Abanzi b’umusaraba ni ba nde?

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icya 31, C, 04 Ukwakira 2016

Amasomo: Fil 3, 17-4,1; Zab: 121, 1-5; Lk 16, 1-8.

Tujya turirimba ko umusaraba wa Yezu Kirisitu wadukijije. Ni byo koko, ni amahirwe twagize yo kumenya uwo Mwami wacu wadupfiriye ku musaraba akazuka ku munsi wa gatatu. Iyo tuwururimba tuba twunze mu rya Pawulo intumwa wababajwe cyane n’ukuntu abenshi mu Bayahudi bibwiraga ko umusaraba ntacyo uvuze ko icy’ingenzi ari ukwizirika ku mategeko yatangajwe mu gihe cya Musa! Pawulo Intumwa arashishikariza abavandimwe be b’i Filipi kwizirika mbere na mbere kuri Yezu Kirisitu kandi bakirinda amatwara yose asebya umusaraba.

Imigenzereze y’abanzi b’umusaraba twayumvise: bashyira imbere inda yabo nk’aho ari yo Mana yabo, bishimira ibyakagombye kubatera isoni, baharanira iby’isi gusa. Iyo umuntu akiri mu bujiji ashobora kwiberaho mu buryo nk’ubwo bushyira imbere ibintu byose yumva bimufitiye akamaro kandi ntamenya gutandukanya akaro n’akatsi ku buryo ibisenya roho ye bimutandukanya n’ijuru, na byo abyimika ntacyo yikopa. Inyigisho ishingiye ku Nkuru Nziza ya Yezu Kirisitu iza igihe cyose ihugura kandi yerekana igikwiye n’ikidakwiye. Uko biri kose, uwemera kwigishwa agira amahirwe yo kujijuka akagendera mu nzira iboneye.

Hari n’uwibera mu biteye isoni byose binyuranye n’ubuzima buzima bwa roho, ariko yabona inyigisho iboneye iherekejwe n’urugero rwiza agahagurukira kwideburura akiyumvamo umwuka mushya. Ni yo mpamvu ari ngombwa gusenga cyane dushyikirana na Yezu Kirisitu twirinda kumutwerera amatwara n’ibitekerezo bihabanye n’urugero yaduhaye. Iryo sengesho riduhuza na we, ni ryo tuvomamo imbaraga zo kwigisha ukuri guhigika ibibundikirana muntu byose. Iyo uwigisha n’uwigishwa ari Yezu bashakashaka koko, nta kabuza bamenya aho ubuzima nyakuri bubategereje bushakirwa, akaba ari ho bagana buri munsi.

Pawulo n’inkoramutima ze, barasobanukiwe. Ni yo mpamvu avuga adashidikanya ati: “Twebweho, iwacu ni mu ijuru; ni ho hazaturuka Umukiza dutegereje, Umwami wacu Yezu Kristu, We uzahindura ukundi umubiri wacu wa gitindi, ugasa n’umubiri we wakirana ikuzo”. Nta kurangara ngo dushake gusa buzima bwo kuri iyi si. Nta kintu na kimwe tugomba kwimika. Uwo dushyize imbere utubeshejeho, ni Yezu Kirisitu. Turi abakirisitu. Dukurikira urugero abatagatifu baduhaye. Twihatira gutanga urugero kugira ngo abato cyangwa abatubona bose bave mu bujiji. Mbese nk’uko Pawulo ahamagarira Abanyafiripi kugenza nka we no kwitegereza abakurikiza urugero rwe, ni na ko natwe dukwiye kugira icyivugo nk’icyo nta pfunwe, nta bwoba, kuko inzira y’umusaraba turimo izatugeza mu ijuru nta shiti.

Inyigisho ya Pawulo iranumvikana rwose ku muntu wese wabatijwe kandi utekereza neza. Aha turi ku isi tuzahamara igihe gito cyane. Hariya mu ijuru turangamiye, ni ho tuzatura ubuziraherezo mu ihirwe rya Ntama wishwe ubu akaba ari muzima aganje ijabiro. Duherutse guhimbaza abatagatifu bose. Twanasabiye abapfuye ejo bundi ku wa gatatu. Uku kwezi kose kwa cumi na kumwe turakumara dusabira roho zo muri Purugatori. Ibyo byose, si ibikino, ni ukuri kugomba guhugura ubwenge bwacu. Niturangamira Yezu Kirisitu tugasobanukirwa, tuzagira ubwenge bwo kwizigamira ubukungu mu ijuru. Abanyesi bagira amayeri yo gushakashaka iby’isi nka wa mumyabintu twumvise mu ivanjili wagaragaje amayeri yo kwishakira inshuti zizamugoboka amaze kwirukanwa ku kazi. Yezu Kirisitu asa n’aho atubaza impamvu twe tutagira ubwenge bwo gushaka inshuti zo mu ijuru! Ese bitunaniza iki? Nitwirinda kuba abanzi b’umusaraba ku buryo bwose, natwe tuzagira ubwenge bwo gukomera kuri Yezu Ncuti yacu n’urugero rw’abamunyuze uko ibihe byagiye bisimburana.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Karoli Borome, Mudesita,Vitari, Agirikola na Feligisi wa Valuwa, badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho