Abanzi bacu

INYIGISHO YO KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA 23 GISANZWE B GIHARWE

AMASOMO:  Kol 3,12-17; Zab 150; Lk 6, 27-38

Nimujye mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe. Kuri uyu wa kane w’icyumweru cya 23 Gisanzwe, Yezu Kristu aratwibutsa itegeko ry’urukundo rutagira imipaka. Ni amahirwe Yezu Kristu aha twese abakristu yo kuba intumwa ze nk’umuryango mushya ugomba kubaho utikoreye abanzi kuko ariayo nzira igana ijuru. Yezu aradusaba gukunda abanzi bacu kuko azi neza ko abo twita abanzi, ari abavandimwe bacu batannye, ntabwo rero ari abo kujugunywa ahubwo ni abo guhatwa urukundo ruzatuma na bo biyemeza guhinduka bakarangwa n’urukundo.

Inyigisho ya Yezu uyu munsi irakingurira ijuru abamuteze amatwi, ni uko barebe uburyo ari ubwiza busa, abereke n’inzira ihagana, maze ushaka kubana na We ayikurikire. Yezu arereka abamuteze amatwi ububengerane bw’umutima wa Se Uhoraho. Kugira ngo ushaka kubana na we yemere kwinjira muri uwo mutima utandukanye rwose n’uw’abantu basanzwe, bityo abeho ku bundi buryo butandukanye cyane n’uko abantu batazi iryo banga batekereza. Yezu rero n’umutima wuje urukundo arabwira abamuteze amatwi ko bagomba kwigana Se Uhoraho, bagakora uko akora niba bashaka guturana na we iteka. Arabasaba kurangwa n’impuhwe nka Se, kandi izo mpuhwe zigaragarira mu gukunda abanzi no kubagirira ineza yose ishoboka, bityo iyo neza igakwira kuri bose nta mupaka uwo ari wo wose.

Ni koko, kuva mu Isezerano rya Kera Umwanzi yari umwanzi agomba kugirirwa nabi. Imico y’abantu muri rusanze yuzuye inzika no guhora. Umuntu muzima wese ni ugirira nabi abamugiriye nabi. Mu myumvire y’abantu iyo umugiranabi ahuye n’ibyago bavuza impundu bagacinya umudiho. Umunyabwenge nyawe mu bantu ni urusha ubugome abanzi be. Ku buryo batamutinyira ubuhanga abarusha, ahubwo bamutinyira ibyago ashobora kubateza bityo bakirinda kumwendereza ngo batikururira amakuba. Nta muco n’umwe w’abantu muri rusange wishimira ko umugome yabaho. Ibitutsi bigenewe abagome ni imvugo isanzwe mu bantu ndetse iyo apfuye bakora ibirori, kumushyingura bikaba umunsi mukuru. Ngiyo gahunda ya kimuntu.

Bavandimwe kimwe mu bigaragara vuba mu mubano w’abatuye isi ni uko inzira y’amahoro mu gukemura amakimbirane yagiye igaragara mu mateka ya muntu idakunda gukoreshwa. Akenshi icyihuta muri muntu nk’uko twabivuze haruguru ni uguhora. Hari imigani y’ikinyarwanda igenda ibiduhamiriza muri uwo murongo: kabiri kabiri mu rugo rw’umugabo ni agasuzuguro; ugusuriye ntumusurire akwita kibura nnyo; ingoma idahora ni igicuma … Ibyo byose ni ibivuga ko umwanzi ari uwo kwigizayo, ni uwo kwimuka ; nyamara icyiza si ukwimuka umwanzi ahubwo ni ukwimuka urwango, kuko abanzi bahora bavuka nta ruhare rwacu, ariko urwango rukira nyirarwo yisubiyeho cyanwa yarusonzeye. Dukomeze dusabirane imbaraga zo kurutsinda no kuba abanyampuhwe nka Data uri mu ijuru.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare/Rwanda.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho