Abanyabwenge batahuye imigambi mibisha ya Herodi

UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI, 08/01/2023

Iz. 60,1-6; Zab 71; Ef 3, 2-3a.5-6; Mt 2, 1-12.

Abanyabwenge batahuye imigambi ya Herodi

Bavandimwe muri Yezu Kirisitu, kuri iki cyumweru turahimbaza Umunsi Mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani. Abanyabwenge bavuye iyo gihera bajya i Betelehemu kuramya Umwana Yezu wari wahavukiye. Babonye inyenyeri ibayobora. Nyamara bageze kwa Herodi barayibura. Herodi uwo yari afitiye imigambi mibisha uwo mwana wari wavukiye kuba Umwami w’Abami, Urumuli rw’amahanga. Iryo shyano Herodi yiteguraga gukora riratangaje cyane ko nta wari umuvanye ku ngoma. Ubu se Bavandimwe, uyu munsi tuwuvanemo irihe somo?

1.Ibyishimo byasakaye hose

Igihe Yezu avutse, mu isi habaye ibitangaza bikomeye. Abamalayika bagiye kumenyesha abashumba bari muri ako karera ariko bitaruye gato Betelehemu. Abashumba baratunguwe nyamara ariko basagwa n’ibyishimo. Baririmbye baranguruye igisingizo cy’Ijuru: Imana nisingizwe mu ijuru no munsi abantu ikunda bahorane amahoro. N’ubu ku minsi mikuru yose turahanika tugasingiza dutarakira muri iyo ndirimbo nziza cyane. Kuva kuri Noheli ya mbere, guhimbaza Ivuka ry’Umukiza biranezeza. Mu bihugu by’i Bulayi, Noheli ihimbazwa mu bihe by’ubukonje buhambaye nyamara abantu bagakora ibintu byinshi cyane bigaragaza ko bishimye. Yego na none hari benshi bahimbaza ibyo kurya n’ibinyobwa gusa, ariko ikigaragara ni uko abakurambere babayeho mu bwizige bubaka uruhererekane rw’imico ishingiye ku Ivanjili ya Kirisitu.

  1. Kidobya mu birori

N’ubwo Yezu yazanye ibyishimo n’amahoro, umwami Herodi we ntiyamushakaga. Yari yarize ibyo Ibitabo Bitagatifu byavugaga ngo Umucunguzi azavuka igihe iki n’iki, nyamara ntiyari yarabizirikanye. Nta n’ubwo yari yarigeze yibaza kuri uwo idini ye yavugaga kenshi. Ntiyari anayobewe ko ihanga rya Isiraheli ryashinzwe n’Umuremyi w’ijuru n’isi. Politiki ni yo yireberaga. Icyubahiro cye ni cyo cyari kimushishikaje. Abanyapolitiki, uwabaroze ntiyakarabye! Kuva kuri Herodi na mbere ye na nyuma kugeza n’ubu rugeretse, ubona hirya no hino ku isi hari abanyapolitiki bameze nk’ibikoko bamena amaraso bagapyinagaza inzirakarengane. Ese koko kuba Herodi yaratsembye abana bose bari bakivuka kugeza ku b’imyaka ibiri, byamumariye iki? Uburyarya yashatse gushyira ku Banyabwenge bwamupfiriye ubusa. Ni uko igihe cyose abagome batega imitego bakarangiza bayiguyemo ari bo. Cyakora ku isi amaraso ameneka ni menshi. Yezu yaje guhosha ibyo byose nyamara kugeza ubu hari benshi batumva bakarinda bapfa ntacyo bivuguruyeho, ababasimbuye na bo bakagwa mu mutego nk’uwo wo kugondeka ijosi bagatera umugongo Uwabaremye.

  1. Abanyabwenge batsinze Herodi

Mu isi nta kinyamaboko icyo ari cyo cyose kizazimangatanya imigambi y’Imana. Hariho abantu batari bake bakuze bashaka gukorera Imana. Bemera kugendana na yo. Bazi ko ntacyo bakora batari kumwe na yo. Bumva ijwi ryayo. Irabayobora ikabaha gusimbuka imitego y’umwanzi. Inyemyeri ibayobora ibagenda imbere. Iyo bageze ahari umubisha, iyo nyemyeri irazima bityo inshuti z’Imana zikamenya ko hari ikibazo zikitonda zigashishoza. Abanyabwenge bageze kwa Herodi Inyenyeri iba irabuze. Tuzi uburyo Herodi uwo yashatse kubahenda ubwenge. Ibinyoma bye ni akumiro: Ati: “Mubaze iby’uwo mwana, nimumubona mugaruke mumbwire nanjye njye kumuramya!”. Byahe, birakajya! Yashakaga kujya guhonyora ako kana. Isi yari igiye gucura umwijima ariko Imana yamurikiye Abanyabwenge batahura icyago Herodi banyura indi nzira. Uwo mugome yadukiriye abana bose bakiri ku ibere arababaga! Yari azi ko Yezu yamukayiranyemo. Buri mwaka duhimbaza mu kwa  cumi n’abiri ku wa 28, abo baziranenge Herodi yarimbuye. Ubu bibereye hamwe na Yezu mu ijuru.

  1. Kuramya Yezu ni ko gutsinda

Isomo tuvana kuri abo Banyabwenge bavuye iyo gihera bakaza kuramya Yezu bakanamutura ububani, zahabu na manimani, ni uguhora dukereye kuramya Umwami w’amahoro Yezu Kirisitu. Iyoturi kumwe na we turatsinda. Iyo tumukunda kuruta byose, tubona ubwenge bwo gutsinda ubushukanyi bwa ba Herodi. Ba Herodi abo, ni abakomeye ku butegetsi bwabo. Bahora biteguye gukora ibishoboka byose ngo bayobye abanyabwenge bagana kuramya Yezu. Abo Banyabwenge baranshushanyiriza abantu bose kuva kera kugeza ubu batangiye urugendo rugana Yezu. Bamwe muri bo ni abashumba, abandi bashinzwe imirimo inyuranye kandi ikenewe.

Abo bose bagomba guca akenge bakamenya kumvira Yezu bakagendana akaba ari we ubamurikira. Hirya no hino ku isi uhasanga abagome bafite amayeri menshi. Abo ni bo bitwaye nka Herodi. Bashuka Abanyabwenge. Benshi mu Banyabwenge bagwa mu mutego w’izo ndryarya. Biranatangaza iyo abo Banyabwenge (Abashumba b’imbaga y’Imana, Abasaseridoti n’abandi bashinzwe ubutumwa ku buryo bwihariye) bemeye kumvira ba Herodi aho kumvira Uwabitangiye ku musaraba akabatorera kuwamamaza nk’inshuti zawo. Iyo abepisikopi n’abapadiri baguye mu mutego wa Herodi, ubwo aho Kiliziya iri haba hatangiye ibihe by’umwijima. Kiliziya icika intege kuko iba ibuze abagabo bamamaza Ukuri bashize amanga. Aho ubugwari buri, kugwa ni ako kanya. 

  1. Icyo tuzirikana

Twitegereze amateka, turabona neza ko abantu bihatiye gushakashaka Yezu batigeze bahwijarikwa n’abagenga bo mu isi. Abahuye na Yezu bakamuramya biberaho mu mahoro. N’aho batotezwa gute, ntibasubiza inyuma abakiri bato.

Dusabe ingabire yo kurangamira Yezu Kirisitu. Ni ukuri, ni we Mukiza, ni we Mwami w’abami. Dusabire abashumba ku isi yose birinde kunywana na Herodi. Amayeri ye n’uburyarya bwe bizabagusha mu rwobo. Yezu ni muzima, nta kwizera abanyesi bahora bashaka kwishyira imbere.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Ingero nziza z’abakirisitu n’abashumba beza zidukomeze. Urugero Papa Benedigito wa XVI adusigiye mu kuri n’ukwemera, rumurikire abashumba bahuzagurika mu butumwa bahawe muri Kiliziya.                                                                                                                            

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho