Abanyabwenge baramya Yezu Kirisitu

Ukwigaragaza kwa Nyagasani, A: ku wa 8 Mutarama 2017

Amasomo: Iz 60, 1-6; Zab: 71,1-2.7-13; Ef. 3,2-3a.5-6; Mt 2, 1-12

Umunsi w’ukwigaragaza kwa Nyagasani ubumbye ibanga rikomeye Imana yahishuriye abantu igihe yigize umuntu mu nda ya Bikira Mariya. Ukwigira umuntu kwa Jambo ni bwo buryo Imana Data Ushoborabyose yahisemo kugira ngo abantu bave mu icuraburindi biberagamo. Iryo banga ry’Umwana wimana wigize umuntu ni ryo shingiro ry’Umukiro dutegereje. Ni intangiriro y’amakiriro y’abo Shitani yari yaraburagije ibabeshya. Ubu twese dukwiye kwishimira impuhwe z’Imana yaturokoye umwijima w’ubujiji twarimo tugicumura.

Igihe yandikiye Abanyefezi, Pawulo intumwa yagaragaje ibyishimo bihambaye byo kuba yaramenye ibanga Imana Data Ushoborabyose yazigamye kuva kera. Ndifuza ko nawe wataraka ukagira uti: “Nishimiye ingabire Imana yampaye ku buntu ikampishurira ibanga”. Ni ukwitoza kubisangiza inshuti zawe zose, muri zo, abatarakira Yezu mu buzima bwabo, bashobora kugira icyo bunguka bakagera kuri iryo banga risumba ayandi yose. Pawulo yemeza adashidikanya  ati: “Iryo banga Imana ntiyigeze iribwira abantu bo hambere, nk’uko ubu imaze kurihishurira intumwa zayo ntagatifu n’abahanuzi bayo ku bwa Roho Mutagatifu” (Ef 3,5). Igihe Yohani intumwa yeretse rubanda Yezu avuga ko ari we Ntama w’Imana, na bwo bwabaye uburyo bwo guhishura ibanga Imana yabikiye abana bayo. N’igihe amubatije, ijwi ry’Imana ubwayo ryumvikanye rigira riti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira”. Icyo gihe Imana yasobanuye ku buryo bwemeza abantu ko nta kindi ibakinze, ko ibanga yari ibafitiye kuva kera ari iryo, ibanga ry’agakiza, ko ahasigaye ari bo bagomba kwirwanaho biyinjizamo iryo banga bihatira kumwumva.

Turibuka ko igihe Yezu avutse aryamye mu kavure aho haciriritse ababyeyi be babonye akanya, abashumba bari mu kandi gace bahishuriwe iryo banga bakihutira kujya kumuramya. Turibuka urumuri rwabarasiyeho bagashya ubwoba. Turibuka umumalayika wabahumurije ababwira ko havutse Umukiza, iyo ikaba inkuru Nziza ikomeye cyane izashimisha umuryango wose. Twibuke ko kandi muri izo ntangiriro z’Isezerano Rishya, abanyabwenge b’ibirangirire baturutse iyo gihera baza gushakashaka aho Umwami w’Abayahudi yavukiye kugira ngo bamuramye banamutura amaturo agizwe n’ibintu by’agaciro gakomeye.

Ibyo byiza byose twamenye byatubuganijemo umugisha ku buryo tudashobora kubyihererana. Tubisangiza abandi nk’uko Pawulo intumwa yabikwije mu bihugu byinshi atitaye ku minaniro n’imvune zikabije yahuye na zo. Kumenyeshwa iryo banga, ni ko gutangira kubaho mu by’ukuri. Kwibera mu bujiji umuntu atarizi, ni ukunyagwa zigahera. Kwigira indangare no kutaryitaho, ni ugukorera ubusa kuko ari ubuzima dufite hano ku isi, ari ibyo dutunze nk’amafaranga n’ibindi byinshi…Ibyo byose nta kamaro iyo ubwenge bwacu budakinguriye Umwami w’ijuru n’isi. Umuntu wese utakiriye iryo banga mu bwiyoroshye nyamara akaba yakwiremereza ngo arakomeye, burya ntazi ko ku munzani umuyaga umurusha kuremera. Byose bigira ireme hamwe n’umuremyi. Ubuzima bwacu bugira icyanga iyo abisi n’ibyisi bitaducanze bituyobya. Icyubahiro, ubwenge n’ubutunzi, ibyo byose nta kavuro iyo tutitaye ku gushakashaka Yezu no kumuramya.

Abagenga b’iyi si bo hari igihe bibwira ko Umwami w’Abayahudi ashobora kubambura ibyubahiro byabo! Abateye batyo tubabona mu ishusho ya Herodi w’umubisha n’umubeshyi. Ese kuki yahiye ubwoba agakangarana yumvise ko Umwami w’isi n’ijuru yigize umuntu? Kuki yagize umwaga akarakara akabisha? Kuki yashatse kuryarya avuga ko nibagaruka bakamubwira aho umwana ari, na we azajya kumuramya! Kuki yacabiranyije abeshya ahisha ubugome n’ubumara yari yifitemo? Ni uko atari yaremeye ibanga Imana Data Ushoborabyose yagendaga ahishurira abo ku isi. Natwe igihe cyose tutakira iryo banga, igihe cyose tutaribumbatira turinyungutira, burya nta mabi n’amwe tutakora kuko buri mwanya Sekibi iba irungarunga ishaka uwo yanyanganya ngo imumire bunguri. Ni ukuba maso rero.

Twitoze gushaka umwanya wo kuramya Yezu, ibindi dukeneye azabidukorera. Mu gihe cya kera, abantu baravunikaga cyane bajya kuramya Yezu Kirisitu. Bakoraga ingendo ndende bakavunika. Muri iki gihe turimo, Nyagasani yaratworohereje, dushobora kumuramya ahari Taberinakulo hose. Ntitukirangareho na rimwe.

Yezu Kirisitu asingizwe. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza (Gasipari, Balitazari na Melikiyoro; Gudula, Magisimiyani, Pasiyenti, Lusiyani, Severini na Barduwini) badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho