeyi indabo.

I Fatima muri Porutugali, ku wa 13 Gicurasi 1917, Bikira Mariya yabonekeye abana bato batatu (Jacinta, Fransisko na Lusiya) abatuma kubwira isi yose ko igihe cyo guhinduka kigeze. Yagize ati: ” abantu nibarekere aho guhemukira Nyagasani, barahemutse birenze urugero”. Ni igihe cyo guhinduka no kuyoborwa n’Inkuru Nziza Ntagatifu. I Kibeho mu Rwanda na ho Bikira Mariya yahaje ku wa 28 Ugushyingo 1981. Abakobwa batatu yabonekeye, na bo yabatumye kumenyesha isi ko igomba kwisubiraho kugira ngo itagwa mu rwobo. Umubyeyi wacu Mariya yasabye urubyiruko kumubera indabo nziza.

Biragaragara ko Bikira Mariya afite uruhare rukomeye mu mateka y’ugucungurwa kwacu. Yemereye Imana Data Ushoborabyose kumvira umugambi wayo kugera ku ndunduro. Yabayeho asukura umutima we buri segonda kugira ngo Sekibi itamugira uko yagenje Eva wa kera imuhenda ubwenge. Bikira Mariya yakomeye ku ibanga rya Data wo mu ijuru. Yatwaye Yezu mu nda ye kandi amwumvira muri byose. Bikira Mariya ni urugero rwacu twese. Tumunyureho tugere kuri Yezu Kirisitu.

Tugenze nka we. Tumwigane ingendo mu rukundo. Yahagurukijwe n’urukundo ajya gusura Elizabeti amara igihe amufasha imirimo kuko yari akuriwe na we n’ubwo yari mu za bukuru bwose. Urugendo yakoze ava mu Galileya ajya muri Yudeya gusura mubyara we, ni ikigereranyo cy’intambwe tugomba gutera natwe dushyira abandi urukundo rwa Nyagasani twamenye. Bikira Mariya ntiyasangiye imirimo n’amafunguro gusa, ahubwo yasangiye na Elizabeti ubusabane bw’ingabire y’Imana n´urukundo bya kivandimwe. Amabanga yayo yari abasendereye ni yo bishimiye gusangira mbere y’ibindi byose. Dufite ikimenyetso cyabyo: Igihe Bikira Mariya aramukije Elizabeti, umwana Yohani Batisita wari mu nda yisimbagizanyije ibyishimo bisaga umubyeyi we.

Na n’ubu Bikira Mariya ntahwema guhaguruka ajya gusura abantu hirya no hino ku isi. Icyo abagezaho, ni ibyishimo bya Nyagasani bimwuzuye umutima. Aza ahimbajwe na cya gisingizo yatangarije Elizabeti, igisingizo cye twumvise mu Ivanjili: “Umutima wanjye urasingiza Nyagasani, kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye”.

Tumwigane dukurikize n’iyi nyigisho ya Pawulo Mutagatifu: “Urukundo rwanyu ruzire uburyarya. Ikibi kibashishe mugihunge, na ho icyiza mukihambireho. Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro. Muragire umwete ntimukabe abanebwe, nimushishikare, mube abagaragu ba Nyagasani. Mwishimire amizero mufite, mwiyumanganye mu magorwa, ntimugahweme gusenga. Musangire n’abatagatifujwe bakennye, muharanire gufata neza abashyitsi. Musabire umugisha ababatoteza, mubasabire umugisha aho kubavuma. Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira” (Rom 12, 9-15).

Yezu Kirisitu nasingizwe iteka n´ahantu hose. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe iteka ku Mwana We. Abatagatifu Jacinta na Fransisko mudusabire  kuri Data Ushobora byose.

Padiri Emmanuel MISAGO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho