Abantu twese twifitemo imico ya Gahini, twisubireho

Inyigisho yo ku wa mbere w’icya VI gisanzwe C

Amasomo:Intg 4,1-15.25; Z 50; Mk 8,11-13

Ingaruka z’icyaha cy’inkomoko ntizatindiganyije kwigaragaza

Burya koko Shitani ntihurwa. Iyo ishutse umuntu akagwa mu cyaha, kuri yo, ntibiba bihagije. Iba yesheje umuhigo iyo uwo yagushije mu cyaha igeze aho imwandagaza ku mugaragaro. Ingero: Shitani ntinyurwa iyo igushije umuntu mu cyaha cy’ubusambanyi nibura ngo imurekere aho igende! “Yiruhutsa” ari uko imwandagaje ku karubanda, afashwe abirimo, cyangwa atwaye inda mu buryo budahwitse, yanduriyemo indwara cyangwa asubiranyemo ku mugaragaro n’uwo bahirimanye. Shitani ikora ku buryo ku icyaha igutuyemo hashibukamo ibindi byinshi. Koko nk’uko ineza irumbuka indi migenzo myiza nk’amahoro, kubabarira, gutuza, gusenga…ni nako ikibi gikurura ibindi bibi byinshi. Ingero: Umuntu ugiye kwiba, burya aba yanavamo umwicanyi, umubeshyi n’ibindi. Biroroshye cyane ko umusambanyi yaba n’umujura (yakwiba kugira ngo abone ibyo ahonga uwo bashodekanye), yaba umwicanyi igihe habaye gusama inda itifuzwaga, yaba indyarya n’indimanganyi yihakana burundu uwo bagwanye mu cyaha igihe haje ingaruka.

Bibiliya, ifatiye ku buzima bwa Gahini wishe umuvandimwe we Abeli, iradusaba kwiringira Imana, kuyumvira yo yonyine yaduha imbaraga tukaganza intege nke twese twifitemo. Icyaha cya Adamu na Eva cyo gusuzugura Imana no kubaho nk’aho itariho cyageze no mu bana babo. Koko agahinda gashira akandi ari ibagara. Ni uko inyoko-muntu itikira biturutse ku buhakana-Mana bwayo. Ishyari rya Gahini ribyaye urwango, urwango ruvuyemo kwica uwo bonse rimwe! Igihe umubano wa Muntu n’Imana yamuremye usimbujwe umubano we n’inyongozi Sekibi, ni mwene-muntu ubitikiriramo. Muntu yariyishe, ntiyiririra. Azarokoka ari uko amenye kandi akakira Yezu Kristu, Imana rwose n’Umuntu rwose, we uzemera kwigerekaho inyenga ya muntu kugira ngo atsinde yo rupfu na Sekibi maze atangarize bose ubuzima.

Twirinde ishyari, twese turi ab’Imana, twese turi magirirane

Abo turi bo n’ibyo dutunze byose tubikesha Imana. Kubiryaniramo, kubishwaniramo no kugirirana amashyari ni ukuyoba. Usanga abantu dupfa ibyo twatijwe cyangwa se twaragijwe. Twese turi magirirane kandi duhamagariwe kuzuzanya mu bo turibo no mu byo dukora. Gahini w’umuhinzi na Abeli w’umworozi bose babereyeho Imana kandi nta we ukora ibisumba iby’undi. Dusabire cyane abokamwe n’amashyari, guhekenya amenyo, bariya bose bahagarariwe na Gahini ngo bisubireho, basigeho kuba abambari b’inabi n’urupfu babe abarengezi b’ubuzima. Dusabire kandi abakwibeshya ko basumba abandi, ko ituro ryabo rishimwa n’Imana (abo Abeli ahagarariye) barusheho kworoshya, guhora basenyera icyaha no guharanira ineza ya bose.

Twisuzumye neza twasanga twese twibitsemo imico ya Gahini

Isi ntiragera aho irangwa n’urukundo n’impuhwe bimwe koko byashimisha Imana. N’ubwo hari abitwararika kandi bagaharanira kurangwa n’ineza nyamara ubwikunde buranga bukigaragaza muri iyi si. Hari henshi usanga kwihanganirana, gutabarana no kubabarirana byarakendeye. Hari abarangwa no kwenyegeza ikibi no gushyigikira ku buryo buziguye cyangwa butaziguye imico nyamamaza-rupfu. Ingero: ba Gahini bareze muri iyi si bahagukiye kwica barumuna babo bagisamwa cyangwa bakibereye mu nda z’ababyeyi babo: abo ni abakuramo inda ku bushake n’ababibafashamo bose. Hari abigize abafana n’intyoza mu kwogeza ikibi iyo bumvise hari uwo batibonamo wambuwe ubuzima cyangwa wasumbirijwe n’andi makuba! Hari abumva ibyago, ibiza, intambara n’andi mage byabaye ahandi, kure y’iwabo bakituriza, bakarya bakaryama nk’aho bo bari mu isi ikingiye! Iyi si igenda ibura ubufatanye mu byiza ndetse n’ubutabazi mu ngorane. Ihwa ry’undi ntirikibuza benshi gusinzira. Nyamara Imana ishaka ko twuzuzanya kandi tukamagana ikibi tugamije kurokora uwakiguyemo.

N’umwicanyi niyubahwe, agororwe mu buryo bukwiye ntakavutswe ubuzima

Koko Gahini yakoze icyaha gikomeye cyane: kwica umuvandimwe we. Yakomeje kubizambya yihenura ku Mana ati: wimbaza ubusa, sinzi iyo uwo Abeli umbaza ari kuko nta wangize umurinzi we! Nyamara Imana yarahumirije, iha Gahini ibindi bihano hagamijwe ko yakwisubiraho. Gusa Uhoraho yamaganiye kure uwahirahira kwica umwicanyi Gahini.  Gahini ntakicwe kuko aramutse yishwe nk’uko yishe nta mahirwe yo kwisubiraho no kwicuza yaba ahawe; byongeye byabyara uruhererekane rw’ubwicanyi!

Dusabe Yezu Kristu atumurikire. Amaraso ye yameneye ku musaraba yatabariye kandi akomorera abantu bose. Nta yandi maraso akenewe, aya Kristu araduhagije kuko yo adukura ku muvumo w’icyaha n’urupfu, akagangahura abantu n’ubutaka byanyoye amaraso ya ba Abeli, agatanga ihumure n’ubuzima busagambye. Bikira Mariya adusabire.

Padiri Théophile NIYONSENGA / Espagne

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho