Abanyamasengesho gusa, ni abakirisitu?

Ku wa 4 w’icya 1 Adiventi A, 07 Ukuboza 2017
Amasomo:
Isomo rya 1: Iz 26, 1-6
Zab 117 (118), 1.8-9.19-27
Ivanjili: Mt 7, 21.24-27

Mu gihe cya Adiventi dushishikariye guhimbaza cya gihe kidasanzwe Umukiza yavutse mu isi. Nk’uko buri wese abizi, kwitegura neza ni ukurushaho kuzirikana mu isengesho amabanga y’ugucungurwa kwacu. Iryo sengesho rijyanye no kwicuza ibyaha byacu, ni wo murongo Uranga imibereho y’aba-Kirisitu muri iki gihe. Nta kwibagirwa ariko ko mu bihe byose isengesho no kwicuza ibyaha ari intwaro z’umukirisitu wese.

Ni kenshi cyane dutozwa gusenga. Mu miryango y’abakirisitu b’ukuri, abana bahigira gusenga. Mu bigo by’amashuri by’abihayimana, abanyeshuri batozwa gusenga. Inyigisho nyinshi zitangwa zishishikariza gusenga. Buri cyumweru iyo padiri yigisha ashishikariza isengesho. Muri make ishuri ry’isengesho riri hose. Cyakora burya, ishuri ry’isengesho rikomera kurusha amashuri yandi tuzi. None se ko umuntu ashobora guhama mu wa mbere ubuzima bwe bwose! Gutera intambwe mu isengesho bisaba ubushake. Bigomba kwiyumvamo inyota y’ijuru. Ufite inyota agashakashaka rero, ni we mu by’ukuri ugira icyo ageraho. Ni we utera intambwe mu bukirisitu. Ni we ukomera k’uwo yemeye.

Mu mateka ya Kiliziya habonetse abantu benshi basenga bikabagirira akamaro. Bamwe muri abo babaye ibirangirire. Ubu bitwa abatagatifu biyambazwa cyane muri Kiliziya. Kuzirikana ibanga ry’ukwigira umuntu kwa Jambo, bitanga imbaraga ku muntu usonzeye kuzabana na We iteka ryose. Iyo ashaka ijuru, nta kintu na kimwe cyamutesha iyo nzira. Ari ibyago, ari amakuba menshi yahura na yo, ari ibitotezo…Nta na kimwe gituma ahirima.

Hari n’abandi benshi bagendera mu kiyira cyagutse. Hari abasenga cyane ariko isengesho ryabo ntirigire icyo rigeraho. Abo ni abavuga amasengesho gusa. Abo ni abanyamasengesho. Abo barangwa no kubaho badashishikajwe n’ukuri cyangwa se kurwanya imibereho idakwiye ikiremwamuntu. Abavuga amasengesho n’aho yaba menshi ariko nta kuri bashashaka, abo ntacyo bageza kuri iyi si. Imibabaro y’iyi si ikomeza kwiyongera kandi uruhare rw’abakirisitu mu kuyigabanya ntirugaragare. Mukirisitu, senga kandi uharanire gufasha ko isi irushaho kumera neza n’abayituye batere imbere.

Kubaka ku rutare, ni ko gusenga bifite ishingiro muri ya nyota y’iby’ijuru. Ni byo Yezu Kirisitu yasobanuye mu Ivanjili ya none. Kubaka ku musenyi, ni ibyo byo kuba mu masengesho ariko umuntu asa n’uhumirije nta kuri nta kwihatira ibikorwa by’urukundo. N’iyo hadutse ingorane, iby’Imana abishingukamo akabaho nk’abapagani bandi.

Nimucyo dusenge dushyizeho umwete. Duharanire gutera imbere mu isengesho. Isengesho rituma umuntu yubaka ku rutare. Dusabe inama n’imbaraga kugira ngo ibyo kubaka ku musenyi tubyirinde. Dushobora no kuririmba tuti: “Nzakomeza nubake kuri Yezu, kuko ahandi hose ari umusenyi gusa”.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikizra Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose nka Amborozi duhimbaza none, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho